Victoire Ingabire yatswe ibikoresho byose by’itumanaho!

Victoire Ingabire

Yanditswe na Ben Barugahare

Kuri iki cyumweru tariki ya 14 Kamera 2020 ishyaka DALFA Umurizi rya Victoire Ingabire ryasohoye itangazo aho ryemeje ko urugo rwa Madame Victoire rwasatswe ku munsi w’ejo ku wa gatandatu tariki 13 Kamena 2020, maze abashinzwe ubugenzacyaha ba RIB bagatwara ibikoresho byose by’itumanaho bahasanze (amatelefone, Mudasobwa….) ndetse n’inyandiko zose bahasanze.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko nta n’umwe mu bo basanze kwa Victoire Ingabire watawe muri yombi muri icyo bikorwa byo gusaka.

Kugeza ubu amakuru dufite kuri Me Bernard Ntaganda nawe byatangajwe ko yasatswe ku munsi w’ejo ni uko nawe ibikoresho byose bye by’itumanaho byatwawe na RIB ndetse n’inyandiko rose basanze mu rugo iwe .

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona ava mu bantu bashyigikiye ubutegetsi bwa FPR bari hafi cyane y’inzego z’iperereza n’ubugenzacyaha ni uko ngo bagerageje kwinjira mu itumanaho rya Madame Victoire Ingabire ubwabo bikabananira none ngo muri iki gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 14 Kamena 2020 bakaba bagiye kwaka Madame Victoire Ingabire uburyo bw’ibanga bwo kwinjira mu itumanaho rye (Password/mot de passe).

Amakuru yandi twashoboye kubona ava muri abo bantu twavuze haruguru ni uko ngo Victoire Ingabire yabahaye ubwo buryo bwo kwinjira mu itumanaho rye (Password/mot de passe) atabagoye nk’uko babikekaga.

Abakora isesengura baganiriye na The Rwandan baribaza ibizakurwa muri iryo tumanaho bigahabwa izindi ntumbero mu itekinika cyangwa ibizongerwamo mu rwego rwa muhatigicumuro tutibagiwe n’amakuru y’ubuzima bwite bwa Madame Ingabire azaba ari mu maboko y’abantu wagirango umunezero wabo ushingiye ku gupyinagaza abatavuga rumwe n’ubutegetsi dore ko batihishira ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru byegamiye ku butegetsi bw’i Kigali .