Zimwe mu mpunzi za Kiziba ziburanishwa zahoze mu gisirikare cy’u Rwanda!

Iri ni itsinda rya mbere ry’abaregwa kuba bari bayoboye iyi myigaragambyo, itsinda rindi rigizwe n’abari abayobozi b’impunzi bashinjwa kuba indongozi z’iriya myigaragambyo yaguyemo abagera kuri 11 barashwe n’abapolisi b’u Rwanda, igipolisi kigatangaza  ko bitabaraga.

Ubushinjacyaha bubarega; gusagarira, gukubitano gukomeretsa abashinzwe umutekano, kwigomeka, kwigararagambya nta burenganzira no kurwanya ububasha bw’amategeko mu myigaragambyo bakoze kuwa 22 na 23 Gashyantare 2018 i Karongi.

Mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko uyu munsi harimo abiganjemo impunzi z’abanyekongo zo mu nkambi ya Kiziba baje kumva urubanza rwa bagenzi babo.

Mu gukora biriya byaha umushinjacyaha yareze aba bagabo ko bari bitwaje ibikoresho gakondo byo kurwanisha kandi babikoresheje bakora ibi byaha. Abari mu iburanisha ngo bumve ibi bahise bahigima nk’ababihakana, maze Perezida w’Urukiko abibutsa ko nta ugomba kuvuga mu rukiko adahawe ijambo.

Abaregwa bose bunganiwe n’abunganizi babiri mu by’amategeko, ariko buri wese yasomerwaga ibyaha akaburana ukwe.

Abaregwa biganjemo abahoze ari abarwanyi mu mitwe y’ingabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, harimo kandi babiri bahoze mu ngabo z’u Rwanda basezerewe kubera uburwayi bwo mu kiciro cya gatatu (uburwayi budakomeye).

Aba babiri ni nabo bahereweho, bo biregura bavuga ko barwaye mu mutwe n’igihe iyi myigaragambyo yabaga bari barwaye mu mutwe bityo badakwiye gukurikiranwa.

Ubushinjacyaha bwagaragaje isuzumwa ryabakorewe rikozwe n’umuganga w’ibitaro by’indwara zo mu mutwe i Ndera rigaragaza ko nta burwayi bwo mu mutwe bafite.

Bo bavuze ko batemera iri suzuma kuko uwarikoze ngo ari umusirikare kandi ryagombaga gukorerwa ku bitaro bya CHUK aho gukorerwa i Ndera, gusa Ubushinjacyaha buvuga ko nubwo nta kigaragaza ko umuganga warikoze ari umusirikare ariko anabaye we bitabangamiye amategeko.

Abandi nabo bakomeje gusomerwa ibyaha buri umwe no kwiregura buri wese babifashijwemo n’abunganizi. Biregura bavuga ko inzego z’umutekano ari zo zabasagariye zigakoresha imbaraga z’umurengera mu kubatatanya, ko atari bo basagariye izi nzego.

Iburanisha ry’aba bantu ntabwo ryarangiye kuko haburanye abagera kuri bane gusa abandi ngo urubanza ruzakomeza tariki 13 Werurwe.

Kuri uyu wa gatatu ariko hazaburana abari bagize komite iyoboye izi mpunzi, muri iyi komite niho hagaragaramo n’umugore umwe. Izi mpunzi ziyobowe na Louis Mbangutse Maombi ubu nawe uri mu bafunze aregwa ibi byaha.

Izi mpunzi zigaragambije kubera igabanuka rya 25% ku nkunga yo kuzitunga zahabwaga, kimwe n’iziri ahandi mu Rwanda, zirebererwa na UNHCR.

Kiziba isanzwemo impunzi zibarirwa ku 17 000 z’abanyeCongo, 77% byabo ni abana nk’uko bitangazwa na UNHCR.

Source:

Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW/Karongi