ARI “KAGAME WAPFUYE MAZE INGOMA YE YA FPR IKABA IKIGANJE” NA “KAGAME UHONDOBERANA N’INGOMA YE YA FPR” OPPOSITION IKWIYE KURWANYA NDE IKAREKA NDE?

Perezida Paul Kagame

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

Bibliya nk’igitabo kimwe mu bitagatifu biboneka kuri iyi si ya Rurema, kikaba kirangaje imbere mu kugira abacyizera benshi; ihanura ko ibyo tubona ku isi nk’ibishya tuba twibeshya kubera ko biba byarabayeho, kandi bizanongera bikagaruka. Mu kuri kudashidikanywaho hari n’ibyo tubona biba ari amashusho y’ibiba byaratunyuze mu maso; mu gihe kitari kinini umuntu amara ku isi. Bityo rero ibiba iwacu bisa n’ibyabaye ndetse n’ibizaba ahandi, uretse ko hatabura ukubusanamo guke. Mu mateka y’ibihugu bimwe na bimwe, hari ahabaye imfu z’abayobozi b’ibyo bihugu maze bikagirwa ibanga; kugira ngo ababagaragiye babone umwanya wisanzuye wo gushyira ibintu mu buryo babyifuzamo. Inkuru zibika Prezida Kagame nazo zimaze ibihe zigaruriye amatwi y’Abanyarwanda benshi, cyane abari mu buhungiro! Iyo urebye  ikimenyetso cy’ingenzi ababika bagenderaho, ni ukuba Prezida Kagame atagikunze kugaragara mu ruhame; ndetse na gake agaragaramo igihushuka bakabyita ko biba ari “itekenika” ry’amashusho n’amajwi.

N’ubwo bamwe bihanukira bagatanga ibibahamiriza urupfu rwa Kagame, bataretse no gusobanura indwara zamwishe; hari n’abivugira ko bafite amakuru y’imvaho bahawe n’abamuri hafi, n’aho andi makuru bakayakura aho yagiye arwarira… Ababika Prezida Kagame reka tubibaharire, ahubwo turebere hamwe icyo kutaboneka mu ruhame kwe byaba bisobanuye; kubera ko aho agaragara igihushuka biba bigaragara ko ari ibintu bitakwibeshywaho n’abashyitsi abonana nabo, ibitangazamakuru bibonana nawe, ndetse n’abo yakira mu mihango inyuranye. Agatsinda inkuru y’urupfu rw’umugabo nka Prezida Kagame; si inkuru yakubikwaho urusyo igihe kirenga umwaka, nk’uko abahamya ko yapfuye bakunze kugenekereza igihe yaba yarapfiriye.

Prezida Kagame aramutse amaze igihe kiyingayinga cyangwa se kirenga umwaka apfuye; maze ingoma ya FPR ikabasha kwisuganya no kudatentebuka nk’uko bamwe mu mpirimbanyi n’abanyapolitiki bo muri opposition babikeka, byaba ari igihamya ko FPR ari ingoma ikomeye by’igitangaza ku rugero rwo kuba haba hakibura imyaka itari mike ngo Opposition nyarwanda ihagaze uko iboneka ubu izabashe kuyihangara .

Inkuru y’urupfu rwa Kagame iyo uyitekerejeho neza; usanga yaba ari gahunda yateguwe neza, kandi ishobora kuba ifite impamvu zikomeye zizamenyekana neza uko ibihe bizagenda bihita. Kuba yarazahaje ikanacanganyikisha rubanda rusanzwe runyotewe impinduka; si ibyo gushidikanywaho kubera ko ibimenyetso bishingiye ku marangamutima y’igihirahiro, no gucika ururondogoro bidasigana n’ubwihebe bigaragarira buri wese. Ibiri amahire ni uko bamwe mu banyapolitiki nka Dr Anastase GASANA, washinze akaba n’umuyobozi wa DRP-ABASANGIZI, rimwe mu mashyaka ya Opposition nyarwanda yayiduhayeho umucyo.  Ku rukuta rwe rwa FACEBOOK yabiciyemo amarenga, ko ivanjiri ya “Kagame yarapfuye”; waba ari umuvuno mwiza kandi umwe muyemewe mu buhanga bwo gukina politiki.

Yanaboneyeho kandi kwiyama abatajijukiwe n’ubwo buhanga, kudahirahira batera imijugujugu abikinira umukino basobanukiwe. Uwo muvuno wa politiki witwa mu ndimi z’amahanga “conspiracy theory”; tugenekereje mu Kinyarwanda byaba bisobanuye umuvuno wa gipolitiki wo guteza urujijo no gucanganyikisha uwo muhanganye ! (Byisomere aha hakurikira: https://www.facebook.com/100007812309977/posts/2761585280778522/?app=fbl

Icyakora ibyo ntibibujije ko abenshi mu mpirimbanyi ziharanira impinduka mu Rwanda bo bakoresha iyi ntero ya “Kagame yarapfuye” nk’ukuri kwamye kandi kudashidikanywaho; bakanibasira impirimbanyi bagenzi babo batabitwara batyo mu mahane menshi no guhangana babita ibyitso by’umwanzi byiyoberanya. Ibiri amambu, Madame IDAMANGE Yvonne impirimbanyi ya vuba aha icunagurizwa mu mabohero ya Kigali; mubyo akurikiranyweho harimo n’iyi ntero ya “Kagame yarapfuye”. Biragoye guhamya ko iyi mpirimbanyi yaba yarakoresheje iyi ntero nk’umuvuno wa politiki. Bikaba binakekwa ko mu gihe Umunyapolitiki Victoire INGABIRE yavugaga kuri iyi mpirimbanyi, atabuze kuyinenga ko yaba yaragize aho irengera; yaba yarerekezaga kuri iyi ntero ya “Kagame yarapfuye”. Bamwe mu banyapolitiki n’impirimbanyi zo muri opposition ntibariye iminwa mu kwamagana Madame Victore INGABIRE; bamunenga gutandukira akajya mu ruhande rw’ubutegetsi arwanya, ubwo yashimaga byinshi ataretse no kunengamo gake Madame IDAMANGE.  Niba iyi ntero yaracanganyikishije impirimbanyi n’abanyapolitiki ubwabo; muri rubanda giseseka banyotewe impinduka ho ni ibicika! Bigatuma umuntu yibaza kuri uyu muvuno wa politiki niba koko abawukoresha baba bacanganyikisha ku ruhande rw’umwanzi ?

Kagame n’ingoma ye ya FPR bafite ikihe gihagararo magingo aya ?

Nk’uko twatangiye tubivuga ko nta gishya kiba ku isi kandi ko ibiba hamwe biba ari amashusho y’ibyabaye cyangwa se ibizaba ahandi; reka tugerageze kugereranya Prezida Kagame n’ingoma ye ya FPR; na Nyakwigendera Prezida Mobutu Sese Seko wayoboye icyahoze ari Zaire n’ingoma ye ya MPR. Gusa ntibiribuduhwanire kubera ko bitaburamo ukubusana. Amabyiruka ya ba Prezida bombi n’ingoma zabo ni imishinga itari bwite; ahubwo yateguwe na ba Mpatsibihugu bo mu Burengerazuba bw’isi bagamije gukina neza umukino wa Politiki yo mu Karere (geopolitics). Abo ba Mpatsibihugu rero baba bagira ngo babashe kurengera inyungu zabo zishingiye cyane cyane ku isarura ry’umutungo kamere, mu buriganya busumbanya inyungu z’impande zombie; arizo abakeneye umutungo kamere na ba nyirawo bawuhaweho umugabane n’Imana Rurema. Bose bahuriye ku bikabyo byo kwiyita abatabazi, no guhindura ibintu mu mavugurura adashinga ariko ashashagirana, guhindura kugeza no ku birango by’igihugu aho Mubutu we atoroheye n’izina ry’igihugu ! Bombi babayeho mu iterabwoba no guhungeta uwagerageza kutabyumva kimwe nabo, ibyo bikageza aho kwambura ubuzima abanyagihugu benshi ku maherere uretse ko Kagame we yabaye icyatwa mu kwica abanyagihugu be, abanyamahanga batagira ingano, ataretse no guhungabanya umutekano w’ibihugu bituranyi. Bombi gushwana na ba shebuja ba mpatsibihugu bo mu burengerazuba, diporomasiya yabo ikajagarara n’amashusho y’ibitangaza bari bariyambitse akayongoberera mu mashusho mabi y’ukuri… Uwavuga ko amaherezo ya Kagame ashobora kuzagira aho yenda gutorera umugendo mu ya Nyakwigendera Prezida Mobutu yaba araguje umutwe; nyamara kandi atari kure y’ukuri, ariko wenda reka dutegereze uko ibimenyetso bigenda byisukiranya!

Prezida Kagame rero, ni umuntu umaze gutangira kugenda ashirirwa n’amaturufu yari amwicaje ku ntebe. amugize igihangange mu ruhando mpuzamahanga; ariko rero kubera ko ayo maturufu yose ashingiye ku kinyoma, cya kindi kicara ku ntebe rimwe, niyo mpamvu atorohewe na buke. Ikinyoma cy’umutabazi n’umurengezi wahagaritse Genocide kimaze gutahurwa n’amahanga ndetse n’abo yari yaraboheye mu gihu ko yababereye umutabazi kandi akibabereye umurengezi umwe rukumbi bamuteye imboni batangiye kumushyira hanze n’ubwo adahwema kubahotora no kubacecekeshereza mu buroko bw’akahebwe, ntacyo bimufasha cy’ukuri uretse gukomeza gukangura n’abari bakimwibeshyaho ! Gutoteza, guhotora no kwita ibyihebe n’abajenosideri abatavuga rumwe nawe nabyo biragenda bimwambika ubusa na cyane ko  mu gukurikirana abo ahotorera iyo bamuhungiye bikunze kumugusha mu mitego yo kuvogera ubusugire bw’ibindi bihugu; bityo ntibisigane no kumugira ruvumwa bamenya isura ye nyakuri. Jenoside ni intwaro ikomeye yagize Kagame icyo ari cyo ubu; mu kuyihahisha, gucecekesha abatumva ibintu kimwe nawe, ataretse n’abanyamahanga bahangaye kumuvuga ishusho ye nyakuri. Imibare (statistics) ikenetse na za gahunda zishashagirana ariko ari icyuka gisa nabyo byatangiye kujya ahabona: ubu u Rwanda ni igihugu kizwi nabi mu ruhando mpuzamahanga mu nzego nyinshi zaba uburenganzira bwa muntu, ubukungu…  Ibimenyetso bidashidikanywaho bikaba bikomeje kwisukiranya bigaragaza ko ba mpatsibihugu b’Uburengerazuba bamwicaje ku ntebe bamurambiwe, bakaba bishakira ubundi buryo  bwo kwikinira amakarita yabo ya politiki y’Akarere (geopolitics) batamwifashishije. Ibyo bigaragarira ku ntambara zidasobanutse n’imivurungano ya politiki bikomeje kugaragarira muri gihugu cya DRC, gikunze kuba ikibuga gikomeye cya politiki y’akarere (geopolitics). Kuba ba mpatsibihugu bo mu Burengerazuba bari guhindura amakarita yabo ntibigaragarira kuri Prezida Kagame no ku ntambara n’imivurungano ya politiki byo muri DRC gusa; ahubwo no mu gihugu cya Uganda biraboneka ko akana ko mu jisho kaba karimo gukendera. Ukurikije uko bari kwihanangiriza Prezida Museveni ndetse banifuza kumufatira imyanzuro ikakaye; bihabanye cyane n’uko we na Prezida Kagame bahoze ari abana bavuna umuheha bakongezwa undi ! Impinduka nziza ziboneka mu gihugu cy’u Burundi no kuba ba Mpatsibihugu b’u Burengerazuba batangiye koroshya ibihano, bishobora kuba byari bishingiye kukumvisha no guca intege ubutegetsi bw’i Burundi; kandi mu buryo bwose bakaba barumvaga ibintu mu buryo buri mahwi na Prezida Kagame, ku bibazo Prezida Kagame ashobora kuba anafitemo akaboko nacyo ni ikindi kimenyetso simusiga, ko kuri Prezida Kagame koko iyahigaga yahiye ijanja ! Urwikekwe mu gihugu cyane cyane mu nzego nkuru z’umutekano ni rwinshi, kubera abari ku ngoyi ku maherere, abaturage b’imbere mu gihugu batangiye kurambirwa gufatira ku munwa nk’ubwangati, bagatinyuka bakavuga ukuri kw’ibitagenda; maze bigakangura rubanda ishobora kuzatungurana ikivumbura nk’uko twabibonye mu bindi bihugu byari bizahajwe n’ingoma z’igitugu… Ubukene bukabije bwahumiye ku murari muri iki cyorezo cya Covid 19, n’ibindi bibazo birimo no kwigunga, no kuba ubuzima bwa Prezida Kagame bwaba buri mu kaga k’uburwayi maze bikaba byazahaza ingoma yidodeyeho nk’ikoti aho arandata buri kimwe, akanyaga cyangwa akagabira uwo ashaka n’igihe ashakiye, akanayoborana n’abo asekuranya imitwe mu rwikekwe rwo guhakirizwa bagambanirana mu ihame ryo gutandukanya abo ushaka kuyoboza igitugu (divide and rule)… Ibyo byose bizambije ingoma ya FPR na Kagame kubera ko icyuka kibi kiri mu nzego zose z’abanyagihugu…

Kuki Prezida Kagame akomeje kwiheza mu ruhame n’aho agaragaye bikaba igihushuka ?

Muri iki gihe isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Covid 19 uburyo bwo gukora imbonankubone bwaragabanyijwe cyane busimburwa n’imikorere yo gukorana hatabayeho kwegerana ahubwo hifashishijwe ikoranabuhanga. Ibi byose bigamije kwirinda kwandura iki cyorezo kimaze guhitana imbaga itabarika mu ruhando mpuzamahanga ndetse n’ibihangange byinshi bikaba byarahitanywe n’iki cyorezo. Prezida Kagame umenyereweho kunyaga ubuzima abantu biganjemo abanyagihugu ayoboye ataretse n’abanyamahanga mu buryo bushize amanga; ndetse ntatinye no kuba yabyigamba cyangwa ngo yigambe mu ruhame ko azivugana abantu bose batumva ibintu kimwe nawe, mu mvugo zimugaragaza nk’umuntu ufata kwambura ubuzima ku maherere, nk’igikorwa gito cyane kitamutwarira umwanya wo kwibaza ku gaciro k’ubuzima bwa muntu. Imico nk’iyo iremamo umuntu nk’uwo imico yo gukunda ubuzima bwe bwite by’agahebuzo, no kwitwararika umutekano we mu buryo bwose mu rwego rwo hejuru cyane rushoboka; kubera ko aba yikanga guhorwa n’abo yiciye ababo, cyangwa se akumva hari umuvumo w’abo yambuye ubuzima waba umugendaho, maze akitwararika kuba yarangara urupfu rukamubona urwaho mu buryo ubwo ari bwo bwose, yiyibagije ko ntawe uhunga nyamunsi aba ari ikibazo cy’igihe gusa. Uwatekereza ko kuboneka igihushuka kwa Prezida Kagame, kwaba kunashingiye no kwigirira amakenga mu buryo bw’ikirenga ku cyorezo cya Covid 19; ntiyaba ari kure cyane y’ukuri.

Na none kandi, Prezida Kagame ubu ari mu bihe bye bya “muteremuko,” nka kimwe mu bihe bibi bisoza ingoma z’abanyagitugu hafi ya bose; nyuma yo kugera ku ngoma akenshi mu buryo butakekwaga cyangwa se butunguranye bakagira ibihe byabo by’ishema n’igitinyiro biha ku kiguzi cy’amakuba atari make bateza abo bayoboye. Aba banyagitugu rero barazamuka bakagera ku gasongero maze bagera ku “muteremuko” bakaba batabasha kwisubiza inyuma ku gasongero cyangwa se kuri imwe mu ngazi mu zaranze ukuzamuka kwabo. Abahanga mu by’ubumenyi bw’imitekerereze (psychology) bahamya nta shiti ko abantu bashyizwe hejuru n’ibihe bakabiryohera kandi bakanabigendera agakabyo; bagorwa cyane no kwiyakira iyo ibihe bibahurutuye iyo mu bushorishori bakibona bari hasi ku itaka… Mbese ni aka wa mugani w’ikinyarwanda ugira uti : “Gutinya kwambarira ubucocero aho wambariye inkindi.”

Mwene aya makuba yo gucishwa bugufi n’ibihe ntajya akunda gusigana n’uburwayi bushya ndetse n’ukwiyongera k’ubusanzwe uwakonkobotse yari asanganywe bitewe n’uko umujagararo (stress) uhungabanya ubushobozi bw’umubiri bwo guhangana n’indwara (immunity)… Uyu mujagararo kandi ntusigana n’umushiha wo kwihugiraho wiheza kubera urwikekwe ruwinjiriramo… Ibi ni byo byashyikiye na Nyakwigendera Prezida Mobutu mu minsi ye ya nyuma, azahazwa na kanceri (cancer) y’ubugabo yamuhuse ku rupfu rwamushyikiye ishyanga mu gihugu cya Maroc; aho yari afite ubuhungiro busa no kuhacirirwa ari kumwe n’abantu mbarwa bo mu muryango we wa hafi. Ni mu gihe imbaga yamugaragiraga cyangwa se yari yaradabagije akiri ku ngoma, yari yaramuteye umugongo yaranamuhaye akato; agahambwa nk’umutindi nyakujya utagira umuryango n’inshuti ! Ntibyaba biri kure y’ukuri cyane na none gutekereza ko umujagararo wo kuba mu bihe bye bya “muteremuko,” kuri Prezida Kagame nk’uko bishyikira abandi banyagitugu bose; byaba byaramuteye kwiheza no kwihugiraho. Bigahumira ku murari iki cyorezo cya Covid 19 nacyo gishegeshe isi kitaretse no gushyira u Rwanda ruyobowe na Prezida Kagame ku karubanda; bigaragara ko ubukungu n’iterambere akunze kwigamba ashingiye ku mibare (statistics) y’”itekenika” n’ibirangaza amaso byo gutaka umurwa mukuru wa Kigali, kandi abaturage bahashyijwe n’ibibazo bitagira urugero mu nzego zitandukanye nk’ubuzima, imibereho myiza, umutekano ku mubiri no ku mutima, uburezi, ubukungu… Umujagararo (stress) kandi ntiwabura no guhungabanya ubushobozi bw’umubiri we bwo guhangana n’indwara akaba yakomererwa ku ndwara yari asanganywe za twibanire; bitaretse n’uburwayi bushya bwamwinjirira, ariko bishobora kuba byaba bihabanye n’ibindi twumva mu nkuru zimubika…

Kagame na FPR nk’igiti cyacitse imizi kikaba cyarabuze uwahirika gusa kuki bikigoye opposition nyarwanda ?

Opposition nyarwanda ifite ishusho y’abahigi benshi bahiga inyamaswa yabogogoje ibamaraho abantu n’amatungo bakananirwa kuyigotera hamwe; n’abashatse kuyigotera hamwe bakaba batayibona mu ishusho imwe ! Ibaze nawe ku bahigi bagotera hamwe inyamaswa y’inkazi yabayogoje ku musozi ngo bayikize; maze igihe ivumbutse, umwe akayirabukwa nk’imbogo, undi akayirabukwa nk’impyisi mahuma, undi uruziramire, undi ingwe, undi intare… Izi  nyamaswa zose uko zigotwa biratandukanye ndetse n’ubugenge bwo kuzica buratandukanye! Amaherezo rero ni uko nibareba nabi iyi nyamaswa izabamara bose; maze igakunda ikigabiza n’imiryango n’amatungo barwanagaho kumaraho burundu!

Kuba imitwe ya politiki, iy’ingabo n’imiryango ya Sociyete sivili ihirimbanira impinduka no gukura abanyarwanda mu kangaratete bashyizwemo n’umunyagitugu Prezida Kagame n’ingoma ye gica ya FPR badafite ishusho imwe ku mwanzi bahanganye nawe; biragoye ko banahuza imbaraga n’imirongo imwe yo kumwivuna ngo bagoboke rubanda nyarwanda. Bamwe barwanya umurambo wubatse ingoma ifite ingufu kuburyo ibayoboresha umurambo ntireke no kubaremamo inkumbi, kubashimuta no kubagaraguza agati umunsi ku wundi, abandi barwanya umunyagitugu mubi cyane ariko ufite ingoma itari mbi kubera ko yangijwe nawe ikaba yagangahurwa igihe uwo munyagitugu yaba atakiriho, abandi bakarwanya umunyagitugu n’ingomba gica batitaye uko bahagaze mbese bagendera inzira ubugari, abandi barwanya umunyagitugu mubi ndetse n’ingoma gica bigeze kuri “muteremuko” nk’uko bishyikira izindi ngoma nk’izo zose n’abazirangaje imbere… Uburyo bwo kurwanya uwo mwanzi nabwo ntibabwumva kimwe; maze bikaba nabyo ari ndi mbogamizi ikomeye yo guhuza. Bamwe bumva hakoreshwa gusa inzira z’igitutu ziganisha ku biganiro ku kibi n’icyiza babifashijwemo n’amahanga agende abona ubwambure n’ishusho mbi nyakuri y’ingoma n’umuyobozi wayo, abandi bakumva byanyura mu kwivumbura kwa rubanda gusa; abandi bakumva byanyura mu ntambara wenda n’ibiganiro byaba bitewe n’igitutu cy’umuriro w’intambara ndetse no kuzahara kw’ingoma ariko intambara ariyo ntangamuganzanyo…

N’ubwo bitari ngombwa ko imitwe ya politiki n’iy’ingabo ndetse n’imiryango ya sosiyete sivile irwanya ingoma mpotozi ya FPR n’umukuru wayo igira imirongo isa nk’intobo, cyangwa yenda kuba mu cyerekezo kimwe; ariko se na none bagomba kugira imirongo imwe bumvikanaho ikabahuza kandi bakayubahiriza nta mbereka cyangwa uburyarya. Gukingana no kugira akayihoyiho ko kuba wakwifatanya n’abandi, ariko ucunze amahirwe yatuma wibereka ugatanguranwa umushi; nibyo byaba imbogamizi yo guhuza! Na none kandi hari ibibazo bikomeye byo kugiraho imyumvire imwe byanga bikunda; kugira ngo urugendo rw’impinduramatwara runyaruke mu murongo ugororotse. Niba hari abumva bakigarurira ubwami abandi bagitsimbaraye kuri Repubulika ibyo bakabyumvikanaho ko bishobora kuzakemurwa na Referendumu yategurwa bafashe ubutegetsi. Imyumvire imwe kuri za genocide iyamaze kwemerwa, n’itaremerwa n’umuryango mpuzamahanga… Erega byazanagorana guhuza bafashe igihugu mu gihe bamwe bashimagiza revolusiyo ya rubanda yo mu 1959 abandi bayivumira ku gahera, abandi bagashimagiza ukwibohora ko mu 1994 abandi bakuvumira ku gahera… Ibi byose abantu bashobora kubigiraho imyumvire imwe hatabayeho kwikunda no kutibuka ko byanga bikunda igihugu gifite amateka agoye; aho cyane ikiruta ibindi bikaba bikwiriye ko bene cyo bakibanamo amahoro bagaharanira kuraga abazabakomokaho igihugu kidahora mu bibazo… 

Umwanzuro n’impanuro kuri opposition nyarwanda 

Niba imitwe ya politiki, iy,ingabo na sosiete sivile ihuriye ku mpamvu imwe yo kuzahura u Rwanda n’abanyarwanda; nta mpamvu yo kudashyira hamwe! Gutinya gushyira hamwe byaba bisonanuye ko hari impamvu z’izindi nyungu zihishe inyuma ya za gahunda zishashagirana ku mpapuro; zaba zirimo nko kuba haba harimo bamwe baba bifuza u Rwanda rutabereye bose, kandi rukorera inyuma y’agatsiko nk’uko bimeze ubu. Ni iki cyo kwikingana mu gihe cyose batagamije kwirukana igitugu bimika ikindi !? Uko byagenda kose amwe mu makosa akomeye mu rugamba urwo ari rwo rwose ni ukugaya umwanzi umushyira ku rwego rwo hasi ! Opposition nyarwanda yagakubiranyije Prezida Kagame n’ingoma ye ya FPR bari mu bihe bya “muteremuko” aho kurwanya ingoma ya FPR, ngo ibayoboje umurambo wa Kagame; na cyane ko ibyo ubwabyo byaba biha ingoma ya FPR igitinyiro, ko yihagazeho ku rugero rwo kuba itatsinsurwa mu buryo bworoshye cyangwa se bwa vuba aha!

1 COMMENT

  1. Kagame est, certes, commandant en chef du gang mafieux et criminel qui règne sur le Rwanda mais il me semble que, globalement, le problème est le fonctionnement de son régime.
    Même s’il est difficile de séparer Kagame du système dont il est la tête, la déconstruction de celui-ci est la condition sine qua none pour le mettre au tapis.
    Question : comment le déconstruire ?
    Les chefs de ce gang, les chefs de la gestapo de Kagame qu’est le DMI et de la police politique qu’est le RIB sont notoirement connus des Rwandais.
    Les méfaits dont ils sont les auteurs principaux sont de notoriété publique. Par ailleurs, ils n’ont jamais nié leur responsabilité. La parfaite illustration est les aveux sans vergogne du Ministre de la Justice et Procureur Général, Johnston Bisingye relativement au kidnapping de Rusesabagina.
    Les associations des Rwandais résidant dans les Etats démocratiques ont droit d’ester en justice dans ceux-ci contre les criminels notoires rwandais et qui, au surplus, n’ont jamais nié leurs crimes.
    Il me semble plus judicieux de lister ces criminels et les actionner judiciairement devant les tribunaux de ces Etats. C’est l’impunité dont ils bénéficient qui leur permet de se balader dans ces pays dits démocratiques. Ils doivent savoir que de leur vivant, ils seront traqués même s’ils se cachent dans les entrailles de la terre
    Exemple : la mère de l’enfant Sheja Richard qui a été froidement et impitoyablement assassiné avec les religieux à Gakurazo connait les assassins de son enfant. Elle vit dans un Etat dit de droit et démocratiques et a droit d’ester en justice contre les criminels notoires au demeurant.
    A-t-elle porté plainte contre les assassins ? Dans l’affirmative, quelle a été la suite du tribunal ? Dans la négative, pourquoi ne l’a-t-elle pas fait ? Parler c’est bon mais agir c’est encore mieux.
    Un autre exemple : Louise Mushikiwabo, Secrétaire Générale de l’OIF est directement impliqué dans les assassinats des Rwandais à l’étranger entre autres Karegeya d’une part et l’exhumation du Premier Président du Rwanda, Dominique Mbonyumutwa d’autre part. Or, le constat est que ses méfaits n’ont jamais portés à la connaissance des Français et publics étrangers.
    Il en est de même de l’actuel ambassadeur du Rwanda en France, ex-Président d’Ibuka. A son actif, il a plusieurs cadavres de Rwandais et des milliers de prisonniers en sur des millions de dollars US des pensions de retraite qu’il a détournés dans la Caisse Sociale dont il était Directeur Général. Ce même ambassadeur a récemment récidivé en appelant les Tutsi résidant en France et ailleurs de faire taire les Hutu et ce, par tout moyen. Il convient de préciser que l’Ambassadeur du Rwanda en France gère un fonds de plusieurs millions de dollars US spécialement extra-budgétaires dédiés aux opérations extérieures à savoir les accusations contre les Rwandais Hutu listés résidant en France, les liquidations physiques, les empoisonnements etc. Le régime Kagame a des relais en France dont les associations et médias qui se sont autoproclamés procureurs contre ces Rwandais Hutu. Ils sont épaulés par certains juges et hommes politiques Français.
    Ibuka-France, branche d’Ibuka Rwanda, elle-même branche du FPR est une association d’utilité publique. En cette qualité, elle bénéficie des fonds publics et privés français. Dès lors, la France finance une association branche du FPR, parti-Etat et société commerciale cotée la bourse de Kigali opérant dans tous les secteurs de la vie économique du Rwanda.
    Or, à son actif, Ibuka a des milliers de cadavres de Rwandais Hutu et Tutsi. Elle est un outil d’oppression et de liquidation physique des Rwandais Hutu et Tutsi dont les opposants politiques. Le problème de financement d’une organisation criminelle qu’est Ibuka par la France n’a jamais été porté à la connaissance du public français en l’occurrence.
    Les associations des Rwandais résidant en France n’ont jamais fait démasquer Ibuka-France, branche d’Ibuka-Rwanda opérant en France. Ces associations devraient aider les Rwandais Hutu accusés de génocide des Tutsi ou publiquement diffamés aux fins d’agir judiciairement contre les malfaiteurs de Survie, du CPCR de Gauthier Alain et d’Ibuka-France. La justice française est au service de toute personne résidant en France.
    Les associations des Rwandais en France peuvent oser organiser publiquement les débats publics sur le «GENEOCIDE», peu importe les réactions inévitables de diverses officines opérant au bénéfice du régime Kagame en France.
    Les partis politiques et ces associations aussi bien à l’intérieur du Rwanda doivent porter à la connaissance des Rwandais, des maîtres de Kagame et des publics étrangers les noms et prénoms des Rwandais assassinés, disparus, les dates de disparition et de mort. Aussi, les instances des Nations Unies doivent être informées.
    Seules les actions visibles seront opérantes et soutenues. Parler uniquement est inopérant.

Comments are closed.