Yahugujwe na BK, ahomba miliyoni amagana, Urukiko rw’Ikirenga rubiha umugisha

Umucuruzi Nkusi Eugène umwe mu bari bifite mu buryo bugaragara mu Mujyi wa Kigali nyuma gato ya Jenoside, yahombejwe ku buryo bukabije na Banki ya Kigali mu rubanza rw’amahugu, rwamuviriyemo kugurishirizwa inzu ifite agaciro ka miliyoni ijana, ahomba ubukode bwayo n’ibindi bikorwa byahagaze mu myaka isaga cumi n’ibiri, na n’ubu akaba akirukira mu nkiko avuga ko zitaramurenganura. Igihombo yagize kugeza ubu avuga ko kiri ma miliyoni amagana menshi ataramenya umubare.

Byose byatangiye ahagana 1997, ubwo yari amaze kwiteza imbere cyane, dore ko yari yaratangiye ubucuruzi bw’umwuga mbere ya 1994. Nyuma gato ya Jenoside, Nkusi Eugène yabanje kuba umucuruzi umwe rukumbi winjizaga (fournisseur) inzoga zaturukaga i Burundi, mu gihe Bralirwa yari itarongera gufungura imiryango. Yaranguzaga kandi imyaka n’ibindi bicuruzwa binyuranye.

Mzee Nkusi yaguze ikibanza munsi gato y’ahubatse Hotel Alpha Palace ubu, aragisiza aracyubaka, ku mafaranga yari afite asaba inguzanyo muri Banki y’Abaturage (UBPR-Icyo gihe) ya miliyoni umunani. Mbere yo kuyahabwa, umugabo Miravumba wari Directeur Financier muri Banki y’abaturage yamubwiye ko azayabona ari uko amusengereyemo (ruswa) miliyoni imwe.  Nkusi Eugene akomeza avuga ko atabyemeye, kuko amafaranga yose yari yasabye yari ahwanye n’ibyaburaga ngo yuzuze inyubako ye. Miravumba yamubwiye ko bitarangiriye aho.

Nkusi yakomeje inyubako ye n’ibikorwa by’ubucuruzi, inyubako irangira haciyeho, igihe imuhagaze amafaranga miliyoni mirongo itandatu (60 000 000 Frw).

Miravumba ntiyaviriye, yapanze n’umugore we wakoraga muri Banque de Kigali –BK, wari ufite mu nshingano ze gukurikirana abafitiye BK imyenda. Bahimbye dosiye y’umwenda wa miliyoni enye n’igice (4 500 000 Frw), bavugaga ko yafashweho ideni na Nkusi Eugène.  Iyo dosiye mpimbano yagejejwe mu Rukiko Nkusi atabimenyeshejwe, uwaburaniraga Banque de Kigali avuga ko Nkusi atitabye nkana, urubanza ruracibwa.

Icyo gihe BK yavugaga ko ku mwenda wa 4 500 000 Frw Nkusi yayisabye ashaka kugura ikawa, yishyuyemo 3 048 343 Frw, akaba yari asigayemo umwenda ungana na 1 451 657 Frw. Nyuma yo guca uru rubanza hakanihutsihwa mu buryo budasanzwe irangizarubanza kandi undi muburanyi  (Nkusi) atabizi, atanazi ko hari ikirego mpimbano cyamukorewe, yatunguwe no kumva hari abatangiye kubuganuuga inzu ye ngo bazayigura mu cyamunara, kugira ngo umwenda aigayemo Banki wishyurwe.

Aho abimenyeye ariko ntanabihe agaciro kuko yumvaga atazi ibyo ari byo, haje uwaitwa Bikamba François avuga ko ashaka kugura iyo nzu ku cyamunara kuri miliyoni umunani n’igice, ntibayshoboka. Uyu Bikamba Françosi yaje kujya hanze avuga ko iyo nzu asize azayigurirwa na murumuna we Bikamba Antoine, ku mafaranga azaba yemejwe Na Banki mu cyamunara. Ku wa gatandatu tariki ya 14/12/2002, nibwo cyamunara yabaye, Banki ivuga ko amafaranga fatizo ari miliyoni icyenda, Bikamba Antoine arenzaho ibihumbi mirongo itatu, inzu ayegukana atyo yishyuye 9 030 000 Frw.

DSC02332

N’ubwo Banki yavugaga ko yiyishyura 1 451 657 Frw asigaye angana na 7 578 343 Frw agahabwa nyirinzu yagurishijwe ariwe Nkusi, ntayo yigeze abona, ahubwo Bank of Kigali irarenga ikura no kuri konti ye mu buryo budasobanutse amadolari ibihumbi bine (4000 USD), nayo aburirwa irengero, na n’ubu akaba ataremererwa na Banki ya Kigali kumenya aho amafaranga ye yagiye, dore ko buri gihe bamubwira ngo ntibikiri muri system ku buryo byagaragara. Ku ruhande rwe, amadolari 1000 niyo yonyine yari yarakuye kuri iyo konti, kuva yayifunguza. Aho andi yanyuze n’icyo yakoze, ntahasobanurirwa.

DollarsInshuro imwe rukumbi niyo Nkusi yabikuje, kandi ntiyayamaramo. Hari muri 1996 

 

Kugeza icyo gihe agurishirizwa inzu, Mzeee Nkusi avuga ko atari yakamenya ikinamico yamukorerwagaho, dore ko nta na convocation n’imwe yari yarigeze ashyikirizwa ngo yange kuburana, none n’inzu ye ikaba yari igirishijwe na Banki adafitiye umwenda, batanafitanye andi masezerano y’uburyo ubwo ari bwo bwose.

Nkusi

Mzee Eugene NKUSI umaze imyaka 12 asiragizwa mu Nkiko, zimurangarana

Nk’uko yakomeje abitangariza IREME.NET, Nkusi yabaye nk’ukangutse nyuma yo kubona inzu ye yamuhenze itezwa cyamunara mu gihe yari ayitezeho umusaruro mwinshi cyane. Nibwo yatangiye kwirukira mu Nkiko, ndetse afatiye ku kuri kose yari afite haba mu nyandiko no mu bindi bimenyetso binyuranye, yumvaga urubanza ari urucabana. Nyamara urubanza yatangiye muri uwo mwaka wa 2002, rwageze muri uyu wa 2013 rutarasobanuka. No muri uku kwezi turimo yongeye kwandikira Umushinjacyaha Mukuru.

2013 Still.jpeg

Mu mwaka w’2007, Bikamba Antoine witwaga ko yaguze inzu ya Nkusi yatanze amasheki menshi atazigamiwe, bimuviramo gufungwa. Kugira ngo afungurwe, byabaye ngombwa ko agwatiriza ya nzu na Nzirabatinya Ptarick bari “Nshuti ntusige”, uyu Patrick we akaba yarakoraga muri Banque de l’Habitat, amutiza miliyoni esheshat mu buryo bwa Banki Lambert, Bikamba arishyurirwa abona gufungurwa.

Mu gufungurwa kwe, Bikamba yavuganye na Nzirabatinya ku buryo aho gusubiza inzu yakongeraho amafaranga akayegukana burundu. Nzirabatiny yamuhaye izindi miliyoni cumi n’ebyiri zose hamwe ziba 18 000 000 nk’ikiguzi cy’inzu. Akiyashyikira ntiyatinze I Rwanda, yahise ajya gutura muri Amerika. Nzirabatiny ayashatse kwandikisha ibya ngombwa by anyuma no kujya mu nzu ntibyamukundira, kuko amakimbirane y’iyo nzu yari asanzwe azwi n’abatuye mu Mudugudu ikibazo cyabereyemo. Uwari umuyobozi w’akagali ka Nyakabanda Deus Balinda, we yivugira ko Noteri wa Leta Ruzindana Landrine yamubwiye ko iyo dosiye yamuhesha amafaranga menshi, aramutse atagoranye mu ifatwa ry’ibyemezo. Balinda ntiyayemeye, kuko yabonaga byazamuteza ikibazo gikomeye mu zindi nzira.

Amacenga n’amacabiranya bya BK, Noteri Landrine n’Akarere ka Kicukiro

 Urubanza rwaje gukomereza ku Murenge wa Niboye, Umunyamabanga Nshingabikorwa wako yemeza ko Nkusi atsinze, binakorerwa inyandiko. Nzirabatinya watsinzwe yahise babizamura mu Karere ka Kicukiro, mu buryo bufifitse Visi Meya Mukakanyamugenga Jaqueline wari ushinzwe ubukungu n’iterambere (ubu ni umudepite) ahita ategeka Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Niboye guhesha Nzirabatinya inzu yaguze, mu gihe ngo hagitegerejwe igisubizo cy’Urukiko. Ubusanzwe, iyo Urukiko ntacyo rurafataho umwanzuro, nta gikorwa, ariko si ko Akarere ka Kicukiro kabigenje, kuko kifuje ko inzu itangwa byihuse, ngo n’umwanzuro w’Urukiko uzagorane gushyirwa mu bikorwa, nuramuka uhabanye n’icyifuzo cy’Akarere.

Ntidendereza

Ibi byatumye Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’Umurenge wa Niboye Joyce Muteteli ahindura icyemezo yari yafashe mbere cyo kurenganura Nkusi, yikiriza intero y’Akarere yo kumusubiza mu rungabangabo.

DSC02341

Andi macabiranya y’Akarere ka Kicukiro hamwe na BK, agaragazwa no kuba bombi ari nta n’umwe wigeze akora inyandiko yitwa ko inyuze mu mategeko, ngo agaragaze mu buryo nyakuri aho inzu  iherereye. Inyandiko nyinshi zabaga zirimo amakosa menshi kandi zahawe agaciro n’inkiko zivuga ko inzu yubatse muri Kacyiru ya Remera, cyangwa  se Remera ya Kacyiru ahantu hatigeze habaho mu mateka y’u Rwanda rw’ibihe byose (Haba mu gihe cy’Ibimanuka, haba ku ngoma y’Abami b’Umushumi n’ab’Ibitekerezo, haba mu gihe cy’ubukolomi cyangwa se mu gihe cya Repubulika zose, aho hantu ntihigeze habaho. ) Ibi bigaragaza ko batigeze batunga ibyangombwa nyakuri by’inzu biyitiriraga  ko yagwatirijiwe na Banki.

DSC02330DSC02331DSC02332DSC02360DSC02361DSC02362

Ubwo iburanisha ry’uru rubanza riherutse gusubukurwa mu mwaka ushize w’2012 ku bujurire bwatanzwe na Nkusi Eugène mu Rukiko rw’Ikirenga, uwunganira Banki ya Kigali mu mategeko Me Nkurunziza François Xavier yavuze ko nta masezerano BK ifitanye na Nkusi mu bijyanye n’inguzanyo, ko nta ngatwe yigeze aha Banki, kandi ko nta n’umwenda abafitiye. Ibi byatumye Urukiko rw’Ikirenga rusubika iburanisha, ngo rizasubukurwe hitabye abatanze ibimenyetso by’ibyo byahakanywe na Me Nkurunziza mu izina rya BK, ngo bagaragaze impamvu, ishingiro n’inkomoko y’ibyashinjaga Nkusi umwenda afitiye iyi Banki.  Igihe cy’isubukurwa ry’urubanza cyarageze, abasabwe kwitaba ngo bagaragaze ibimenyetso ntibahaboneka.

DSC02348

 

Nyuma yo kutitaba mu isubukurwa ry’urubanza, Urukiko rw’Ikirenga rwemeje imyanzuro y’Urukiko rwaciye urubanza mbere, rutesha agaciro ubujurire bwa Nkusi Eugene, acibwa ibihano, runategeka ko na Annexe y’umwe mu bana be nayo ifatirwa.

DSC02349DSC02351DSC02350DSC02352DSC02353

Mzee NKUSI Eugene yakomeje gusiragira mu nzego zose z’ubutabera ngo arebe ko yabona uwamurenganura araheba, igihe cyarageze yandikira na Perezida wa Repubulika.

Magingo aya aracyabuyera ashakisha aho yabona ubutabera bwamutega amatwi, bukanakurikiza ibimenyetso mpamo bimushinja icyaha cyangwa bigaragaza akarengane ke, kuko n’inzu abayemo atayishimiye.

DSC02344

Iyi niyo nzu asigaranye,kandi nayo bamutegeka kuyivamo

DSC02321

Aha mureba hubatswe nawe ubwe, arahahuguzwaDSC02355

 NTWALI John Williams

www.ireme.net