Yafashwe ashinjwa FLN none abana be babiri nabo basanzwe mu Kivu bapfuye!

Murasa Valentin w’imyaka 9 na murumuna we Iganze Ntwali Shalom w'imyaka 6

Yanditswe na Ben Barugahare

Nzeyimana Zacharie, yikoreraga ku giti cye, akaba yari afite Pharmacie mu Karere ka Rusizi umujyi wa Kamembe.

Igihe abarwanyi b’umutwe wa FLN bagabaga ibitero mu nkengero za Nyungwe yaje gushinjwa gukorana na FLN no kubagemurira imiti.

Yafashwe ku manywa y’ihangu na Police, ivuga ko igiye kumubaza, ariko kuva icyo gihe ntiyigeze yongera kuboneka cyangwa ngo Police igaragaze aho yamufungiye, amezi n’amezi arihiritse.

Si uyu mugabo waburiwe irengero gusa kuko mu gihe twakurikiranaga iki kibazo The Rwandan yabonye amakuru ko hari umugore witwa Assumpta Murengerantwali benshi bakunze kwita Fifi wakoraga mu bijyanye no kwa muganga mu karere ka Huye nawe waba warabuze nyuma yo gushakishwa n’inzego z’iperereza zimushinja guha umutwe wa FLN imiti n’amakuru ku basirikare baba bakomerekeye cyangwa bapfiriye ku rugamba muri Nyungwe.

Nzeyimana Zacharie

Nzeyimana Zacharie yashakanye na Dusenge Jeannette, akaba ashinzwe imirimo y’inama njyanama mu Karere ka Nyamasheke kandi bakaba bari bafitanye abana babili. Uyu mugore yageze ahashoboka hose kugira ngo amenye irengero ry’umugabo we.

Igihe yageraga kwa Gen James Kabarebe, yamuteze amatwi yitonze, arangije aramubwira ngo :“subira iwawe utuze ntuzongere kumutegereza”.

Ku cyumweru tariki ya 05/01/2020 abana be babiri Murasa Valentin w’imyaka 9 na murumuna we Iganze Ntwali Shalom w’imyaka 6 barabuze, mu masaha ya mu gitondo, n’uko ejo hashize tariki ya 06/01/2020 imirambo yabo ibonwa ireremba hejuru y’amazi mu kiyaga cya Kivu.

Izi nzirakarengane zazize iki? Niba Zacharie yarakoze icyaha ni kuki atari kugezwa imbere y’amategeko aho kwicwa? Niba icyaha ari gatozi, aba baziranenge ni kuki bazira ibyo batazi? Ese aho ubu si bwa butabera bundi bwa Kagame ngo bahita batangira aho? Ese uyu mugore usigaye ari incike nawe bazamwica cyangwa bazamureka asigare ababarira ku mutima ariho atariho?

1 COMMENT

Comments are closed.