Yohanita Nyiramongi arimo gushaka uburyo yahunga igihugu!

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Kanama 2016, aravuga ko umufasha w’umukuru w’igihugu Yohanita Nyiramongi yaba yitegura guhunga igihugu!

Amakuru afite gihamya kandi ava mu bantu batandukanye aravuga ko Yohanita Nyiramongi yahukaniye kwa nyina i Nyarutarama ari kumwe n’abana babiri ari  bo Ange na Ian Cyigenza bivugwa ko yamubyaranye na Ambasaderi Gasana.

Kubera ikibazo cy’uyu mwana n’ibindi bibazo bindi bizajya ahagaragara mu minsi iri imbere biravugwa ko Yohanita Nyiramongi yaba yifuza kuva mu gihugu agahungira mu mahanga.

Gusohoka mu gihugu kuri Yohanita Nyiramongi ni ikintu gikomeye cyane cyane mu gihe yashaka kuva mu gihugu Perezida Kagame atabizi cyangwa atabishaka bishatse kuvuga ko isohoka rya Nyiramongi mu gihugu rigomba kwemerwa byanze bikunze na Kagame kugira ngo rishoboke.

Abasesengura aya makuru bavuga ko isohoka mu gihugu rya Nyiramongi rishoboka mu gihe yakwitwaza kujya kwivuza nabyo ariko bigashoboka mu gihe Nyiramongi yakoresha abana ngo bamusabire imbabazi yemererwe kujya kwivuza cyangwa guherekeza nyina kwivuza mu mahanga.

Na none ariko Perezida Kagame kugira ngo abyemere byasaba ko hagira abo afataho ingwate ni ukuvuga umuryango wa Nyiramongi kugira ngo nashaka kuguma hanze y’igihugu, kugira amabanga ashyira hanze cyangwa kwigarurira imitungo yabo iri mu mahanga azatinye ko umuryango we wagirirwa nabi.

Inkuru dufite ziravuga ko Nyiramongi ubu arimo kugerageza gushaka igihugu cyamwakira mu Burayi cyangwa Amerika ariko ngo arimo guhura n’inzitizi zimwe na zimwe mu rwego rwa diplomasi mu bihugu bimwe na bimwe ku buryo igihugu kimwe cyamworohera kuba yaba akirimo muri iyi minsi ari Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho bafite inzu kandi abana bafite gahunda yo gukomereza amashuri.

Gusohoka mu gihugu kwa Nyiramongi kuramutse gushobotse bishobora gusiga iheruheru ubutegetsi bwa Kagame kuko uretse benshi mu bashyizwe mu butegetsi kubera ingufu za Nyiramongi, burya umugore aba azi byinshi ku mugabo we, umutungo mwinshi wa Kagame uri mu mahanga umugore we ashobora kuwigarurira afatanije na Ambasaderi Gasana.

Igisigaye ni ukumenya niba ibivugwa ko Perezida Museveni azaba ari mu nama i Kigali ari no muri gahunda yo kunga Perezida Kagame n’umufasha we bizagira icyo bigeraho dore ko mu minsi ishize ari Nyiramongi wagize uruhare runini mu gusabira imbabazi umugabo we kuri Perezida Museveni kubera umubano utari umeze neza kubera inkunga y’amafaranga Perezida Kagame yateraga Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda.

Frank Steven Ruta

Email: [email protected]