Zimbabwe: Robert Mugabe yeguye ku butegetsi

Robert Mugabe hagati ya Emmerson Mnangagwa n'umugore we Grace Mugabe

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru ava mu gihugu cya Zimbabwe muri uyu mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2017 aravuga ko Robert Mugabe wari Perezida w’igihugu cya Zimbabwe amaze kwegura nyuma y’imyaka 37 ku butegetsi, nk’uko byatangajwe na Perezida w’inteko nshingamategeko ya Zimbabwe mu gihe yari yateranye yiga uburyo yakura Robert Mugabe ku butegetsi.

« Njyewe , Robert Gabriel Mugabe, (…) neguye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika muri Zimbabwe », : ibi ni ibyavuzwe na Perezida w’inteko nshingamategeko ya Zimbabwe Jacob Mudenda, mu gihe yasomaga ibaruwa yo kwegura ya Robert Mugabe, ibi byakurikiwe n’amashyi menshi cyane y’urufaya.

Mu ibaruwa ye Robert Mugabe yakomeje agira ati: « Nahisemo kwegura ku bushake (…) Uku kwegura kukaba kwaratewe (…) n’ubushake bwanjye bw’uko habaho ihererekanya ry’ubutegetsi mu mahoro, nta mwiryane»

Iri yegura ryakurikiwe n’urusaku rwinshi n’induru y’abantu ivanze n’amahoni y’amamodoka mu mujyi wa Harare umurwa mukuru.

Ibi bije nyuma y’icyumweru ingabo za Zimbabwe zikoze igisa nk’ihirika ry’ubutegetsi cyatewe ahanini n’iyirukanwa y’uwari Visi Prerezida Emmerson Mnangagwa, iki gikorwa cyikaba cyaratumye benshi mu ishyaka ZANU-PF riri ku butegetsi ndetse n’abarwaniriye ubwigenge bwa Zimbabwe bitandukanya na Robert Mugabe.

Robert Mugabe washinjwaga kuba ashaka gusigira ubutegetsi ubugore we Grace Mugabe yakomeje gushyirwaho igitutu ndetse n’intumwa z’ibihugu by’inshuti by’abaturanyi nka Afrika y’Epfo, Zambia, Botswana…byakoze iyo bwabaga ngo byinginge uwo mukambwe w’imyaka 93 ngo atange ubutegetsi mu mahoro.

 

https://twitter.com/TV5MONDEINFO/status/933010748367884288