Andi majwi ya Dan Munyuza apanga kwica Higiro, Rudasingwa, Musonera n’abandi yashyizwe hanze

Nk’uko byumvikana muri aya majwi yashyizwe hanze na Radio Ishakwe, ijwi rya RWANDA FREEDOM MOVEMENT, Dan MUNYUZA arabaza uwo yahaye mission yo kuneka no kwica “amakuru y’Ibigarasha”. Atangira asaba amakuru ya RUKARA (Dr Theogene RUDASINGWA): niba aherutse mu Bubiligi, niba iyo avuye Amerika akunze kujya “straight South Africa”, impamvu adaherutse kuvuga, etc. Ubazwa arasubiza ko Ibigarasha bikomeje kwanjwa, ariko ko bishoboka ko RUKARA yazaba ari mu byo guhuza amashyaka [ndlr: tariki ya 14/08/2015]. MUNYUZA n’uwo bavugana bararebera hamwe uburyo “Ibigarasha” Theogene RUDASINGWA (RUKARA), Robert HIGIRO na Jonathan MUSONERA byakwicwa. Ariko umushinga wo kwica HIGIRO ntugomba kurangaza, bagomba “gufokasinga” (kwibanda) kuri RUKARA. Mu buryo bwakoreshwa mu kwica HIGIRO, harimo “ibigabo byo muri za Pologne by’ibirara” biba mu Bubiligi. Mu bindi bintu byihutirwa, harimo “kuvidura” telefoni ya MUSONERA, kugira ngo bamenye contacts ze imbere mu gihugu n’inyuma yacyo. Mu gusoza, Dan MUNYUZA aravuga ko kwica MUSONERA (“kariya kazenguruka cyane”) byihutirwa kurusha HIGIRO.

1 COMMENT

  1. Abandi bishimira gukora neza naho abandi bishimira gukora nabi. Abazarama bazibonera byinshi nkumunsi agahuru ka Dani n,abamukorera kahiye.ntagahora gahanze

Comments are closed.