Yagiye gusura umugabo we muri gereza aburirwa irengero, we, nyina n’umwana we!!

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Kigali mu Rwanda aravuga ko umutegerugori witwa Francine Mukandutiye, umwana we Anaëlle Shima Duhirwe na Nyina Libérée Uwihoreye baburiwe irengero.

Francine Mukandutiye ni umufasha wa Evode Mbarushimana, umurwanashyaka wa FDU Inkingi ubu uri mu buroko mu Rwanda.

Nk’uko amakuru agera kuri The Rwandan abivuga, ngo Francine Mukandutiye wari uhetse uruhinja rw’amezi 9 wari kumwe na nyina Libérée Uwihoreye batawe muri yombi bavuye gusura Evode Mbarushimana kuri Gereza kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Kamena 2018.

Abagize umuryango w’aba bantu bakaba bashakishije hose ahafungirwa abantu hazwi ariko kugeza ubu twandika iyi nkuru nta rwego rushinzwe umutekano ruremera ko ari rwo rwataye muri yombi aba bantu.