Rwanda:Vuba cyangwa kera ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko (CND) izasenywa

Ubu unyuze ku ngoro y’Inteko Ishinga amategeko abona ko hari ibice byayo biri gusigwa irangi ryera. Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka Abadepite bari bagaragarije Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ko bari mu gihirahiro cyo kumenya niba inyubako bakoreramo izasenywa cyangwa izasanwa, n’igihe bizakorerwa, yasubije ko Leta ubu ifite gahunda yo kuyisana ariko ikifuzo ari uko izasenywa hakubakwa ijyanye n’igihe.

Ni ikibazo cyabajijwe na Perezidante wa Komisiyo y’Ubukungu n’Ingengo y’imari, Hon Rwaka Constance Mukayuhi tariki ya 16 Gicurasi 2016 ubwo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasobanuraga ingengo y’imari y’imyaka itatu.

Hon Mukayuhi yavuze ko abagize Inteko Nshingamategeko bari mu gihiraho cyo kumenya niba ingoro bakoreramo izasenywa cyangwa izasanwa, kuko ngo inyigo za mbere zerekanaga ko kubaka indi nshya bizatwara amafaranga y’u Rwanda miliyari zirindwi ndetse no kuyisana ngo ni ayo bizatwara.

Umuyobozi wahawe gusobanura iby’igishushanyo mbonera (mu kigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire) wari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta, yavuze ko mbere hari ibitekerezo bibiri;

Icyo gusana iyi nyubako, n’icyo kubaka indi Ngoro y’Inteko nshya, ariko ngo ku rwego rwa ‘technique’ barangije akazi kabo, gusa ngo biracyaganirwaho n’izindi nzego ngo hafatwe icyemezo.

Dr Alexis Nzahabwanimana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yavuze ko aribyo koko hari ibitekerezo bibiri, gusana no kubaka, ariko ngo byose bifite agaciro kuko gusana bizabanza nyuma hagakurikiraho kubaka indi Ngoro y’Inteko ijyanye n’igihe.

Yagize ati “…Tuzabanza gusana iyi ngiyi mu be muyikoreramo, ariko dufite ikindi cyifuzo cyo kubaka indi nshya, kuko iyi tubona itakijyanye n’igihe…”

Hon Mukayuhi yahise yungamo amubaza icyakorwa niba hari inyigo yagaragaje ko kubaka indi no gusana byose bizatwara miliyari zirindwi, ati ‘ubwo icyo dushaka kumenya ni uburyo bwo kudakoresha nabi imari ya Leta’.”

Dr Nzahabwanimana, yahise asubiza ati “Izo mpungenge twazumvise tuzabizirikana, ni ikibazo tuganira n’inzego zitandukanye ngo kive mu nzira, gusa twe twumva twayisenya tukubaka indi, ariko mu gihe hataraboneka ubushobozi hasanwa iyi.”

Ingoro Inteko Nshingamategeko ikoreramo, amateka avuga ko yatangiye kubakwa mu 1980, yuzura mu 1989. Mu 1990 nibwo iyitwaga CND (Conseil National de Development) cyaje kuyikoreramo ivuye gukorera muri ‘Palais de Jeunesse’ yabaga ahakorera Rukiko rw’Ikirenga na Minisiteri y’Ubutabera ubu.

Inteko yubatse ahirengeye ku gasozi kirengeye mu kagali ka Kamugina Umurenge wa Kimihurura muri Gasabo

Inteko yubatse ahirengeye ku gasozi kirengeye mu kagali ka Kamugina Umurenge wa Kimihurura muri Gasabo

Hino yayo hari kuzura umushinga munini w'ubwubatsi bugezweho ku muhanda ugana i Nyarutarama

Hino yayo hari kuzura umushinga munini w’ubwubatsi bugezweho ku muhanda ugana i Nyarutarama

Ingoro y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda yatangiye gukorerwamo mu 1990

Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatangiye gukorerwamo mu 1990

Photos © Evode MUGUNGA/Umuseke

Source: umuseke

Abanyarwanda basomye iyi nkuru barabivugaho iki?

– Ludovic King

Gusenya?? Hari byinshi yakomeza gukora (yaba museum, cultural hub,…). Indi ngoro ikubakwa ahandi. Igitekerezo cyo gusenya cyo cyaba kibuzemo ubunararibonye no kureba kure.

-Mirimo:

Kubaka bizatwara miliyari 7 no gusana bizatwara miliyari 7 none twahisemo gusenya kuko tuzubaka igezweho!!! Nakumiro gusa ntakindi, iyi nyubako yahoze yitwa CND mushaka gusenya ni imwe mu mazu yubatse neza kandi akomeye kuko 1994 FAR yayiteye ibisasu byinshi ishaka kuyisenyeraho Inkotanyi birananirana, ibyo bisasu ubiteye kuri aya mazu mwitako agezweho yahita aba umuyonga, kuko amenshi muriyo yatangiye kwiyasa imitutu andi ahora yisenya ntawuyakozeho. Ikindi kandi kwifata ugasenya inzu nkiyi nabyo ubwabyo biracuritse wagirango i Rwanda ntabutaka buhari bwo kubakaho kuburyo kubaka ubanza gusenya no kwimura abantu.

-Belina Uwamwezi

Iriya nyubako abo ba Nyakubahwa yababanye nto? irava? irashaje se ko ziriya ministères za Kacyiru ko ziyiruta ubukuru ko zigikorerwamo? Bene iyo mvugo umuntu yajya kuyitiranya n’umurengwe!! Iriya nzu ngo ntabwo igezweho?? ariko narumiwe, bakabibwira abanyarwanda batuye mu tururi tuyikikije!! Ahaa iyo itagezweho se babakatiye mo utwumba bakazatubatuzamo iyabo ijyanye n’igihe imaze kuzura!! Mbega ubutesi!!

-Kazungu

Njye mbona bakubaka indi n’iyi igahamaho. Amazu abiri aruta imwe. Ese ko dusenya amateka bizagenda bite? Mwayigize se wenda Musée y’intambara!

-Sifa

Uwagendera kuri logique nk’iyacu, Capitole Inteko ishinga amategeko ya USA (1812) na Maison Blanche kwa Obama (1792), Abanyamerika baba barashyize hasi cyera, Elysee kwa Hollande(1848) na Matignon kwa Ministre w’Intebe (1725) Abafaransa barazishenye, Basilique Saint Pierre ya Vatikani i Roma (1626) yarondoshejwe, Kremlin (1495) hasi!!!! Hari abantu wagira ngo kimwe mu bihora mu mitwe yabo ni ugusenya! Mu minsi ishize Ambassadeur w’u Budage ni we wigeze kubabwira mu kinyabupfura ngo nimureke gukomeza gusenya amazu abumbatiye amateka y’igihugu, bamaze gusenya iyari Centre Culturel y’Abafransa yasimbuwe n’itongo, iyari MINAFFET, iyahoze ari iya Caisse d’Epargne imbere ya BK, iposta yo mu mujyi n’iyo ku Kacyiru.. Ubu koko mwumva tumaze kudamarara ku buryo dusenya amagorofa nk’ariya, mu gihe abo twirirwa dusaba imfashanyo bagifite amazu arimo n’amaze imyaka irenga 500? Harya ngo ni ukubaka amateka mashya duhereye kuri zero?

-Chris

Ibi ni ibiki? Kutajyana n’igihe bisobanuye iki? None se ko White House(USA)imaze imyaka irenga 200 bakaba bakiyikoreramo n’uko babuze amafaranga yo kubaka indi? Inzu se Congres ya Amerika ikoreramo yo imaze imyaka ingahe? Ko batarayisenya? Ubu se ko mu mugi ukomeye nka Washington dusangamo inzu z’ibyondo za ba Kavukire ba America, zo zijyanye n’igihe? Basilica Saint Pierre i Vaticani? Yo yatangiye kubakwa tariki 18/04/1506 ubu imaze inyaka isaga 500 yose; ubu se ko ntawayisenye mukeka ko ari amikoro babuze. Oya musigeho ba Nyakubahwa, niba itajyanye n’igihe muzayinyihere nyibyaze umusaruro aho kuyisenya.