Zambia iri kubaza u Rwanda ibyavuzwe kuri perezida wayo mu rukiko

Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Zambia avuga ko ubutegetsi bw’iki gihugu buri kuvugana n’ubw’u Rwanda ku byavuzwe mu rukiko na Nsabimana Callixte ‘Sankara’, uyu yavuze ko inyeshyamba za FLN zafashijwe na Perezida Edgar Lungu muri ibyo bitero.

Ku wa mbere, Bwana Nsabimana wari umuvugizi w’umutwe wa FLN ari kwiregura ku byaha 17 aregwa, yabwiye urukiko ko Bwana Lungu yahaye uwo mutwe $150,000 yo kubafasha mu bitero ku Rwanda.

Mu 2018, FLN yagabye ibitero mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda byahitanye ubuzima bw’abantu hanangirika ibyabo. Bwana Nsabimana yafashwe umwaka ushize mu birwa bya Comores.

Nyuma y’itangazo ry’ibiro by’umukuru w’igihugu wa Zambia rivuga ko ibi byavugiwe mu rukiko ari “ibinyoma”, Isaac Chipampe, umunyamabanga wihariye wa Perezida Lungu, yabwiye BBC ko nta makuru arambuye bafite ku byavuzwe.

Bwana Chipampe yagize ati: “Kimwe na perezida ubwe, natwe twabisomye mu binyamakuru cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, ko hari umuntu wamuvuze, nta makuru ahagije dufite, ntituzi neza ukuri ku byavugiwe mu rukiko”.

Yongeraho ati: “Icyo minisiteri y’ububanyi n’amahanga iri gukora ni ukuvugana na bagenzi babo i Kigali ngo tumenye mu by’ukuri ibi ibyo ari byo”.

Ku byavuzwe kuri Perezida Lungu na Nsabimana mu rukiko, Bwana Chipampe avuga ko “Perezida Lungu nta na kimwe abiziho, ari nayo mpamvu yabyise ibinyoma”, ko bityo batanazi ibizakurikiraho muri uru rubanza.

Mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize wa 2019, ubwo yagezwaga bwa mbere mu rukiko, Nsabimana yavuze ko umutwe wa FLN wahawe ubufasha mu buryo bunyuranye na leta ya Uganda n’iy’u Burundi, ibyo ibi bihugu byahakanye mu bihe byashize.

Bwana Nsabimana azagaruka mu rukiko tariki 10/09, akomeza kwiregura ku byaha 17 aregwa, byinshi muri byo avuga ko yemera.