ZA NTERAHAMWE ZINDI ZAGIYE GUHUMBAHUMBA N’UTWAROKOTSE MURI COMORES !

Thomas Sankara Habyarimana

Hari abatangiye kubyina intsinzi ko Gacu na Rwabicuma na Mpanga, ngo bahagerereje nta mututsi ugomba kuhasigara! Nabonye n’abacikacumu hari ababyina iyo intsinzi nayo! Muratsinze ga ye! Icyunamo cyiza!

RDF ngo nayo yasizoye irarabya indimi, ngo yafashe umurwanyi kabuhariwe wabarasiye Comoro! Ibicucu byumvise Kagame yigamba intambara twarwanaga yihishe i Kampala, nabyo biti aho kujya muri Nyungwe reka tujye Comoro!!! Yayayayaya, uwapfuye yarihuse. Mana, ujye wirindira igihugu cyawe!

Nabagiriye inama ko icyabafasha ari ukurinda izamu ryanyu ntimujye kwenderanya kuko nta mbaraga n’intsinzi mufite. Intsinzi iri mu Burundi honyine nabwo kuri za conditions zikomeye kdi zishimishije, bitewe n’ureba birumvikana!. Nabwiye Kagame ko abanyapolitiki batari mu murongo wacowe, umurongo ngenderwaho, ko abafiteho ububasha kandi ndibuka ko namubwiye ko iby’abacikacumu agomba kubyitondera cyane, kuko uwakugize umugabo yakugira n’imbwa.

Buriya bajya bibuka ko aritwe twabacyuye, imirambo y’abacu ikabaha ijambo mu ruhando mpuzamahanga? Kumugani wawe, Kagame we, uziko ari twe “tukugize icyo uricyo?” Callixte Sankara yakuguriye amenyo meza usigaye useka, usigaye uguruka nk’inyoni uzenguruka isi nka satani, wica uwo ushatse ukanyaga uwo ushatse, sindumva uwo wakijije, none ngo bamufate bamukuzanire?! Nyamwangiyobyavuye yanze uwamuhaye inka! Kuba indashima ni icyaha.

Ngo umwana yitotombeye muri Comore nimugende mumufate mumuzane tumukanire! Mwa nterahamwe mwe zitagira ubwenge mwe, uwo mwana muramushaka ho iki? Uziko mwamuzira? Nkaramuka numvise ngo muramufite, mwantwariye petit frere, cyangwa hari n’igicurane ataka, ndabavuma nk’uwabonkeje, n’ubyishimira wese agenderemo. Yego musanzwe muri ibivume, ariko Imana yaravuze ngo “igihe nikigera, nzabyihutisha.”

Nta burenganzira mufite bwo guhumbahumba abacitse kw’icumu. Hari uwavuga ngo kuki ntagize icyo mvuga kuri Mushayidi kandi asigaye wenyine!? Mushayidi yazize ibitutsi yantukaga ntacyo mutwaye, yari amfitiye ubugome bwinshi, kuburyo yagombaga kubasanga mukibanira. Mu muvugo “Umwali nkumburwa 4”, birasobanutse ko iyo uwo munzu n’uwo hanze banyiyungiyeho nanjye mbagira abanzi nkababumbira hamwe. Callixte we ndamukunda, kandi ntacyo mwahinduraho ahubwo muramugwaho mwa nterasi mwe.

Kagame we, reba aho Rwema Gendarme akugejeje, na bado. nakubwiye ko nateze ahantu hose kubera we, warabibonye, narateze ngera n’iwawe mu nzu, iwawe biradogera kdi n’iyo ubumbuye umunwa uvuga amahomvu kurusha aya cyera. Uribuka umubare w’amafranga watanze mw’isi ngo ikuvuge neza, nyamara wakoze akantu gato uhita uhinduka bule mu maso y’isi. Sinari nakubwiye ngo ufungure Umwami w’abanyamulenge?! Waranze nanjye ndakwihorera, komereza aho!

Nuko ngo urashaka na petit frere Sankara? Ushishwa nabi! Haranditswe ngo: “Igihe nikigera nzabyihutisha.”

H.T. Sankara