Yabeshye ko yabonye abacengezi bituma inzego z’umutekano zirara mu mashyamba zibahiga

Umushumba witwa Bigirimana Heritier utuye mu Murenge wa Muhanda mu Karere ka Ngororero  yiyemerera kubeshya  inzego z’ubuyobozi ko yabonye abacengezi bituma abashinzwe umutekano barara ijoro ryose babahiga.

Ibi byabaye mu ijoro rya tariki ya 1 Kamena 2016, ubwo Bigirimana  yatabaje uwitwa Kamana Jacques amubwira ko abonye abacengezi bafite imbunda.

Uyu mushumba yavuze ko hari mu masaha ya saa moya n’igice z’umugoroba, abantu atazi bitwaje imbunda banambaye imyenda ya gisirikare bamutera mu kiraro, bamwambura telefoni ye, bamumanura ahantu ku mugezi, bahita bamubwira ngo asubire yo, ari bwo yahise atabaza inzego z’ubuyobozi.

Umuturage witwa Kamana Jacques yahise yigira inama yo  gutabaza inzego z’ubuyobozi, aho yabwiye  umuyobozi w’umudugudu atuyemo, na we akabimenyesha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bugarura.

Akagari na ko kahise kamenyesha inzego z’umutekano, zitangira guhigahiga abo bacengezi mu mashyamba ya Gishwati  ariko  burinda bubakeraho nta n’umwe babashije kubona.

Inkuru irambuye>>>