Zimwe mu mpamvu zigiye gutuma Dr Mukankomeje aborera muri Gereza

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Dr Rose Mukankomeje, Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA, afungwa iminsi 30 y’agateganyo, nyuma y’uko rwasanze hari impamvu zikomeye zatanzwe n’Ubushinjacyaha zituma ataburana ari hanze. Umva uko hano hasi byagenze mu rukiko nk’uko bitangazwa na Radio Ijwi ry’Amerika

 

 

Icyatumye Dr Mukankomeje afungwa gitandukanye n’ibyo aregwa mu rukiko

Iyo umuntu yumvise ibyo Dr Mukankomeje aregwa usanga ubushinjacyaha bwabigize ibyaha bikomeye, iyo urebye usanga ari ibyaha bitatuma umuntu nka Dr Mukankomeje wakoreye igihugu cyari kikinakemeye afungwa giturumbuka gutya nta tegeko rivuye kwa mwenyewe (Perezida Kagame).

Ibi birego byo kuburira abantu no kubakingira ikibaba ni ibyaha byoroheje cyane kuko urebye neza wasanga bikorwa buri munsi mu Rwanda. Birazwi ko hari benshi badakurikiranwa kubera abantu bakomeye baba babarwanaho, hari ababona akazi kubera abo bantu bakomeye.. Ese abo bose barumvirizwa kuri za Telefone cyangwa bagafungwa?

Iyo umuntu akoze isesengura asanga hari byinshi byatuma Dr Mukankomeje afungwa ariko ubushinjacyaha budatinyuka kumurega mu rukiko ahubwo ibirimo kuba ubu ni urwitwazo rwo gukura Dr Mukankomeje mu nzira kuko nta kabuza hari benshi abangamiye.

Muri make Dr  Mukankomeje ashobora kuba azira iki?

-Dr Mukankomeje ni umuntu uzwiho kutavugirwamo, kugendera ku murongo no kudahakwa (bivugwa ko ari muri bake batajya gukoma amashyi kwa Jeannette Kagame) kuko yiyizeye mu bushobozi (uretse mu baganga ni umwe mu bagore bake batarenze 10 b’abanyarwandakazi bari bafite impamyabumenyi y’ikirenga ya Kaminuza mbere ya 1994) iyi miterere ye ihabanye cyane n’iya benshi mu bayobozi b’u Rwanda b’abaswa babona imyanya bitewe no guhakwa no kugira ababarwanaho mu nzego zo hejuru. Uku kwihagararaho bishobora gutuma Dr Mukankomeje atihanganira amafuti bikamugonganisha na benshi.

-Dr Mukankomeje ni umuntu udashishikajwe n’ubukire nta nyota y’ifaranga yigeze agaraganza nka benshi mu bayobozi, ku buryo gukora akazi ke neza byabangamiraga benshi mu bifuzaga kubona amafaranga y’imishinga ya nyirarureshwa bitwaje kurengera ibidukikije. Birazwi ko hari imishinga myinshi igamije kurengera ibidukikije ihabwa amafaranga biciye mu kigega FONERWA ikagenerwa abahoze ari abasirikare bakuriwe na Lt Gen Ibingira. Iyo mishinga igamije kugusha neza abahoze mu gisirikare kugira ngo bataba abarakare bakisangira abarwanya ubutegetsi.

-Umwanya yarimo wari ukenewe ngo uhabwe umuntu nka Collette Ruhamya utazarushya ba Rutemayeze ngo bisahurire, dore ko ntawavuga ko ubwumvikane hagati y’aba banyarwandakazi bombi bwari mahwi.

-Dr Mukankomeje ni umuntu ukuze wari wihagazeho ku giti cye ntabwo ari muri babandi bitabaza igitsina cyabo cyangwa amahabara ngo bagere ku myanya y’ubuyobozi cyangwa ngo bakingirwe ikibaba. Abazi gusesengura bavuga ko iyo aza kuba agera ku ngingo n’abantu nka James Musoni, Francois Ngarambe, Emmanuel Gasana (Rurayi) cyangwa ba Jenerali runaka nk’uko benshi mu bagore bakomeye babigenza ntabwo yari kuba afunze nk’uko bimeze ubu.

-Uyu munyarwanda kazi kuba umugatulika w’umwimerere (yigeze kuba umukobwa wa musenyeri) umeze nk’umubikira utarigeze ubyara cyangwa ngo ashake, utagurukana n’ibihise byose. Nabyo byakongera urwitwazo abashaka kumwikiza mu gihugu nk’u Rwanda aho Kiliziya Gaturika ari nk’umwanzi wa mbere wa FPR

-Kuba akomoka ku Kibuye akaba hari aho yigeze ahurira n’abantu nka Joseph Sebarenzi, Assiel Kabera, Assinapol Rwigara n’abandi, yasura cyangwa yavugana n’abo mu miryango yabo nabyo byatuma atangira gutakarizwa ikizere kugeza ubwo habonetse impamvu ifatika yo kumwikiza.

-Ibihembo byo mu rwego mpuzamahanga uyu munyarwandakazi yabonye kw’isi nabyo byamukurira ingorane kuko uretse mu rwego rw’ibidukikije nta handi u Rwanda rushobora gupfa kubona ibihembo mpuzamahanga hatabayeho itekinika. Rero ibi bihembo ahabwa byo kubungabunga ibidukikije abibona mu izina rye ntabwo byitirwa u Rwanda bityo ngo Perezida Kagame ahite abyitirirwa. Mu mahanga hari benshi bita Dr Mukankomeje “Forest Hero for Rwanda .. and the world” bagereranyaga n’umunyakenyakazi Wangari Maathai wigeze kubona igihembo kitiriwe Nobel mu 2004, ibi nabyo byatuma Perezida Kagame amuhekenyera amenyo kuko yumva nta munyarwanda wundi wabona igihembo cyangwa yitwe intwali uretse we.

Marc Matabaro