Victoire Ingabire yavuze ko FDU-Inkingi na P5 nta mutwe w’ingabo bagira.

Madame Victoire Ingabire Umuhoza, umukuru w'ishyaka Dalfa-Umurinzi

Yanditswe na Ben Barugahare

Nyuma y’amakuru yatangajwe ko Leta y’u Rwanda yasohoye impapuro zo guta muri yombi Gen Kayumba Nyamwasa n’abayobozi b’impuzamashaka P5, Perezida w’ishyaka FDU-Inkingi rimwe mu mashyaka agize P5 yabwiye Radio Mpuzamahanga y’abafaransa (RFI) ko ishyaka rye nta gahunda yo gukoresha intwaro ifite.

Muri icyo kiganiro Madame Victoire Ingabire warekuwe mu mpera z’umwaka ushize nyuma y’imyaka 8 mu buroko yavuze ko yafunzwe ashinjwa kugira umutwe w’ingabo ariko kugeza ubu ngo abamufunze nta musirikare n’umwe w’uwo mutwe begeze berekana cyangwa ngo hagire igitero habe na kimwe uwo mutwe ugaba mu Rwanda.

Madame Victoire Ingabire yibajije impamvu Leta y’u Rwanda ishyiraho inyandiko zo guta muri yombi abayobozi ba P5 kandi batarigeze bagaba ibitero mu Rwanda nyamara bakirengagiza abagabye ibitero mu Rwanda bakanabyigamba nka FDLR na FLN.

Akomeza avuga ko ari FDU-Inkingi, ari P5 batigeze batera kandi batazatera u Rwanda kuko gahunda yabo ya politiki nta byo gukoresha intambara birimo ni nayo mpamvu bandikiye Leta y’u Rwanda bayaka ibiganiro.

Yavuze kandi ko ari mu gihugu kandi ibyo akora byose agenzurwa na Leta, rero ngo iyo Leta yagombye kuba izi neza ko nta bikorwa bijyanye n’intambara akora.

Yagarutse kandi ku bayoboke 9 ba FDU-Inkingi bamaze umwaka urenga mu buroko nta rubanza, akibaza impamvu bataburanishwa niba Leta y’u Rwanda ifite ibimenyetso simusiga bibashinja.

Mu gusoza Madame Victoire Ingabire avuga ko asanga ibi birego bya Leta y’u Rwanda ari uburyo bwo kwanga ibiganiro bagakoresha iturufu yo kuvuga ko bataganira na opposition kuko igizwe n’abagizi ba nabi.