Zimwe mu nzego za leta y’u Rwanda umuhutu adashobora guhabwamo akazi (igice cya mbere)

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Imyaka igiye kuba makumyabiri n’itanu ishyaka rya FPR  inkotanyi rifashe ubutegetsi. Iri shyaka ryahise rishyiraho icyo ryise guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda. Aha icyari kigamijwe ni ukwereka amahanga ko n’ubwo Abatutsi ari bo bari batsinze intambara,  ko nta gahunda yo kwikubira ubutegetsi bari bafite. Gusa ibi nti byatinze kugaragara ko ari ikinamico kuko Abahutu bashyizwe muri iyo guverinoma baje kumenya ko FPR ishaka kubagira udukingirizo kuko nta cyemezo na kimwe bashoboraga gufata kidahawe umugisha n’agatsiko k’Abatutsi bari mu nzego nkuru za gisivile ndetse n’iza gisilikari. Ikindi ni uko hari inzego nyinshi umwana w’umuhutu atashoboraga guhabwamo akazi bitewe n’uko hari amwe mu mabanga cyangwa ubumenyi Abatutsi bayoboye u Rwanda baba batifuza gusangira n’abahutu.

Nta muhutu ushobora gusanga mu basilikari barinda umukuru w’igihugu.

Ubusanzwe kugira ngo winjire muri RDF uri umwana w’umuhutu ntabwo biba byoroshye. Kuko hari umubare ntarengwa uba ugomba kwinjizwa mu gisilikare. Uwo mubare muto cyane nawo hari zimwe muri serivisi za gisilikari utagomba kwinjizwamo. Urugero ni  itsinda ry’abarinda Kagame bazwi nk’abajepe cyangwa republican guard. Abasilikari bashyirwa muri iri tsnida bagomba kuba ari intoranywa z’Abatutsi batavangiye kandi bagatanga amazina ya bamwe muri bene wabo bazwi ku buryo winjizwamo udashidikanywaho na gato. Impamvu ibi bikorwa ni uko FPR izi uburyo Kagame yahemukiye Abahutu bityo bakaba batatuma hari umwana w’umuhutu ufite imyitozo yihariye wegera umukuru w’igihugu. Uretse iyi myitozo yihariye kandi abajepe boroherwa no kumenya amwe mu banga y’ibukuru kubera ko abayobozi babo iyo bavugira kumatelefone n’ubundi buryo bw’itumanaho aba basore bashobora guta mu gutwi amwe mu mbanga ya leta y’agatsiko.

Nta mwana w’umuhutu ushobora gushyirwa mw’itsinda ry’abacomando(special force)

Iri tsinda ry’abacomando riba rifite imyitozo yihariye haba mu kurwanisha imbunda zisanzwe cyangwaa bimwe mu bice by’umubiri. Aha rero iyo bagiye gutoranya abasilikari barijyamo ikigederwaho ni ukuba uri umututsi utavangiye kandi ukaba uri umusore w’intarumikwa. Impamvu nta mwana w’umuhutu ushobora kwinjizwamo ni uko aba basore bahabwa imyitozo ikomeye ku buryo aribo batabara aho rukomeye mu gihe abasilikari basanzwe baba bananiwe. Akaba ariyo mpamvu leta ya Kagame idashobora guha amahirwe umwana w’umuhutu bitewe n’uko ihora imwishisha kubera ubuhemu yagiriye abahutu kandi ikaba izi neza ko abana babo batabwibagiwe.

Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS) 

Uru ni urwego kabuhariwe mu buzima n’umutekano  w’igihugu bya buri munsi. Hari abahutu bazi ko barukorera, ariko ari ukwibeshya gukomeye baba bafite. Abahutu bakorera uru rwego bahabwa utumisiyo duciriritse two kwicisha bene wabo cyangwa kubakuramo amakuru, ariko ubusanzwe indiba y’amabanga uru urwego ruba rufite ntabwo umuhutu ashobora kuyaca urwaho m’uburyo bumworoheye bitewe n’uko imyanya ikomeye ihabwa Abatutsi gusa. Ikindi ni uko abahutu bakorera uru rwego nta masezerano y’akazi baba  bafite kuko bakenerwa gake gashoboka. Muri make ntabwo aba ari abakozi bahoraho b’uru rwego.

Urugero : uru rwego rugira abakozi mu turere twose uko ari mirongo itatu mu Rwanda. Muri buri karere haba harimo umukozi umwe ushinzwe kumenya amakuru yose uko yakabaye yaba ameza cyangwa amabi ku mutekano w’igihugu. Uyu atanga raporo mu nzego z’umutekano zaba iza gisilikari cyangwa iza gisivile. Uyu aba afite amakuru yose kugeza aho agomba kumenya n’umwana uba wavutse mu karere niba ari umuhutu cyangwa umututsi. Muri make n’ubwo leta ya FPR yirirwa iririmba ko amoko yaciwe, iki ni ikinyoma cyambaye ubusa kuko buri mezi atatu mu gihugu haba ibarura ryo kumenya abana baba bavutse kugira ngo bamenye umubare nyirizina w’abaturage u Rwanda rifite hashingiwe k’ubwoko. Izi mpamvu zose n’izindi tuzababwira ubutaha akaba ari zo zituma uru rwego rudashobora guha akazi umuhutu bitewe nuko rukungahaye ku bwiru bw’amakuru.