Yozefu Utumabahutu a.k.a Joe Habineza na manda ya gatatu

Amakuru avugwa cyane mu Rwanda kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Gashyantare 2015 ni ivanwa ku mwanya wa Ministre w’umuco na sport bya Bwana Yozefu Utumahutu benshi bazi ku izina rya Joe Habineza.

Uyu mwanya akaba yawusimbuweho na Madame Julienne Uwacu wari usanzwe ari umudepite w’ishyaka FPR ukomoka mu karere ka Nyabihu mu ntara y’uburengerazuba. Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite, uyu mudamu yize ibijyanye n’amategeko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (Bachelors degree). Uyu mwanya wo ntawawutindaho kuko ni umwe muri za ministeri uwo ari we wese ashobora guhabwa mu gihe bizwi ko hari Ministeri zidashobora gutegekwa n’umuhutu muri ibi bihe n’iyo wateka ibuye rigashya. urugero: Ministeri y’ingabo, iy’ubutabera, iy’ububanyi n’amahanga, iy’Imali, iy’ubutegetsi bw’igihugu…

Ubu benshi baribaza igitumye uwo benshi bita Joe akurwa ku mwanya wa Ministre yari amazeho amezi 7 gusa kandi bizwi ko ari umuntu wemerwaga nk’umukozi, akunzwe cyane mu rubyiruko kandi azi no gucinya inkoro i bukuru.

Nyuma y’iyi nkuru yo gukurwa kuri uyu mwanya twagerageje gusubiza amaso inyuma ngo turebe mu bintu bimaze iminsi niba nta kimenyetso cyaba cyaracaga amarenga ajyanye n’iyi mpinduka. Hari ibintu bibiri umuntu atakwirengagiza:

-Mu itorwa rya Miss Rwanda 2015 mu muhango wabereye muri Hotel Serena ku wa gatandatu tariki ya 21 Gashyantare 2015, ababonye uburyo Bwana Joe Habineza yari ameze bemeza ko yari yijimye ndetse no ku mafoto yafashwe muri uwo muhango birigaragaza mbese nta kanyamuneza nk’ako asanganywe yagaragaje uwo munsi kandi bizwi ko akunze kwishimira ibirori cyane cyane nka biriya byarimo inkumi nyinshi. Iby’umunyanijeriyakazi wabyinaga yambaye impenure (bamwe bavuga ko yambaye ikoti yibagiwe kwambara ipantaro) byo ntawabitindaho n’ubwo ntawahamya ko atari yatumiwe muri uyu muhango kubera Joe! Wasanga yari asanzwe azi ko ari buve kuri uriya mwanya cyangwa hakaba hari ibibazo byari bihari byamuciraga amarenga.

– Mu gihe yari agarutse ku mwanya wa Ministre w’umuco na Sport avuye mu gihugu cya Nigeria, Bwana Joe Habineza yagize ati: “..abo twaganiriye narababwiye ngo muramenye ntimuzangire nka Yesu, (asekaa) abayisirayeli baramwishimiye cyane barangije baramubamba.., kuvuza impundu n’ibyishimo bitazavamo induru.” Ese aya magambo yaba yarayavuze azi iki mutegereje mu kazi ke mu Rwanda? Ese gukundwa cyane n’urubyiruko byaba hari abatarabyihanganiye bikabatera ishyari ribi?

Abakurikirana politiki y’u Rwanda hafi bemeza ko Bwana Joe Habineza gukurwa kuri uyu mwanya bishobora kuba bishingiye ku birimo kuvugwa cyane byo guhindura itegeko nshinga kugira ngo Perezida Kagame akomeze gutegeka.

Ababivuga bahamya ko Bwana Joe Habineza nk’umuntu ufite ubukangurambaga muri we ndetse ukunzwe cyane cyane mu rubyiruko yaba akuwe kuri uyu mwanya kugira ngo ashirwe mu gikorwa cyo kwamamaza Perezida Kagame no kumuharurira inzira igana mu guhindura itegeko nshinga no kumwamamaza rimaze guhinduka mu matora ya 2017.

Ariko hari abandi bavuga ko Bwana Joe Habineza asa nk’uwatunguwe n’iki cyemezo kimukura kuri uyu mwanya, bityo bikaba bivuze ko Bwana Habineza mu kuganira no gucinya inkoro i bukuru yaba yarakoze ikosa ryo gutanga igitekerezo cyangwa inama zitajyanye n’uburyo abandi bidishyi babibonaga.

Hakaba hakekwa ko yaba yaragiriye Perezida Kagame inama yo kuva ku butegetsi ariko akaguma hafi agategekera muwaba amusimbuye wo muri FPR bikamuha n’uburyo bwo kugaragara neza mu mahanga nk’umuntu warekuye ubutegetsi utari umunyagitugu akaboneraho no kuba yaba umuyobozi ukomeye mu rwego rw’Afrika n’akarere agakomeza akagira ijambo akanategeka nk’uko Mwarimu Julius Nyerere wa Tanzaniya yari ameze. Dore ko Joe Habineza atatinyaga kuvuga ko umwanya w’ubuyobozi atari akarande k’umuntu!

Ariko hari ababona ukugenda kwa Joe Habineza mu buryo busanzwe bushingiye ku kunanirwa mu kazi ke. Bivugwa ko yaba yarasubiye muri uyu mwanya yumva aje guhindura ibitagenda no gukora uko we abyumva ngo akore neza ahindure aho ibintu bipfira. Rero ngo Joe Habineza yaba yarageze mu kazi agasanga ibintu ari ibindi bindi akazitirwa n’icyenewabo, munyangire, irondakoko, ruswa, ikimenyane, urwikekwe n’ibindi byamunze ingoma ya FPR, yabona ntacyo azageraho ahubwo ibintu bishobora kuzamba akabyitirirwa ahitamo kuzibukira mu kinyabupfura atiteranije na shebuja nk’uko  yabivuze mu butumwa yacishije kuri Twitter.

Uretse ibihuha biva i Bugande bivuga ko Miss Rwanda 2015, Doriane Kundwa yaba ari umugandekazi. Biravugwa ko ngo se wa Miss Rwanda 2015 yaba ari umuhutu naho nyina akaba umututsikazi wo ku Kibuye. Bibaye ari byo nayo yaba imwe mu mpamvu ihagije mu zatuma Joe Habineza atakaza uriya mwanya dukurikije irondakoko ryokamye igihugu cyacu.

Marc Matabaro

The Rwandan

25.02.2015

[email protected]