WIBAZE   NIBAZE YIBAZE TWESE TWIBAZE.

Ese intambara yatangiye ryari? Izarangira ryari? Izatsindwa na bande? Bazayitsindisha izihe ntwaro? Ibibazo igihugu cyacu gifite biratureba twese nubwo tutabibona kimwe twese.

Impamvu yo kutabibona kimwe twese ni uko ababitera batazi ko nabo bazabona ku ngaruka zabyo. N’ababirwanya ntibamenye intwaro zo kubitsemba; bityo ibibazo byo bigakomeza kwiyongera. Hari igihe mbona ko atari ibibazo dufite byo gushakirwa ibisubizo, ahubwo ari indwara turwaye tugomba gushakira umuti. Ese niba umuntu avuga ibinyoma akumva ari ukuri, ubwo ni ikibazo afite cg ni indwara arwaye? Umuti murangira ukaba ari ukuvugisha ukuri n’ubwo kwamururira kwamuvura. Ese niba umuntu yanga undi icyo ni ikibazo cg ni indwara yifitiye? Abacyemera ko iryinyo rihorerwa irindi ndabibutsa ko urwango rudasenya urundi ahubwo zirahura zikaba zimwe zirushaho kunuka.

  1. INTAMBARA YATANGIYE RYARI?

Abenshi numva bavugako yatangiye muri 1959 igakomeza muri 1963, 1967 no muri 1973. Iya karundura nanjye nabonye ikarangira mu 1994. Ariko sinayita karundura kuko iba yararunduye ibibazo none byariyongereye kandi nayo iracyakomeje. Abanyarwanda bemera ko amahoro azagaruka ni bake; keretse abita amahoro kurya no kunywa bagahaga abandi bashonje kandi wenda batanabarusha gukora, ahubwo babarusha uburyarya no kwiba. Hari abemeza ko intambara twayitewe n’abazungu baduteranije baduha amoko tutagiraga. Ibyo akenshi bivugwa n’abanyapolitike. Ariko umuturage wo hasi (niba ariwe ureba kure cg hafi simbizi), yibaza niba hari umuzungu yabonye yongorera umuturanyi we ngo azamuteme bikamuyobera. Umutegetsi byamurenga ati: “nzabyiga muri Guverinoma”. Umukecuru wo mu Bugesera ati: “ariko abahutu bose ni abicanyi kuko uwo twabashije kubaza yatubwiye ko umuhutu utarajyaga kwica abandi bamwicaga acuritse ku giti”. Umutegetsi akumirwa agapfa gusubiza ati: “dufite Leta y’ubumwe”. Ese icyo gisubizo kinyura uwo mukecuru? Ku bwanjye mbona ko intambara yatangiye umunsi ikibi kiyita izina, kigahuma abanyarwanda
hanyuma kikabayobora. Numvise ko abazungu baje bazanye ubutumwa bwiza (kandi ndabwemera). Ariko ngo byari nk’urwitwazo ngo babone uko badukoroniza. Ibyo byemezwa n’ababikurikiranira hafi. Ubwo muri make intego yari ugukoroniza, mbese ni nk’uko umuntu yajya kugusengerera akubwira ko agukunda ariko agambiriye kukwiba ayawe umaze gusinda cyangwa akakunigisha ishati yaguhaye.

Kuko ubutumwa bwiza ari ubw’ukuri ndanzura ho gato kuri abo
bantu: niba umuntu akwigishije imibare nabi wagera aho abandi bakora
ibizamini ugasanga formules baguhaye Atari zo ntuzavuge ko imibare ari
mibi; ntuzajye no gushaka mwarimu wakubeshye ngo wongere kumubaza, uzashake
uwigishije abo babyumva cg nabo bagusobanurire niba barabyumvise neza. Noneho
dukomeze n’imvano y’ikibi ni uko kiyise izina. Numvise ko umwami
RUDAHIGWA  yari atangiye kumva ubukristu (iyo uri umukristo atari ukubyitwa gusa
urahumuka), bamwe babwitwaje babonye agiye kubavumbura, batangira kumurangaza i Burayi ngo agire ngo niryo juru bamwigishaga. Kuko yari
yarangije guhumuka ntiyarebye uko babyina n’uko barisha ibyuma, ahubwo
yirebeye uko bakora n’uburyo ntawigira imana y’undi abona ko buri wese ashaka
icyazamura igihugu. Ndetse ngo yanahamenyeye uburyo igihugu kigira
ijambo muri O.N.U. Yaje yiyemeje kwigisha abaturage gukora no
gukundana; ndetse ngo yatangiye no kugabanya abaturage umutungo w’’igihugu ngo babeho ntaburyamirane, bakoresha amaboko n’ubwenge. Ba babwiriza
bati: “yavumbuye ko icyatuzanye atari ubutumwa bwiza”, bati: “yamenye ko rwa rukundo
tumubwira ntarwo tugira”
. Ubwo sinzi uko bamugenje kuko icyo kiganiro
ntakirangije nahise njya gusenga. Ariko rero baribeshye kuko bishe umuntu
ukuri kugasigara. Bari bataramenya ko ukuri ugushyira mu ziko aho inkwi zishiriye
kukavamo kukiri ukuri! (Imana ibibasobanurire).

Reka mbibutse akantu gato, ntawe ndi kurega ahubwo ndi gushaka
imvano y’ikibi, aho kiba n’imyenda cyambara nucyibona iwawe utakambire YESU
akubohore mu ngoyi zacyo aguhe n’imbaraga zo kukinesha. Ubwo ba
babwiriza babonye bavumbuwe bashaka ubundi buryo. Barababwira bati: “burya ntimuri abana b’Imana, ahubwo mukomoka ku nguge. Ntabwo muri abana b’u Rwanda ahubwo
ab’amazuru maremare ni abana b’abatutsi bakwiriye kuyobora no kumvirwa. Ab’amazuru magufi ni abana b’abahutu bakwiriye kumvira bagategekwa”.
Ibyo ntimwirirwe mubitekerezaho kuko ari amayobera y’uburyarya. Abasigaye ni abatwa
bo gutwara imitwaro. Uwo yabwirizaga ijambo ry’urufunguzo cg isomo rya
mbere. Ubwo hahagurutse padiri (pasiteri) avuga ivanjiri y’uwo munsi
aterura agira ati: “Ku byo umusomyi yavuze ndongeraho ko mwebwe rubanda
nyamwinshi mukwiriye gutegeka. Kugira ngo mubigereho ntimwibande ku bitekerezo
byubaka ahubwo mwibande ku bwinshi bwanyu no ku mihoro mufite kuko bariya
ba nyamuke mushobora kubamaraho mugatwara n’inka zabo; ariko nazo
ntimuzazorore kuko namwe mwasigara mukize ntimubone uko mudusabhiriza
ngo tubakoronize. N’imyaka yo mu mirima muyangize, dusigare tubaha
impumgure twereke abadutumye ko uburyarya bwacu bwageze ku ntego”
. Kandi koko utarebye mu kwizera wavuga ko byagezweho. Ariko rero baribeshye bibagirwa
umushishozi wavuze ngo: “ushobora kubeshya abantu bose igihe gito (twebwe
cyabaye kinini), ushobora kubeshya abantu bake igihe cyose, ariko
ntiwabeshya abantu bose igihe cyose”
(Abraham Lincoln). Ni uko ubwo butumwa bumaze gutangwa abanyarwanda bati: “amen (bibe bityo)!”.  Ababwiriza bati ivanjiri yacu yumviswe tubwire abigishwa bacu batahe bajye kuyishyira mu
bikorwa. N’abanyarwanda bati: “nimurekere aho twumvise, ahubwo tugiye gukoresha impano twahawe”. Burya koko ngo ntawe unanira umushuka ananira umuhana! Ariko se ko ndenganyije abanyarwanda, uwabahanaga ninde? Bari babwiwe ko
gutekereza ikibi n’ikiza ari amayobera y’uburyarya; bityo ntibiriwe babikora. Ubwo
babemerera ubwigenge ngo basuzume ko bigishije neza. Iryo jambo
ubwigenge bamwe barariririra, abandi bararibyinira. Nyamara uwafata amataratara
y’ukuri wasanga ryari ryanditse mu nyuguti nini
ngo: “UBWIGUNGE”. Abanyarwanda bamwe bagiye kwigunga inyuma y’igihugu -sinzi niba baribazaga igihe bazasubirira mu gihugu ngo bashyire mu bikorwa ivanjiri bari
barumvise. Abandi basigaye bigunze mu gihugu, bicuza icyatumye badashyira mu bikorwa
inyigisho nk’uko bazihawe. Kuri ubwo bwigunge bongeraho ubwihebe bwo
kwibaza niba abigishwa bagiye hanze batazagaruka gukoresha ingabire
bahawe (impano z’uburyarya n’ubugome).

Ibyabereye mu bwigunge nabyo birahambaye. Umushiha warakuze
noneho ku by’abahutu n’abatutsi hiyongeraho iby’abakiga n’abanyenduga. Ubwo
bababwiriza ba mbere bagaruka guhugura, bashyiraho n’ababasimbura ngo
badakekwa ko bagarutse gukandamiza. Ubwo bakabagenzura ngo batibeshya bakava
mu binyoma bakajya mu kuri! Bati: “kugira ngo mutere imbere mugomba kumenya
isi, imigabane (amashusho), ibihugu, imirwa mikuru n’abaprezida babiteje
imbere. Ariko ntimutekereze ku buryo bakoresheje mutavaho muzamura ibihugu byanyu. Ahubwo turababwira amahame ya Hitireli yifashishije kugira ngo asohoze
imigambi nk’iyo twabatoje”
. Abanyarwanda bati: “amen (bibe bityo)! Musanze twari
tugiye kugwa mu cyaha cyo kujijuka”
. Ababwiriza bati: “uburyarya bushimwe
bwarabafashe dushatse twabajyana i Burayi tukabubahuguriramo”
.Ubwo
ab’indobanure bazi gufata mu mutwe (ariko bakubahiriza itegeko ryo
kudatekereza) barabajyana. Kuko abazungu batekerezwaga nk’abavuye mu ijuru, umenya
abigishwa barangaga gutekereza ngo batamenya ibyo batekereza. Ni
agahomamunwa!!
Ubwo les évolués bageze iyo bitiranya n’ijuru babigisha mu
magambo(théorie): physique, chimie, indimi, umuco wabo,….ni uko kugira ngo nijoro
bataza kugwa mu gishuko cyo kurota ibyo bize bakabereka ama filmes
y’ababyina bambaye ubusa bananirwa bakajya kuryama bakarara barota ibyo aho
kurota uko chimie bize bayibyaza umuti munyabarasanya basize iwabo cg
uko physique bize ibyara amashanyarazi ku masumo basize iwabo.
Uwize iby’ubworozi wagira ngo bamwumvishaga ko inka yasize iwabo
zitatanga umusaruro nawe ntatekereze ko byaterwa n’inzoka cg kutitabwaho. Ubwo bakamushukisha ingweba yamenyereye ubukonje bw’i Burayi yaza
igapfa, kugira ngo adatekereza ko ari ubushyuhe itamenyereye bakamuha indi n’ibinini
byo kuyivura nabwo igapfa. Yasubira kubabaza, bati: “uyu muntu yazayoba
akamenya ukuri, tumubwire ajye gukina politike acengeze amahame twabasigiye batayibagirwa”
. Bakamuhugura ko kuyobora abantu ari ukubateranya bajya kuvumbura ko
ubabeshya ukavuga mu ndimi (igifaransa), nyuma bakagutinya bati: “nubwo
atubeshye    ariko ntacyo atubwiye n’igifaransa!”
. Ubwo amagambo bamara kuyafata
mu mutwe bakubahiriza rya tegeko ryo kudatekereza bakumvira ya nyigisho
yo kwitandukanya. Umuhanga mubya chimie (mu magambo) akayigisha abandi
bakamubonamo igihangange.

Mu bwigunge hahimbwe indirimbo isebye ibikorwa mu gihugu, igihe cyo
kuyiririmba udahagaze ngo ahamye ibinyoma agakubitwa. Uwubahirije igitambaro
yagera aho abantu batongana cg barwana aho kubaririza icyo bapfa
akareba amazuru, nyuma y’amazuru agaperereza uturere; umwanzuro ukaba kurengera
uwo azi aho kurenganura urengana. Ng’uko uko ikibi cyakomeje kwiyita
izina.

REKA MBAZE IBIBAZO BIKE KUGIRA NGO TUBONE GUKOMEZA:

  • Umuntu agira ubugome kubera ko ari umuhutu cg ari umututsi?
  • Umuntu aba umugome kubera ubwoko bwe?
  • Umukobwa ba indaya kubera ubwoko ubu n’ubu?
  • Mu ishuri umenya ubwenge, abiterwa n’indeshyo y’izuru rye?
  • Umuhinzi yeza ibijumba kubera ubwoko ubu n’ubu?
  • Uwokamwa n’ubunebwe abikura ku bwoko?
  • Ukwiza amagambo ateranya, iyo ngeso ayikura mu bwoko?

Dore bimwe mu byo abanyarwanda twibwira n’ibyo dukwiriye kuba
twibwira; kuko ibyo twibwira aribyo bituyobya cg bikatuyobora. Gutekereza
ntibikibujijwe, buri wese atekereze igice arimo n’icyo akwiriye kubamo:

  • Kanaka n’ubwo yitonda ariko ni umuhutu (umututsi);
  • Kanaka n’ubwo ari umuhutu (umututsi), ariko aritonda;
  • Kanaka n’ubwo ari umwicanyi ariko ni umuhutu (umututsi), ni papa, ni
    mukuru wanjye, …
  • Kanaka n’ubwo ari papa, mukuru wanjye, umuhutu (umututsi), ariko ni
    umwicanyi;
  • Kanaka n’ubwo abashyera abantu bagafungwa ariko yacitse ku icumu;
  • Kanaka n’ubwo yacitse ku icumu, ariko abeshyera abantu bagafungwa;
  • Uriya mukobwa n’ubwo ari indaya, ariko ni mwiza;
  • Uriya mukobwa n’ubwo ari mwiza, ariko ni indaya;

Abandi ntakwibagirwa ni abafite ikibazo cy’abantu bavuga ko
hariho akarengane aho kugira ikibazo kubarenganya.
Muri Yeremiya 8, 5-9 hagira hati “None se, ubu bwoko bw`I Yerusalemu kuki bwasubiye inyuma bukagendanirako, bagundira uburiganya, bakanga kugaruka? Nabateze amatwi numva batavuga ibikwiriye: nta n`umwe wihannye ibyaha bye, ngo avuge ati “Mbese ariko nakoze iki?” Umuntu wese aromboreza mu nzira ye, nk`uko ifarashi ivuduka ijya mu ntambara. Ni ukuri, igishondabagabo kigurukira mu kirere kimenya ibihe byacyo; n`intungura n`intashya n`umusambi byitondera ibihe byabyo byo kwimuka; ariko abantu banjye bo ntibazi amategeko y`Uwiteka. Mwavuga mute muti “Turi abanyabwenge, kandi amategeko y`Uwiteka ari hamwe natwe”? Ariko dore, ikaramu ibeshya y`abanditsi yayihinduye ibinyoma. Abanyabwenge baramwaye, barashobewe kandi barafashwe: dore, banze ijambo ry`Uwiteka; ubwenge bubarimo ni bwenge ki se?

MURI MAKE DORE IGIHE INTAMBARA YATANGIRIYE:

  • Igihe batubeshya tukemere, tukanga gutekereza tugira ngo baratureba mu
    bwonko;
  • Igihe umubyeyi abyara umwana akamuraga inzangano n’ibinyoma (mwana
    wanjye jya wirinda abantu bameze batya, basa batya, baturuka aha n’aha) nk’aho
    yamuraze umurava n’ubushishozi (mwana wanjye jy’ukorana n’abantu bafite
    umurava wirinde abafite inama mbi).
  • Igihe tugira ibintu tukabiha agaciro karuta ak’umuntu;
  • Igihe twisuzugura ko ntacyo twageraho tugatega umukiro kubadushakamo
    amaronko;
  • Igihe twitiranya ubwenge no kuvuga indimi zo hanze nkaho buri
    munyarwanda wese amenye Igifransa n’Icyongereza, akamenya n’abaperezida bose yajya abarondora ijoro ryose bugacya ibijumba byeze cg Nyabarongo
    ikihingamo amasaka;
  • Igihe umuntu bamwita uwaha n’aha cg abyiyita bikamutera isoni cg
    akiyumvamo igitangaza nk’aho imisozi ari yo irema abantu (ubwo aba yubahiriza
    itegeko ryo kudatekereza).
  • Igihe umuntu yiyumva hejuru y’abandi akumva bamukesha ubuzima; uvuga
    Icyongereza agahinyura uvuga Igifaransa, utabivuga byose azi gukora imodoka bakamwita injiji;
  • Igihe tureba isura y’umubiri aho kureba imigambi n’ibitekerezo ngo
    bibe ari byo byubaka;
  • Igihe mu ruhame tuvuga ibyubaka ku meza no ku buriri tukavuga ibisenya;
  • Igihe umuntu atumvira umutima umuhana cg inshuti nziza (n’ubwo hariho
    cyeya cg zashize simbizi). Urugero: ntongana n’inshuti aho gushaka abatwunga ngashaka
    abamfasha kuyanga;
  • Igihe twifurizanya gupfa nk’aho rutadutegereje twese. Upfiriye mu byiza asiga umurage mwiza isi igasigara ihumura. Upfiriye mu
    bibi asiga asibye isi. Akarusho ku muzima ni uguhitamo rimwe muri ayo
    Gusa ni uko abanduye ibibi batamenya ko hariho umuti (umuti
    w’ibibi ni ugushaka ibyiza) kandi n’abagifite urukundo ntibamenye ko ari
    intungabugingo ngo bikingize n’urushinge rwo kuvugisha ukuri.

MBESE INTAMBARA IZARANGIRA RYARI?

Hari abashinyagura ko yarangiye ngo igisigaye ni akabazo gato
k’abacengezi. Ese uwo baraye biciye umuntu nawe arumva ari akabazo gato? Ese
umucengezi afunguye icyumba cyo gutekereza ku bibi n’ibyiza ntiyasenya
inzu y’imigambi mibi (ku muntu ntibyumvikana ariko ku Mana byose
birashoboka). Hari nabafite uburyo bwo kuyirwanya bayongera. None se umuntu
ubona ko intambara yarangizwa no guceceka ibibazo nta gisubizo cg ari uko
umutegetsi avuze ngo dufite ubumwe atagaragaza isoko yabwo
n’ikibugaragaza ibyo byarangiza intanbara? Nonese igihe tuzitiranya ikosa n’isura cg ubwoko; igihe umuntu acyumva ko abacengezi bishe abantu akabyumva nk’aho ari ibitoki baciye mu rutoki (usibye ko byo bimubabaza); igihe umuntu afungirwa ubusa nk’aho abazi
ukuri bamurenganuye wenda ngo babizire (abakora ibibi babikorana umurava
n’ubutwari, abakora ibyiza bagakorana isoni n’ubwoba), ubwo intambara
izarangira ite?
Ese Guverinoma yacu, hari aho iteganya kurangura amagrenade
y’urukundo ngo tuzayatere abacengezi bitwa inzangano? Hari iduka muri Amerika
izadutumirizamo ukuri byibura inusu kuri buri munyarwanda hanyuma ngo
ibiryo by’amagambo twaryaga cg tukabigaburira abandi twabishiririje
n’ibinyoma tuzashyiremo ako karungo kitwa ukuri?

Ese hari aho izagurira buri wese urutaro rwo kugosora ibibi mu byiza
hanyuma ibibi tukabitwika ibyiza tukabihunika? Ubwo ku umuhindo twajya
kubitabira tukabibagara, ibyiza bikera ari byinshi bikatwibagiza aho bwaki
y’ibibi yari itugeze.

Ese nk’abantu bahenda abandi ku isoko ari uko bamaze kubareba mu
maso ibyo bizarwanywa na military ivuye he? Ese muganga nabikora gutyo mukuvura azaburanishwa n’uwuhe mucamanza? Ese nabitunganyiriza gutinya guhanwa, ya kanseri y’urwango izabura kumumunga? Keretse niba mwumva ntacyo itwaye!

  1. DORE ABAZATSINDA URUGAMBA N’INTWARO BAZARWANISHA

Ibyo maze kuvuga n’ibindi buri wese yatekereza yitonze, byerekana ko
intwaro dutumiza mu mahanga zitazarangiza urugamba rw’ibibazo
dufite. Buri wese yari akwiye kwicara akitekerezaho (n’umucengezi) akabanza
akamenya ko “Ugambiriye ibibi aba yayobye” (IMIGANI: 14, 22). Buri wese abanze amenye ko mugenzi we bahwanye bakanuzuzanya. Aho kureba
amazuru atareshya hanyuma ngo bahangane bicane. Buri wese yibuke kandi
yemere ukuri (gukomeretsa, ariko kwaca mu ziko ntigushye). Hari abanga kuvuga
ukuri ngo batiteranya n’abandi, ariko ndabibutsa ko utari umwambari
n’umuvugizi w’ukuri, ari umukunzi n’umwambari w’ibinyoma. (Hasobanure neza gusa).

Ibanga: nubwira umuntu ukuri, ntukamubwire nk’umutonganya; jya
umubwira mu rukundo urebe ko yanywa uwo muti. Nawanga
ntuzabizira. Intwari Martin Luther King yaravuze ati: “umucakara ugezweho ni utinya
kuvugira abarengana n’abanyantege nke; umucakara ni utemera ko bamwanga
ngo bamubeshyere, bamutuke aho kugira ngo yihakane ukuri
kugaragara; umucakara ni uwanga kujya hamwe na babiri cg batatu bari mu kuri”
.

Hari ibyorezo abantu banduye mu ntambara, ndakuburira wikingize
bitazagufata, niba byaragufashe wivuze bitaraguhitana:

  • Genocide yaratangiye (1994), abumviye itegeko ryo kudatekereza ku bibi
    n’ibyiza bayirohamo. N’ubwo umutima wabibabuzaga, bumvaga ubashuka; nuko
    basahura inzu eshatu, bakaratira ukiri kwibaza niba gusahura ari bibi cg
    byiza, babona atabyumvise bakamukanga, bati: “ariko ntabwo uri
    Inkotanyi?”
    Undi akumva yatanzwe ku gikorwa cy’umugisha. Ubwo undi wari ukiri mu bujiji bwo guhitamo ibyiza bakamubwira, bati: “Bourgmestre wize yatanze
    uruhushya”
    ; atabyumva bakavuga. Préfet yaba agishidikanya akumva impuguro za
    SINDIKUBWABO kuri ba “Ntibindeba”. Iyo akomeza agasuzugura itegeko ryo
    kudatekereza yari kumva ko n’iryo zina rimuburira (SINDIKUBWAWE). Ubwo bamaraga kugwiza isahu no kurya ku nyama (nanjye nariyeho); ba bigishwa bashya bakababwira ko hari umubatizo batarabona. Bati: “ni ugushaka ba nyir’ibintu
    byariwe baba bakihishe”
    . Umwigishwa yakumva ari ukubatizwa mu bugome bwinshi
    bakamuhugura ko aramutse akiriho yazabimuryoza nuko akemera kubatizwa, akaba abaye umwicanyi wuzuye.

Ibyo sibyo byago mvuga cyane n’ubwo nabyo bitoroshye, ahubwo ni uko
mu rubanza ntawatanga iyo mpamvu yabimuteye ngo yemerwe (cyeretse
umucamanza nawe yumvira rya tegeko ryo kudatekereza); nta n’ubwo abaza uwa
mwoheje icyo ari bubeshye. Icyakora abajije wa mutima yumvaga umushuka
wamubwira ngo niyihane; yaba acyumvira rya tegeko akumva umushutse bwa kabiri. (Imiburo: ibyo byabereyeho kutwigisha 1 KORINTO 10, 6)

  • Ese ntiwaba wumvira abakoshya kubeshyera umuntu ngo mumurire
    inka, ngo mubeshyere umukozi ngo bamwirukane cg bamufunge?
  • Ese ntiwiherera wakwibuka abahemutse ugashaka kubigana?
  • Hari uwari yaramenye ibyiza n’ibibi agahisha mugenzi we, kubera ukuri
    n’urukundo byamucengeye, akavuga ati: “muramuvana hano ari uko
    munyishe”
    . Nguwo uwo dukeneyeho ikitegererezo. Byaba ari agahinda kuba waragize ubwo butwari, ugatwarwa n’ishimwe ry’abantu ukibagirwa ko iyo ntwaro ugomba kuyikoresha ku bandi bazira ubusa kandi ubireba.
  • Ese kuba uri Bourgmestre ukamenya umubare w’abantu barenganira muri
    kasho ya Komini yawe ukinumira ngo imbehe yawe itubama cg ngo utitwa
    umukozi w’interahamwe; ubwo urumva utacyumvira itegeko ryo kudatekereza?
  • Ese kuba wararenganye nturagakuramo isomo yuko abarengana baba bari
    mu kuri?
  • Ese uwavuze ko aho kuryamira ukuri yaryamira umuhoro uramuseka
  • Ari inyungu zawe,a ri iz’idini yawe, ari n’iza Leta; nta n’imwe wari ukwiye
    gushyira imbere y’uburenganzira bw’umuntu.
  • Ese kwica si icyaha keretse kwica udashyigikiwe?
  • Ese kwiba si icyaha keretse wibye utambaye ikote?
  • Ese kwanga umuntu si icyaha keretse umwanze akabimenya?
  • Ese iyo bakubwira ko SIDA ica ibintu ntiwibuka Dogiteri uyirwaye
    bikakongerera morale ngo ntacyo umurusha? Nyamara wamurusha kumenya ibibi n’ibyiza ukibuka ko nawe ashobora
    kwitwa SINDIKUBWAWE.

    • Ese ntiwaba uri muri cya gihe abake babonaga abenshi bakora ibibi, kuko ari bake bakibona mu makosa?  Mu gitabokiri muri Bibiliya k`Imigani 1,10-19 hagira hati “Mwana wanjye, abanyabyaha nibakoshya, ntukemere. Nibavuga bati “Ngwino tujyane,twubikirire kuvusha amaraso, ducire ibico abatariho urubanza tubahore ubusa: tubamire bunguli ari bazima, nk`uko imva imira abantu, ndetse ari bataraga, nk`abamanua muri rwa rwobo. Tuzabona ibintu byiza byinshi; kandi tuzuzuza amazu yacu iminyago; uzakubire hamwe natwe; twese tuzagire uruhago rumwe” Mwana wanjye, ntukajyane nabo;urinde ibirenge byawe kujya mu nzira yabo: Kuko ibirenge byabo byirukira gukora ibibi, kandi bihutira kuvusha amaraso. Gutega umutego ikiguruka kiwureba, ni ukurushywa n`ubusa. Amaraso bubikira ni ayabo;ubwabo bugingo nibwo bacira ibico. Uko niko inzira z`urarikira indamu wese zimeze. Iryo rari ryica bene ryo.
  • Ese ntiwaba wanga kuvuga ukuri ngo utakuzira, ejo ukazira
    malaliya (ubwo se ntupfanye umuti wari gukiza igihugu uvuga ko ukunda)? Yesu ni inzira, ukuri n’ubugingo: uko uhakanye ukuri uba uvuye mu nzira y’ubugingo. Niba ukunda umuntu urukundo rukakubuza kubona amafuti
    akora ngo umugire inama yikosore, umenye ko utari inshuti ye; ahubwo uri impumyi
    ye, si we ukunda ahubwo wikundira ibyo musangira
    mu Byahishuwe, 9: 20-21 hagira hati “Nyamara abantu basigaye, batishwe n`ibyo byago, ntibarakihana imirimo y`intoki zabo, ngo bareke gusenga abadayimoni n`ibishushanyo byacuzwe mu izahabu no mu ifeza no mu miring n`ibyaremwe mu mabuye no mu biti, bitabasha kureba cg kumva cg kugenda:haba ngo bihane ubwicanyi bwabo cg uburozi cg ubusambanyi cg ubujura.

Dore inzira uzahuriramo n’IMANA : Zaburi 50,16-23hagira hati « Ariko umunyabyaha Imana iramubaza iti ‘Wiruhiriza iki kuvuga amategeko yanjye, ugashyira isezerano ryanjye mu kanwa kawe, ubwo uri inyangaguhanwa,ukirenza amagambo yanjye?Uko ubonye umujura wishimira kubana nawe, kandi ufatana n`abasambanyi. ‘Ushyira ibibi mu kanwa kawe, ururimi rwawe rukarema uburiganya.Wicarauvuga nabi mwene so, ubeshyera mwene nyoko. Ibyo urabikora nkakwihorera, ukibwira yuko mpwanye nawe rwose:ariko nzaguhana, mbishyire imbere y`amaso yawe,uko bikurikirana. ‘Ni uko mwa bibagirwa Imana mwe, mutekereze ibi, kugirango ne kubashishimura, hakabura ubakiza: Untambira ishimwe wese aba anyubahiriza: kandi utunganya ingeso ze nzamwereka agakiza k`Imana. Aho Imana ntikubwira gutunganya ingeso zawe, ugatunganya imbi ngo zirusheho kuba mbi? Birabe ibyuya!

Dore urugamba ukwiriye kurwana:

  • Gura indege y’intambara: Kwihana; MATAYO 3,5-8.
  • Pilote wo kuyitwara : Kwizera Umwami YESU; Ibyak.Int4,11-12
  • Benzine usukamo: Gusenga no gusoma Ijambo ry’Imana (Simvuze ijambo ry’amadini: Yesaya, 44,9-20; Galatiya (3).(6,12); Kolosayi2,16-23).
  • Amabombe izarashisha: Kuvugisha ukuri, kugira urukundo.
  • Dore ikibuga izajya igwaho: Ibyiringiro, umunezero.
  • Garaje uzajya uyikoresherezamo: Kwisuzuma.
  • Dore aho uzajya uyiraza: Kuburira abandi.
  • Igiciro cy’ibyo byose: Ubuntu bw’Imana.
  • (Yari)Umuhamya wa YESU: Uwizeyimana   Innocent Mob:0788221132/0728221132/0730594980