Yafatanywe ifoto ya Twagiramungu asabwa kujya kwisobanura imbere y'inama y'abaturage!

Amakuru dukesha ikinyamakuru Kigali Today aravuga ko umugabo witwa Habimana Theoneste w’imyaka 45 y’amavuko utuye mu karere ka Rutsiro avuga ko yemeraga Faustin Twagiramungu ndetse akajya agendana ifoto ye, ariko muri iyi minsi akaba amufata nk’ikigarasha kimwe n’abandi bose barwanya Leta y’u Rwanda nyuma yo kumenya amakuru ko Twagiramungu yatangaje ko yifatanyije na FDLR ku mugaragaro. Aya magambo ariko yayatangaje nyuma yo gufatanwa ifoto ya Bwana Twagiramungu agashyirwa imbere y’abaturage ngo yisobanure!

Ubwo Twagiramungu yiyamamarizaga kuyobora u Rwanda mu mwaka wa 2003, abari mu gikorwa cyo kumwamamaza banyanyagije amafoto ya Twagiramungu mu baturage bo mu gace Habimana atuyemo, na we arayifata.

Amatora arangiye, Habimana utuye mu kagari ka Terimbere mu murenge wa Nyabirasi avuga ko yakomeje kubika iyo foto mu gafuka abikamo amafaranga n’impapuro (porte monnaie) akajya ayigendana.

Mu minsi mike ishize, Habimana akimara gusanganwa iyo foto yahamagawe guhagarara imbere y’abaturage asobanura ko iyo foto yayitwaraga mu myenda yambaye, noneho mu gihe afite ibibazo akayifata akayishyira ku mutima akumva aratuje.

Ngo iyo yarebaga ifoto ya Twagiramungu yumvaga yizihiwe cyane, akayishyira ku mutima akumva aguwe neza. Bamwe mu baturanyi ba Habimana na bo bemeza ko ari ko yabigenzaga.

Habimana yibukijwe ko Twagiramungu yiyamamarije kuyobora igihugu, aratsindwa, arahunga, ageze hanze y’igihugu atangira gutuka Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda. Habimana yabwiwe ko Twagiramungu ari umwanzi w’igihugu wiyemereye ku mugaragaro ko agiye gufatanya na FDLR kurwanya Leta y’u Rwanda.

Habimana Theoneste ashyira ifoto ya Twagiramungu ku mutima akumva aratuje
Habimana Theoneste ashyira ifoto ya Twagiramungu ku mutima akumva aratuje

Amaze gusobanurirwa ibyo, Habimana yavuze ko kuva ubwo agiye gufata Twagiramungu nk’umwanzi w’igihugu. Yongeyeho ati “Twagiramungu rwose mubona nk’ikigarasha kuko nta kintu amaze.” Habimana yemeye ko kuba yagendanaga ifoto ye ndetse anamutura n’ibibazo bye bigaragaza ko yari akomeje gushyigikira umwanzi w’igihugu, ariko ngo akaba atazabyongera. Nubwo Habimana yitandukanyije na Twagiramungu ku mugaragaro, ntibyabujije abumvise ibisobanuro bye kumunenga kubera ko kuba ari Pasiteri uyobora itorero ry’Abatambyi mu gace atuyemo, hari impungenge ko ibitekerezo yari afite yabyinjije mu bakirisitu be, aho kubigisha urukundo no kuba Abanyarwanda nyabo bagamije kwiyubakira igihugu no kugiteza imbere. Habimana avuga ko atari ifoto ya Twagiramungu yagendanaga gusa, ahubwo ngo yagendanaga n’iy’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, ariko yo abajura ngo bayitwaranye n’ikoti rye bamwibye. Avuga ko asanzwe ari n’umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, akaba atanga umusanzu n’ibindi byose asabwa nk’umunyamuryango

Source: Kigali Today