Yohanita Nyiramongi yaba yarahukanye!

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kane tariki ya 18 Kanama 2016 aravuga ko umufasha w’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Yohanita Nyiramongi yahukanye, akajyana n’abana babiri Ian Cyigenza Kagame bivugwa ko yabyaranye na Ambasaderi Gasana ndetse na Ange Kagame.

Umuntu uri hafi y’umuryango wa Murefu (Se wa Yohanita Nyiramongi) tudashatse kuvuga amazina kubera umutekano we yabwiye umuntu wacu uri i Kigali ko umufasha w’umukuru w’igihugu amaze iminsi yibera kwa nyina i Nyarutarama!

Uwo muntu yemeza ko icyatumye amenya bidasubirwaho ko Yohanita yahukaniye kwa nyina ari uko hari abantu benshi bari basanzwe basura nyirabukwe w’umukuru w’igihugu bisanga none kuri ubu basa nk’abakumiriwe, ibyo bikaba byaratumye yibaza impamvu dore ko n’ubundi Yohanita yasuraga nyina abantu bagakumirwa ariko ntibimare igihe kinini nk’icyo bimaze ubu (ubundi byabaga ari amasaha make)

Uwo muntu avuga ko ibyo bishobora kuba bimaze igihe kigera ku cyumweru cyangwa kirenga dore ko ngo abo mu miryango y’inshuti babwirwa ko Yohanita aba ahari kenshi kuko muri iyi minsi nyina atameze neza bikaba bivugwa ko arwaye!

N’ubwo bwose bitatangajwe ku mugaragaro hari ibimenyetso byinshi bishimangira iyi nkuru:

-Muri iyi minsi ntabwo Yohanita Nyiramongi arimo kugaragara mu ruhame nko mu minsi ishize

-Ku munsi w’amavuko wa Yohanita Nyiramongi ari nawo Ambasaderi Gasana yirukaniweho ntabwo Perezida Kagame yigeze yifuriza umufasha we isabukuru nziza ahubwo yigiriye mu nama ya Guverinoma yo gukuraho Ambasaderi Gasana, ubundi asubiza twitter y’umukobwa we Ange amusaba kwita kuri nyina nk’aho batari kumwe cyangwa badaherukanye!

-Abatuye hafi yo kwa nyirabukwe wa Perezida Kagame hari abavuga ko bamaze babona uburinzi, imodoka n’abasirikare bacicikana muri urwo rugo no hafi yaho mu buryo budasanzwe.

Ubu mu rugo kwa Kagame bisa nk’ibyacitse kuko umugore yahukanye ajyanye abana 2, naho Kagame asigarana abandi 2 barimo umukuru Ivan Cyomoro Kagame bivugwa ko asigaye yikundira agacupa kurusha ibintu byose na Brian Kagame umuhererezi twavuga ko atazi icyatsi n’ururo.

Uretse igenda ry’umugore we Kagame bigaragare ko yashegeshwe n’uko Ange yafashe uruhande rwa Nyina kandi ari we Kagame yasaga nk’aho atezeho amakiriro dore ko Ivan Cyomoro we yibera mu kabari na mucuti we mushya basigaye badasigana muri zo gahunda z’icupa, uwo nta wundi ni Lt Gen Karenzi Karake!

Mu gihe iyi nkuru irimo gucicikana ni nako amakuru menshi ajyanye nayo arimo kwisukiranya ubutitsa ndetse bimwe byabaye kera bikibagirana byagarutse mu mitwe y’abantu. Urugero ni amakuru yahurijweho n’abantu batandukanye avuga ko igihe Yohanita Nyiramongi ajya kubyarira uriya mwana Ian Cyigenza Kagame mu Burayi, nyina wa Ambasaderi Gasana ariwe wamutindiye ikiriri! Benshi icyo gihe babibonye nk’aho ari igikorwa gisanzwe mu muco nyarwanda kuko n’ubundi imiryango yombi yari isanzwe ari inshuti kandi inaturanye. Kuri ubu abantu nibwo basonabukiwe ko nyina wa Ambasaderi Gasana yatindaga ikiriri kubera ko ari umwuzukuru we wari wavutse dore ko abazi mushiki wa Ambasaderi Gasana bavuga ko ari we usa n’uriya mwana cyane!

Ikindi kivugwa kuri iki kibazo ni uko mubyo Capitaine Rushema azira (ubu afungiye Iwawa) hashobora kuba harimo kuba ari we waba waratumye inkuru z’uyu mwana Ian Cyigenza zikwirakwira hanze!

Mu gusozo twakwibaza niba iki kibazo kizarangira mu mutuzo cyangwa kizakurikirwa na serwakira yasakuma abantu bashyizwe mu myanya kubera ingufu za Yohanita Nyiramongi, abashobora kwibasirwa cyane ni abantu baturutse i Burundi no muri Congo biganje mu barinda Perezida Kagame no mu zindi nzego z’ubuyobozi.

Mu gihe Kagame yatandukana na Yohanita Nyiramongi burundu iyo serwakira ishobora kuba ari rurangiza ku buryo yagera mu bantu nka Gen Musemakweri, Gen Kazura cyangwa Col Will Rwagasana n’abandi tutibagiwe ko ingufu z’abantu nka ba Gen Jack Nziza zagabanuka bikaba bishatse kuvuga ko ingufu z’abantu nka Gen Emmanuel Ndahiro n’abandi zakwiyongera cyane cyane ko birimo guhwihwiswa ko ambasaderi Gasana ari mu biganiro na bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe na Leta! (iyo ni indi nkuru tugikorera iperereza tuzabagezaho ubutaha)

Ben Barugahare