Yohani Kambanda: bitinde bishyire kera amaherezo ukuri kuzatsinda

Abaturage ba Byumba na Ruhengeri bishwe n’inkotanyi ari ibihumbi n’ibihumbi kuva muri 90 kugeza mu kwa 4 kwo muri 94. Uku kuri iyo inkotanyi zikumvise ntizigukozwa, nubwo arizo zatumye miliyoni irenga y’abanyarwanda yari yaravanywe muby’ayo mur’iyo myaka yari ibayeho nabi mu nkengero za Kigali mbere y’iraswa ry’indege ya Habyarimana kuya 6/4/94.

Ibyakurikiye byo ni iyicwa ry’abatutsi n’abahutu ndetse n’abatwa bakunze kutavugwa, mu gihe ubwo bwicanyi bwakorwaga n’impande zombi zarizihanganye, mu ntambara inkotanyi zari zarateguye bihagije urundi ruhande rwo rusa nurukijijinganya ku masezerano y’amahoro yari yarasinyiwe Arusha muri 93.

Bwana Yohani Kambanda, wari minisitiri w’intebe mu gihe cya genocide, amaze kuvugana na televiziyo y’Abongereza yitwa ITV tariki ya 21/7/15, atangazako yumva ku giti cye ari umwere (nubwo yakatiwe burundu akaba afungiye muri Mali), ibyakurikiyeho binyujijwe mu kinyamakuru The New Times kibogamiye kuri FPR, biragaragara ko ukuri kuri kujya hanze ku marorerwa yabaye mu Rwanda kiriya gihe, kuri gusa n’uguhahamura ubutegetsi bwa Kigali.

Impamvu si iyindi. Nuko abaribazi uko kuri, ariko bo muri ba mpatsibihugu kandi bashyigikiye bikomeye FPR mur’iyo migambi mibisha ku banyarwanda bose, ubu noneho batakiguhishira. Umuntu yavuga rero ko ibihe byahindutse cyangwa se biriguhinduka. Ibi bikaba aribyo bisa n’ibitesha umutwe FPR.

Kuva intambara yatangira mu kwakira 90 kugeza kuri genocide nyarwanda ikarangira kuya 4/7/94 FPR ifashe ubutegetsi, icyo gihe cy’amateka cyerekanwa nkaho ibyangiritse byose, abantu n’ibintu, byatewe gusa na leta y’Urwanda y’icyo gihe, nkaho itari ihanganye n’inyeshyamba zayirwanyaga, zo ziyerekana nk’abatagatifu.

FPR mu kuvugwa ibigwi, hamwe n’abayishyigikiye bose kugeza hambere, ikaba yarerekanagwa nk’umucunguzi w’Urwanda ngo wahagaritse genocide, aho kuba ariyo yayitangije ikananga ko ihagarara itageze k’ubutegetsi yarwaniraga. (Renzaho Tharsisse yerekana mu gitabo cye Rwanda: La Bataille de Kigaliamananiza arenze inkotanyi zashyize kuri leta ya Habyarimana mbere yuko yicwa, na nyuma genocide imaze gutangizwa n’urupfu rwe).

Ibyabaye mur’iriya myaka yahekuye abanyarwanda twese (uretse abumva ari bo kurusha abandi bakunda kwishyira aheza) mbigereranya no gukoma ikirahuri gisendereye uhungabanyije icyo giteretseho. Iyo ukubaganyije nk’ameza giteretseho, nuko ikirimo kikaza kumeneka, ntabwo urenganya ikirahuri kuba ngo aricyo cyakimennye. Kugeza uyu munsi ikirahuri nicyo gitungwa urutoki mw’imena, nyiruguhungabanya ameza yigaramiye.

Birazwiko ibyabaye mu Rwanda muri iriya myaka byari muri gahunda zikomatanye kandi zumvikanyweho z’inkotanyi na ba mpatsibihugu (cyane cyane Amerika, Ubwongereza, Canada na Israyeli). Bamwe bashakaga kwisubiza ubutegetsi mu gihugu ababyeyi babo b’abatutsi bari baranyazwe mu gihe cya revolisiyo yavanye abahutu mu bucakara muri za 60, abandi bagamije kwigarurira ubukungu bwa Kongo, no kugira uruhari rukomeye muri politiki y’akarere kose k’ibiyaga bigari.

Kuva muri 86 prezida Museveni wa Uganda yafata ubutegetsi abifashijwemo cyane n’inkotanyi, abanyafrika bo mu biyaga bigari barenga miliyoni icumi barimo abanyekongo, abahutu abatutsi n’abatwa bo mu Rwanda, abaganda, ndetse n’abarundi, barahatikiriye mukugeza izo gahunda zombi zigezweho.

Mu mipango y’inkotanyi ubwicanyi zakoraga bwose zabwamamaje zibwerekana nkaho abo zicaga aribo banyiribyaha. Ibyo byamaze imyaka myinshi kugeza hafi ya 2010 ubwo raporo ya LONI (Mapping Report) yerekanye uruhari rwazo cyane cyane mu bwicanyi bwabereye muri Kongo.

Ubwicanyi bw’inkotanyi bwakorewe mu Rwanda bwo bwagaragariye amahanga yose cyane cyane igihe filimi ya BBC yitwa Amateka k’Urwanda Atarigeze Atangazwa (Rwanda Untold Story) yatangazwaga kuya 1/10/2014. Kur’ubwo bwicanyi nanone hari ubundi buhamya bwinshi bwagiye butangwa n’abahoze mu nkotanyi ubwabo nka Valens Kajeguhakwa, Lieutenant Abdul Ruzibiza, Major JMV Micombero n’abandi.

Mu gihe Yohani Kambanda avuzeko yumva ntacyaha cyo kwicuza kuberako atashoboye guhagarika ubwicanyi inkotanyi zatangije zizi nezako leta y’abatabazi itashoboraga kubuhagarika – MINUAR yayoborwaga na Komanda Romeo Dallaire hamwe n’inkotanyi byaje kugaragarako bose batashakaga kubuhagarika – FPR mukwijijisha isakuza si ikindi, nuko ibonako ikinyoma yakomeje kugenderaho kirikugenda kijya ku mugaragaro.

Si Kambanda wenyine kandi urikuzira uburiganya bw’inkotanyi n’ubwa ba mpatsibihugu muri iriya dosiye ya banyiribyaha koko ku byabereye mu Rwanda muri iriya myaka. Nyuma y’igifungo cy’imyaka irenga icumi kuri benshi muri bagenzi be baburanishirijwe Arusha, abahanaguweho icyaha na nubu barasa nk’abagifunze kuberako badashobora gusanga imiryango yabo.

Ngo amahanga yatewe isoni no kuba ataragize icyo akora kiriya gihe cya genocide muri 94 – nubwo njye ntajya nemera iki kinyoma mu gihe byagaragaye ahubwo ko ayo mahanga, cyane cyane ariyo Amerika n’Ubwongereza, yakoze ibishoboka byose kugirango ibintu bibe uko byagenze – yaba nanone asa natewe isoni no kwakira abo yari yarateye icyasha cya genocide mu gihe urukiko yishyiriyeho rukibahanaguyeho.

Tuvuge se ko ibyo turi gukomeza kubona uko igihe kirikugenda gihita, ayo mahanga asa nagenda ashyira hanze uko kuri gukenewe, byaba ari uburyo bwo kwivana mu kimwaro? Cyangwa kwaba ari ukuberako batagikeneye Kagame wabafashije muri byinshi nubwo yabanje kugarika ingogo, ibyo baribamukeneyeho bakaba barabigezeho!!! Tubitege amaso, ariko ntibirangaze abenegihugu muguharanira ubutabera n’impinduka.

Ambrose Nzeyimana