AMBASADERI W’UBUTALIYANI MURI KONGO YATEZWE IGICO ARICWA

Yanditswe na  Erasme RUGEMINTWAZA

Mu burasirazuba bwa Kongo hakomeje kuvugwa cyane inkuru y’urupfu rw’Ambasaderi w’Ubutaliyani muri Kongo Kinshasa, Luca Attanasio.

Amakuru amaze gusakara isi yose ni abika ambasaderi w’Ubutaliyani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Bwana Luca Attanasio. Yishwe, arashwe kuri uyu wa mbere, tariki ya 22/02/2021, mu masaa yine n’iminota 15 za mugitondo.

Uyu mugabo wari ukiri muto cyane yapfuye arashwe ubwo yari mu modoka z’Umuryango w’Abibumbye Ushinzwe Ibiribwa ku Isi (PAM), mu gace ka Nyiragongo mu birometero bike uvuye mu  Mujyi wa Goma, ahitwa i Kibumba. Aha i Kibumba ariko n’ubwo hegereye Goma n’ishyamba rya  Parike ya Virunga, hegereye cyane umupaka bigoye kugenzura w’u Rwanda.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubutaliyani  riravuga riti “N’intimba ikomeye cyane, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga iremeza urupfu rw’Ambasaderi w’Ubutaliyani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Luca Attanasio n’umusirikare, uyu munsi i Goma.

Amakuru aremeza ko  uretse Ambasaderi Luca Attanasio n’umusirikare umurinda, hapfuye kandi umushoferi wari ubatwaye w’umunyekongo, ndetse hakaba ahari n’inkomere nyinshi. Imodoka barimo z’Umuryango w’Abibumbye Ushinzwe Ibiribwa ku Isi (PAM), zikaba zaguye mu gico i Kibumba mu muhanda wa Goma-Rutshuru. Abakomerekeye mu gico bajyanywe mu bitaro bya ONU i Goma.

Ikigo ntaramakuru Reuters cyo mu Bwongereza kivuga ko iki gico cyari kigamije gushimuta ambasaderi w’Ubutaliyani. Mu mwaka 2018, Abongereza babiri bashimuswe n’abantu batazwi mu karere ambasaderi Attanasio yiciwemo.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubutaliyani Luigi DI Maio wari mu nama i Bruxelles na bagenzi be b’ubumwe bw’i Buraya akaba yahise asubika imirimo, asubira i ROMA.

N’ubwo koko aka gace, kimwe n’Intara yose ya Kivu y’Amajyaruguru, gahora kibasiwe n’umutekano muke n’amakimbirane aterwa n’uko ari indiri y’udutsiko twinshi twitwaje ibirwanisho, hashize imyaka 25, ntawabura kwibaza ukuntu ahantu nkaha bizwi ko hacungirwa umutekano mu buryo bukomeye ku bufatanye bw’Ingabo za Kongo n’iz’u Rwanda, ndetse hakaba ari hafi y’icyicaro cya MONUSCO, habera igikorwa kigayitse nk’iki?  Ikigaragra ni uko abakoze iki gikorwa kigayitse, bari bafite amakuru yizewe cyane ko izo modoka za PAM zinyura muri ako gace kandi zirimo uwo muyobozi ukomeye; ayo makuru ubusanzwe aba afitwe kandi abitswe n’inzego z’umutekano! Bikaba bishoboka kubamo akagambane. Abasesengura bakaba bavuga ko ababikoze, abo aribo bose, ari abashaka guhisha  cyangwa guhishira ibikorwa byabo bibi muri aka gace, gakungahaye ku mutungo kamere; bikaba bisanzwe bizwi ko imiryango mpuzamahanga ndetse n’abahagariye amahanga bakunze kugaragaza ukuri ku bibera  mu bihugu byacu, biba akenshi byahishwe cyangwa byahishiriwe n’ubuyobozi bwabyo.

Luca Attanasio akaba yitabye Imana afite imyaka 43, asize abana batatu. Yabaye ambasaderi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kuva mu 2019, aho yari amaze imyaka mike ariwe ushinzwe ibikorwa by’ambasade.

Imana imuhe iruhuko ridashira!

1 COMMENT

  1. Le responsabilité du Président congolais n’est pas discutable. Des milliers de soldats congolais grouillent dans le coin. Il savait que ce diplomate qui oeuvrait dans l’unique intérêt des Congolais se rendra dans le Kivu où la terreur et la mort sont les règles et l’ordre et la vie l’exception. Pour ce motif, il avait la stricte obligation de prendre toutes les mesures nécessaire et idoines pour assurer la sécurité de ce diplomate. Aussi, il y avait des milliers de soldats de l’ONU à tous les coins de rue du Kivu. Ils auraient dû compléter les mesures prises par le Président Tshisekedi. Celui-ci, qu’a-t-il fait? Visiblement rien. Pour ce motif, en sa qualité de commandant en chef de l’armée congolais en l’occurrence et garant de la sécurité sur l’ensemble du territoire congolais, il doit être regardé comme responsable de l’assassinat de ce diplomate italien.
    Pour opérer une fuite en avant, son ministre de l’intérieur s’est livré aux accusations grotesques contre les éléments des FDLR alors que les faits flagrants infirment ses spéculations.
    Les FDLR sont dans le Kivu pour assurer la sécurité de leur parents et proches, rescapés du génocide qui a été commis à l’endroit des Hutu par les soldats de Kagame, appuyés par les soldatesques congolais ou la honte des Congolais. La honte des Congolais, un peuple paisible et hospitalier, car au lieu de combattre les pillards des ressources minières de leur pays et bouchers des millions de Congolais, ils se sont acharnés sur les misérables rescapés Hutu ci-dessus évoqués: massacres, viols de masse de femmes et petites filles de moins de dix ans et divers actes sadiques, le tout dans l’indifférence totale des prédicateurs des droits de l’homme. Pour ces derniers, ces Hutu ne font partie de l’humanité. Par conséquent, ils ne méritent ni compassion ni justice. Depuis qu’ils sont en RDC, les éléments des FDLR n’ont jamais commis un acte criminel de quelque nature que ce soit contre les Congolais et encore moins contre les diplomates comme cette victime italienne. Une enquête diligentée par les professionnels italiens et nullement par les amateurs soldatesques congolais sortira la VERITE. Attendons la.

Comments are closed.