YUHI V MUSINGA

Yuhi V Musinga

Mu rwego rw’umushinga “Ibirari by’Amateka,” uteganya kuvuga ku banyarwanda banyuranye bayaranze mu kinyejana cya makumyabili, birumvikana kuyatangirana n’umwami Musinga.

Yuhi V Musinga (1883 – 13.01.1944)Yabaye umwami w’uRwanda kuva mu mwaka w’1896 kugeza mu mwaka w’1931. Yasimbuye Mibambwe IV Rutalindwa nyuma y’intambara yo ku Rucunshu, asimburwa ku ngoma n’umuhungu we Mutara III Rudahirwa wagiye ku ngoma ku bushake bw’abakoloni b’Ababiligi. 

Musinga yabyawe na Kigeri IV Rwabugiri n’umugore we w’inkundwakazi Kanjogera mu mwaka w’1883. Se wa Musinga amaze gufata icyemezo cy’uko azasimburwa n’umuhungu we Rutalindwa, yamuhaye ubutegetsi ku buryo butaziguye, basa n’aho bategekanye mu myaka ye ya nyuma (guhera mu mwaka w’1889). Nkuko Musenyeri Kagame Alegisi abivuga mu kizwi nk’umuvugo yatuye Musinga, Abiru bakuru babwiye Rwabugiri ko kuba Kanjogera azaba umugabekazi bishobora gutera ingorane ndetse n’intambara yo kurwanira ingoma(1).

Musinga yagiye ku ngoma nyuma y’aho ba nyirarume na nyina Kanjogera bakoresheje amayeri hamwe n’intambara byatumye Rutalindwa yitwikira mu nzu ku Rucunshu. Rutalindwa yitwikiye mu nzu hamwe n’abana be n’umugore hamwe n’ingoma z’ingabe. Ariho nyirarume wa Musinga abwiye rubanda ati: “Haguma umwami, ingoma irabazwa”.

Mu gihe abari ku ruhande rwa Rutalindwa barimo mukuru we Muhigirwa bamubwiraga kwikiza Musinga, we yanze kumena amaraso ya mwenese. Ubwo yakomeje kwizera Kanjogera bavuga ko yagiye amuroga buhoro buhoro ku buryo mu by’ukuri bajya kumutera ku Rucunshu, bari bamaze kumumaraho amaboko. Abayobozi b’ingabo bakomeye bari bamushyigikiye baragambaniwe bicwa umwe umwe.

Musinga yimye akiri umwana. Ba nyirarume(2) na nyina nibo bategetse mu by’ukuri mu ntangiriro z’ubwami bwe. Abazungu b’Abadage bamaze gufata icyemezo cyo kugira ibyo twakwita ibigo bya gisirikari mu Rwanda, bahereye i Shangi (Cyangugu) no ku Gisenyi.

Abadage bafashije Musinga kurwanya Basebya ba Nyirantwari mu Rugezi, bamufasha kwikiza Ndungutse. Uretse aho kandi, bamufashije kugeza ubwami bwe mu bihugu byari bifite ubusugire byo mu majyepfo y’iburengerazuba bw’u Rwanda  Aho ni mu Busozo no mu Bukunzi.

Musinga amaze kumva ko abapadiri bera baje kandi bazamara igihe, nabo yabanje kubakoresha abemerera kujya gushinga za misiyoni kure y’i Bwami mbere na mbere aho yumvaga hashobora kuva abigandika ku ngoma ye. (3)

Nyuma y’intambara ya mbere y’isi, Abadage bamaze gutsindwa n’Ababiligi mu Rwanda, bahambiye utwangushye berekeza Tanganyika aho bavuye basubira iwabo i Burayi. Mu gihe Abadage bari bararekeye umwami Musinga ububasha bwe bwo kugira ingabo akanagumana ububasha bwe bwo kwica no  gukiza uwo ashaka, Ababiligi mu byemezo bya mbere bafashe byerekeranye n’u Rwanda, ni ukwambura umwami ububasha bwo kwica agakiza uwo ashaka n’igihe ashakiye, kimwe no kumubuza kugira ingabo. Bivuga ko ubusugire bw’igihugu bwari bugiye mu nshingano z’abera. Ibyo byatumwye Musinga atumvikana na busa n’abakoloni b’Ababiligi.

Uretse ibyo kandi, umwami Musinga ntiyacanye uwaka n’abapadiri bera. Yanze kubatizwa ndetse anategeka abamukomokaho kutayoboka Imana y’abazungu(4).  Nyirarume wa Musinga yasabye Abera kubaka ishuri ry’abana b’abatware i Nyanza. We yari amaze kumva ko ibihe biha ibindi. Yari yumvise ko ubumenyi bwigishwa n’abazungu buzatera impinduka mu gihugu, bikaba rero byaba byiza ko abari ku butegetsi bagira uruhare muri iyo mpinduka.

Kutumvikana kwa Musinga n’abazungu, abakoloni n’abanyamadini, byamuviriyemo kunyagwa ingoma. Abapadiri bera bafashije mwene Musinga wari umutoni iwabo kuba ariwe usimbura se ku Ngoma. Uwo nta wundi uretse imfura ya Musinga Rudahigwa wimye ingoma ku izina rya Mutara wa III. Ingoma yayimye asimbura se wayinyazwe agacirirwa i Kamembe mu mwaka w’1931. Musinga aho i Kamembe yahabaye kugeza mu mwaka w’1942 ubwo Ababiligi bafataga icyemezo cyo kumucira ishyanga muri Kongo mbiligi. Bamujyanye i Moba ari naho yaguye mu mwaka w’1944. Musinga yarinze apfa acyizera ko azabasha kugaruka ku butegetsi akirukana abazungu mu Rwanda rwe.

 

Byanditswe na

Maniragena Valensi

Nzeyimana Ambrozi

_______________________________________________________________

1 “Irihozwe none rizavugwa ejo”. Muri uyu muvugo, Musenyeri Kagame avuga ko kuba Rwabugiri yaranze nkana gushakira Rutalindwa umugabekazi w’umukonokazi nka nyina maze akemeza ko umukobwa w’abega Kanjogera azamubera umugabekazi, kandi uwo Kanjogera ubwe yari afite umwana w’umuhungu yabyaranye na Rwabugiri kwari ugucanira amahane mu bana be barwanira ingoma.

2 Kabare na Ruhinankiko nibo bagize uruhare rukomeye mu guhirika umwami Mibambwe wa IV Rutarindwa no kwimika Musinga umwwana wa Kanjogera mushiki wabo na Rwabugiri.

3 Misiyoni za mbere z’abapadiri bera zashinzwe i Save, Zaza, Rwaza, Nyundo na Mibirizi.

4 Musinga yaciye umukobwa we wanze kumwumvira akajya kubatizwa akayoboka idini y’abazungu