“Wajijuka ute utazi gusoma”

N’ubwo abakoresha interneti atari benshi, kuri ubu amakuru menshi y’u Rwanda anyura ku mbuga nkoranyambaga. Nta bundi buryo bwo kumenya amakuru ku buryo bwanditse. Aho nigisha mu mashuri abanza simbona umwanya uhagije wo gukurikirana Radiyo Rwanda cyangwa izindi radiyo. Ibinyamakuru byandikwa ntabikigera mu giturage. Imvaho imwe itugeraho ijya mu biro bya diregiteri. Ubushya bw’ ”Imvaho Nshya” twarabubuze.

Nimba n’iyo hambere yatugeragaho. Kera habagaho Kinyamateka y’abapadiri, abakomeye mu byo kwa padiri ikabageraho bakadutiza, none nayo ntayo tukibona sinzi iyo yagiye. Ubanze abapadiri batakimenya kwandika. Hari n’ akanyamakuru k’abana kitwa “Hobe” abenshi twaragakunze tukiri bato twigiramo byinshi, na ko kandikwaga n’abapadiri kagafasha abana bo mu mashuri abanza, kakabakundisha gusoma , sinzi aho kagiye. Ubanze abapadiri byarabananiye kukandika.

Mu minsi ishize ,higeze no kwaduka “Umuseso” nawo ukagera henshi mu gihe gito, sinamenya aho warengeye.

Mu by’ukuri nubwo twemeza ko hari abanyarwanda benshi bazi gusoma sinzi ibyo basoma kuko utabona ibinyamakuru kubona ibitabo sibyo byamworohera. Amasomero se ari hangahe ko n’i Kigali ubanze ari mbarwa. Hari indirimbo bajyaga bavugamo ngo “wajijuka ute, utazi gusoma?”. Yadutera kwibaza. Kimwe mu bishyigikira ubujiji harimo kudasoma, ngo tumenye ibintu binyuranye.

Iyo umuntu ageze mu mujyi wa Kigali ubusanzwe hagombye kuboneka ibyo binyamakuru atangazwa no kubona byaragabanutse. Aho umuntu yasangaga abacuruza ibinyamakuru muri gare, mu mujyi hagati babishyira abari mu madoka biraboneka ko bagabanutse cyane. Ahandi byarazimye burundu. Nawe uzitegereze urebe.

Abenshi mu banyarwanda rero tubwirwa amakuru na Radiyo gusa bijya gusa n’iby’abakurambere bacu bakoreshaga gufata mu mutwe bahererekanya amakuru n’amateka mu magambo.

Ndahamyako kimwe mu bintu by’ingenzi byatumye isi itera imbere ari ukwandika no gusoma. Bituma abantu babika ibintu byinshi bityo bigakoreshwa igihe kinini bitibagiranye kuko ibisekuruza byose bibihererekanya. Bituma umuntu ashyikirana n’abantu benshi: abo mu yindi muco, aba kure cyane, aba kera cyane kugera no myaka ibihumbi bibiri. Ibi siko bimeze ku muntu wakoresha imvugo gusa.

Ni ukuvuga ko n’ubwo twakwibwira ko turi mu isi yateye imbere ntaho dutaniye cyane n’abakurambere bacu mu bijyanye no kujijuka cyane ko bo nibura bitozaga gufata mu mutwe.

Nyamara mu gihe isi irushaho gutera imbere wasanga twe turushaho gusubira inyuma kuko ubujiji bushobora kuba bwiyongera. Ntanze urugero rwo gusoma n’uwasesengura ibindi yababona aho tugana. Gukoresha interneti ya 4G utazi gusoma byorohera bake. Abo bireba batabare.

Emmnuel Musangwa