Kajugujugu za MONUSCO na FARDC zirimo kurasa ibirindiro bya M23

Kajugujugu 2 z’ingabo za Congo na 3 za MONUSCO kuri uyu wa kane tariki ya 12 Nyakanga 2012 zarashe ibirindiro by’inyeshyamba za M23 mu duce twa Nkokwe na Bukima hakaba humvikanye urusaku rw’ibisasu biturika. Ayo makuru kandi ONU na FARDC bayemeje igihe bavuganaga n’abanyamakuru b’ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP.
Ku ruhande rw’inyeshyamba za M23, umu colonel wo muri izo nyeshyamba yemeje ko koko kajugujugu zirimo kurasa ibirindiro byabo ariko ngo abarasa ntabwo bazi aho inyeshyamba za M23 ziri ngo nta kibazo gihari.

Agace ka Nkokwe n’umusozi wa Bukima biherereye hagati ya 5 km na 10 km uvuye ku muhanda Rutshuru-Goma, ahagana muri 50 km mu majyaruguru y’umujyi wa Goma. Aho hantu hombi kandi haherereye mu burengerazuba bwa Pariki ya Virunga, iri ku mupaka wa Uganda n’u Rwanda. Utwo duce inyeshyamba za M23 zahashinze ibirindiro kuva muri Gicurasi uyu mwaka n’ubwo ingabo za Congo na MONUSCO zikunze kuharasa ibisasu biremereye.

Ku muhanda ugana i Goma, ingabo za Congo zafungiye inzira abasiviri ahagana i Rumangabo ahagana muri 15 km uvuye mu duce turimo kuraswa.

Ibi bikorwa bya MONUSCO na FARDC bibaye hashize umunsi umwe gusa ibifaru (Chars) by’ingabo za MONUSCO zishinze ibirindiro ahagana muri 25 km mu majyaruguru y’umujyi wa Goma mu rwego rwo gukumira ibitero inyeshyamba za M23 zagaba ku mujyi wa Goma dore ko hamaze iminsi izo nyeshyamba zigaruriye uduce twinshi two muri Rutshuru.

Hagati aho mu cyumweru gishize hashyizweho umukuru mushya w’akarere ka 8 ka gisirikare k’ingabo za Congo gashinzwe Kivu y’amajyaruguru, uwo ni Général de brigade Lucien Bahuma yategekaga agace ka 5 ka gisirikare muri Kasaï y’uburasirazuba. Yasimbuye Général Mayala,woherejwe kuyobora akarere ka 2 ka gisirikare muri Bas-Congo.

Général de brigade Lucien Bahuma yasuye ibirindiro by’ingabo za Congo biri mu majyaruguru ya Goma ahitwa Kibumba na Rugari ari kumwe n’umukuru w’ingabo za MONUSCO muri Kivu y’amajyaruguru.

Umuvugizi w’ingabo za Congo, colonel Olivier Hamuli yareze inyeshyamba za M23 ngo kuba zarashe ku basiviri ku bushake ahitwa Rugari.

Ikindi gihangayikishije abantu bamwe nk’uko bitangazwa n’umuryango International Crisis Group mu cyegeranyo cyayo yasohoye kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2012, n’ibikorwa byo gucukura peteroli muri Pariki ya Virunga iri ku mupaka w’u Rwanda, Uganda na Congo. Ibyo bikorwa bikaba bigomba gukorwa n’isosiyete yo mu gihugu cy’u Bwongereza yitwa Soco International. Ikaba yaragiranye amasezerano na Leta ya Congo muri 2010.

Igiteye inkeke n’uko iyo peteroli ishobora gutuma ubushyamirane bwiyongera hakurikiwe umutungo uva muri iyo peteroli byaba ku banyekongo ubwabo cyangwa ku bihugu baturanye nk’u Rwanda na Uganda. Ibivugwa ko hari abafite gahunda yo gukora igihugu kigenga muri Kivu nabo iyo peteroli yaba impamvu y’ingenzi yabaha ingufu mu gushaka kwigenga ngo biharire iyo peteroli ntibayisangire n’abandi banyekongo.

Marc Matabaro