Violette Uwamahoro avuga ko yafungiwe mu nzu y’ibanga – ‘safe house’ – i Kigali mu Rwanda

Violette Uwamahoro

Ikibazo cy’inzu z’ibanga zifungirwamo abantu ntabwo kivugwa cyane mu Rwanda, Violette Uwamahoro yabwiye BBC ko yafungiwe mu nzu nk’iyi i Kigali mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Izi nzu zikunze kwitwa ‘safe houses’ zifashishwa n’ubutegetsi ahantu hanyuranye ku isi mu gukora ibikorwa binyuranye birimo ubutasi, gushaka amakuru ku barwanya ubutegetsi, gushaka amakuru ku bakekwaho ibyaha bimwe na bimwe n’ibindi.

Muri Uganda abafungiwe muri bene izi nzu babwiye BBC ko ubwo bari bazifungiyemo bakorewe iyicarubozo mu buryo bunyuranye. Itsinda ry’abadepite ubu riri gukora iperereza kuri izi nzu muri iki gihugu.

‘Safe houses’ mu Rwanda zagiye zigarukwaho mu manza za bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bafungiye mu Rwanda. Ubutegetsi mu Rwanda buhakana iby’izi nzu.

Violette Uwamahoro avuga ko mu 2017 yaburiwe irengero amara ibyumweru bibiri abe batazi aho ari. Yabwiye BBC ko yari afungiye muri ‘safe house’ iri mu mujyi wa Kigali.

Uwamahoro avuga ko yafatiwe muri Nyabugogo ari nijoro bakamupfuka mu maso bakoresheje agatambaro yari yambaye mu ijosi bamushyiramo n’amapingu bakamutwara mu modoka.

Avuga ko bamwambuye ‘passport’ ye na telefone maze baramujyana, bamugejeje muri iyo nzu ngo bamubwiye ko ari icumbi bagiye kuba bamushyizemo kugeza bamubajije ibyo bashaka byose.

Uwamahoro ati: “Bangejejeyo barampumura banshyira mu cyumba kirimo matora hasi n’akaringiti kadakomeye, kujya ku musarani nabanzaga gukomanga, yari inzu nini y’ibyumba bitanu”.

“Iyo navagayo nibwo numvaga no mu bindi byumba bakomanga bashaka kujya ku musarani cyangwa isaha y’ibiryo yagera nkumva nabo barabafungurira babaha”.

Uwamahoro avuga ko atari yemerewe kureba hanze kandi kenshi yabaga aboshye amaguru n’amaboko, uwari umushinzwe ngo yari yaramubwiye ko nareba hanze bazabipfa.

Aho hantu ni hehe? 

Agira ati: “Ni Imana igukura hariya ikanahakurindira, ni mu rupfu kuko uba wamaze gupfa”. 

“Nta buzima uba ufite, bakuzirika amaguru n’amaboko imibu ikaza ukabura n’uko uyiyama, nabariraga isaha kuri wa musilamu wa mugitondo nkumva wenda ni nka saa kumi n’ebyiri”.

Avuga ko kuhava nanone bamupfutse igitambaro mu maso maze abayobozi b’iyo nzu bakahamuvana.

Ati: “Burya iyo ubaye ahantu hafi ibyumweru bibiri, kandi urwo rugo rurimo abantu, najyaga numva abapolisi hanze bahamagarana kuri telefone, nigeze kumva umuntu avuga ati ‘ndazamutse aho ngaho ku i Rebero duhure’, numvaga rero iyo ‘safe house’ iri hafi yo ku i Rebero”. 

Rebero ni agace kari ku musozi wa Rebero mu mujyi wa Kigali. 

‘Nta ‘safe house’ ziba mu Rwanda’

BBC yagerageje kuvugana n’abashinzwe ubutabera mu Rwanda kuri izi nzu z’ibanga (‘safe houses’) zaba zifungirwamo abantu ariko kugeza ubu ntibirashoboka.

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, mu kiganiro n’abanyamakuru ku gikorwa cyo kurwanya ruswa mu nkiko umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Jean Bosco Mutangana yavuze ko bene izo nzu ntaziba mu Rwanda.

Icyo gihe, Bwana Mutangana yavuze ko amategeko mu Rwanda ahana umuntu wese wafunze undi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yagize ati: “Haramutse hari umuntu wavuga ati ‘umuntu wanjye yarabuze afungiye ahantu hatazwi’ yabigaragaza, ariko haramutse hatazwi uwo muntu ashobora no kuba yaragiye mu bindi atanafunze”.

BBC