Willy Nyamitwe ashobora gukurikira Lt Gen Adolphe Nshimirimana?

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Bwana Willy Nyamitwe arimo agerwa amajanja ndetse ashobora gukurikira abandi barundi bakomeje kwicwa.

Amakuru twashoboye kubona ndetse afite gihamya yemeza ko abayobozi b’u Rwanda cyane cyane abo mu nzego z’iperereza barwaye Willy Nyamitwe ku buryo kuri bamwe ngo abahangayikishije kurusha Perezida Nkurunziza ubwe.

Uku kwijundika Willy Nyamitwe bagusangiye na bamwe mu banyamahanga bashaka ko ibintu bihinduka mu Burundi ariko abo banyamahanga bo birinda kugira icyo bamutwara cyangwa ngo bamushyire mu bafatirwa ibihano, biravugwa ko bamwibikiye ubu ngo hakaba hageragezwa uburyo bwo kumwinjirira ngo nabyemera abakorere cyangwa agire uruhare mu gushyikirana n’abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza nyuma babonye bidashobotse hakurikiraho ibindi…

Ku ruhande rw’u Rwanda ntabwo Willy Nyamitwe yishimiwe na busa kubera akazi akora ko kugerageza guhindura isura y’ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza nyuma yo guhindanywa akaba mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’itangazamakuru no kwiyegereza abafatanyabikorwa bashya ndetse akaba ari umwe mu Barundi basa nk’abakangutse basa nk’abagendana n’aho isi igeze. Kongeraho uburyo asa nk’uwasuzuguye mu kinyabupfura amagambo yavuzwe na Perezida Kagame.

Umwe mu bazi neza imikorere y’inzego z’iperereza z’u Rwanda n’abatanga amategeko y’abagomba guhitanwa yemeza ko iyo umuntu runaka izina rye rigarutse cyane mu biganiro by’abantu bamwe na bamwe mu nzego z’iperereza ndetse bakerekana ko bahangayitse akenshi bikurikirwa no gutangira gupanga uburyo uwo muntu yahitanwa byihuse.

Uretse ab’i Kigali abakurikirana ibibera i Burundi bahamya ko Willy Nyamitwe afite ingufu nyinshi benshi batamukekera mu butegetsi bw’u Burundi n’ubwo adafite umwanya wa politiki ukomeye, urugero n’igihe hajyagaho Guverinoma nshya aho yashoboye gukoresha ingufu ze maze umuvandimwe we Alain Nyamitwe ndetse n’ihabara rye bagahabwa imyanya muri Guverinoma.

Hari abahamya ko Willy Nyamitwe mu kutagira umwanya ukomeye ahubwo akaba umuvugizi wa Perezida Nkurunziza bisa nk’aho bimuha ububasha bujya kungana n’ubwa Perezida Nkurunziza ubwe.

Mu gihe mu Burundi benshi ubu barimo kwicwa abandi bagahushwa ntibyaba igitangaza twumvise na Willy Nyamitwe hari abagerageje kumugandagura nk’uko babivuga mu Kirundi dore ko hari andi makuru avuga ko muri iyi minsi yaba yaratezwe ariko agakizwa n’uko yaraye ahandi.

Email: [email protected]