Banyarwanda: Duharanire kugira ibitekerezo byihariye tubigeze ku ndunduro

Kutagira ibitekerezo byacu byihariye, ndetse tudashobora gutezukaho, mu gihe byaduteza imbere twe n’abo duhuje imibereho cyangwa dusangiye imyumvire, ni ukwemera kuba umucakara w’abandi, ndetse n’ingaruzwamuheto iyo hakoreshwa imbaraga ngo tudatekereza uko bikwiye.

Nemera ko gutekereza nya gutekereza, – bivuga gutekereza ikintu, ukakireba mu mpande zacyo zose zishoboka ndetse n’izidashoboka, warangiza ugafata umwanzuro ukwiye -, si ibya twese. Biravuna. Kandi si amashuli twiga abidushoboza, ahubwo mbona ari impano. Nubwo ayo mashuli ashobora gufasha abafite iyo mpano.

Mfite imyaka cumi n’umunani, ndangije amashuli yisumbuye, iwacu bangiriye inama yo kujya mu gisirikari. Ariko nkaba narumvise ko mu gisirikari, nta burenganzira umuntu ajya agira bwo kugira ibitekerezo bye bwite. Ko icyo ugukuriye mu mapeti agutegetse ugomba kugikora ntakugitekerezaho. Ko icyo utegetswe gihinduka itegeko, cyaba kiza cyangwa kibi.

Gukunda kugira ibitekerezo byihariye ku bintu n’ibindi byatumye rero icyo gihe ntajya mu gisirikari. Ubwo abari mu gisirikari cyangwa bakibayemo bashobora kumbwira ko naba naribeshye, wenda na nubu nkibeshya. Uretse ko nabwiwe nanone ko ku rugamba rw’amasasu umwanzi muhanganye nawe akurasaho, umusirikari ashoboye kuba yabona ukundi ibintu byagenda, rutarema ngo rurwanwe.

Cyakora ikibazo rero gikunze kuvuka nuko n’iyo iyo ntambara y’amasasu itariho, abantu benshi twitwara nkaho nta burenganzira bwo kugira ibitekerezo byacu bwite kandi ntitugire n’ipfunwe ryo kubisangira n’abandi nta mususu. Benshi tukitwara nk’abasirikari batagomba kugira ibitekerezo byabo bwite kugira ngo intambara baba bariho ishobore kurwanwa.

Icyo ngirango nibandeho mur’iyi nyandiko, kukaba ukwerekana ukuntu umuntu wemera kutagira ibitekerezo bye bwite bibangamira ukujyambere kwa benshi guturuka ku mpinduka ziterwa n’ibitekerezo binyuranye tugira kandi dusangira n’abandi. Ndabigaragariza mu ngero ebyiri ziyjanye n’abantu abanyarwanda batari bake wenda dushobora kuba tuzi.

IngabireVictoire Ingabire Umuhoza

Kw’itariki ya 06/12/14 i Londres abanyamuryango ba Friends of Victoire, ishyirahamwe ritagamije politiki ryibanda ku kumenyakisha ikibazo cya Victoire Ingabire Umuhoza kugirango we n’abandi banyarwanda bafungiwe politiki mu Rwanda bafungurwe, twarahuye noneho tuganira k’uburyo iri shyirahamwe ryagera ku nshingano zaryo. Muri urwo rwego abantu twaganiye ku bintu bimwe ubuzima bwa Victoire bwaba bwaraduhinduyeho mu mibereho cyangwa se mu mitekerereze yacu.

Nabwiye abo twari kumwe ko ari hafi yo gusubira mu Rwanda nagiye mu muhango wo kumusezeraho i Bruxelles. Hari tariki ya 09/01/2010. Ikintu cyantangaje numva Victoire, umubyeyi udasanzwe mu banyarwanda, – atubwira twe twaraho ibitekerezo we n’ishyaka rye bagenderaho, n’igitumye asubira mu Rwanda – , ni ubutwari n’ubushake buhambaye bwo kwitangira abanyarwanda twese [abahutu, abatutsi n’abatwa] FPR yafasheho ingwate mu gihugu cyacu.

Maze kumwumva, mbona umugambi we wo gucungura abababaye twese, naribajije nti, ko njye ntafite buriya butwari, ni iki nakora kugira ngo mutere ingabo mu bitugu? Siniriwe ndondora ibyo nakoze kuva icyo gihe [birumvikana bidahwanye n’ibyo mu rwego rwe] kuva ageze mu Rwanda taliki ya 16/01/2010, icyakora yanteye ubutwari bwo kwitangira abanyarwanda nkanjye kurushaho.

Sinategereje ko hagira undi wundi umbwira ibyo ngomba gukora kugirango ntanjye umuganda wanjye. Hari n’abo twabipfuye. Kubona intwari nyayo imbere yawe – uretse zazindi ziyita zo aruko zanyweye amaraso y’abantu – , ntugire icyo uzishyigikira mo mu mugambi zikwereka mwiza, ni ubugwari; ntacyo uba umaze, uba urutwa n’uwipfiriye.

Abandi mur’iriya nama berekanye ukuntu Victoire Ingabire yahinduye ukuntu igitsina gore mu muco nyarwanda cyabonwaga. Ubundi iyo mu banyarwanda havugwaga intwari, abantu batekerezaga ko zigomba kuba ari abagabo. Ibyo Victoire yerekanye kugeza ubu byatweretse ko ubugabo ntaho buhuriye mbere na mbere n’igitsina gabo. Ubutwari si umwihariko w’abagabo, ahubwo ni ibikorwa.

Ikindi bagaragaje n’ubushobozi bwa Victoire bwo kubonera ibisubizo ibibazo. Abibuka muribuka ko ajya kujya mu Rwanda yagombaga kujyana n’ikipi yari kumufasha agezeyo. Ntibyashobotse, nuko asa n’ugenda wenyine kubera impamvu zinyuranye. Ageze mu Rwanda ntibyatinze nuko ahita ashyiraho indi kipi y’abantu yari ahasanze y’agateganyo yo kumufasha. Gushobora kubigenza gutyo byerekanye ubushobozi bwe nk’umuyobozi. N’ubu nubwo afungiwe imyaka 15, urubanza rwe rwagejejejwe muri African Court of Human and People’s Rights muri Tanzania.

Abatangije uriya muryango Friends of Victoire, – watangijwe mu kwa kabiri kwa 2014 -, baratekereje bati twamarira iki uriya munyarwandakazi udasanzwe uri mukaga kadasanzwe, kandi igikorwa cye kireba abanyarwanda twese. Gufasha kumuvana mu munyururu we n’izindi mfungwa za politiki ziri mu Rwanda ni byo bashyize imbere. Nyuma y’amezi 10 gusa, barasa n’abamaze gutera intambwe. Bakomeje kudusangiza ibitekerezo byabo.

Benshi mu banyarwanda tuvuga ko dutinya politiki; dukomeje no gutinya gutera inkunga umubyeyi wasize urugo rwe atarabuze ikimutunga, agiye kutwitangira kugirango ejo hazaza, hazanogere abazaba bakiriho, dushatse twakwitinya ndetse tukaniyanga. Kuko ntacyo twaba tumaze kur’iyi si. Wenda se twitera inkunga uriya mubyeyi kubera impamvu zacu bwite, ariko niba tubona ko urugamba ariho rugomba kurwanwa, nidushake aho twumva twarurwanirira hatuboneye.

nadine-claire-kasingeNadine Claire Kasiinge

Kw’itariki ya 09/12/14 ho, kuri radiyo Ijwi Rya Rubanda hanyujijweho ikiganiro umunyamakuru Simeon Musabyimana yagiranye n’umucikacumu Nadine Claire Kasiinge. Uyu mucikacumu wahinduwe nyakamwe n’Inkotanyi mu muryango warusanzwemo abantu barindwi, we akarokorwa gusa nuko atari kumwe n’abandi, yavugiye kuriyo radiyo, n’amaganya menshi, inzira ye ndende.

Mur’icyo kiganiro hari ibintu bitatu Nadine yavuze byatumye numva ngomba kwisuzuma niba ndigutanga umuganda wanjye uko bikwiye mu kugira ngo nunganire intwari zacu ziturangaje imbere mu mihindukire y’imitegekere yu Rwanda:

  1. Abajijwe igihe yatangiriye gushaka neza kumenya ibyabaye k’umuryango we, yavuze ko yari afite nk’imyaka 22, amaze kugira Imana yo kuva mu bibazo bikomeye by’ubuzima mu Butaliyani, aho byamugoye cyane gusobanukirwa ko koko asigaye ari nyakamwe, yagize ati:  “Narushijeho gushakisha amakuru y’ibyabaye mu Rwanda. … ubwo nashoboye kumenya ibintu byabaye ku bandi banyarwanda  cyane cyane nkanjye b’abahutu. Nibwo namenye nk’ibyabereye za Tingi Tingi n’ahandi henshi mu mashyamba ya Kongo. Byatumye mbona ko hari abandi bahuye n’amanzaganya aruta ayanjye.” Namwumvise avuga aya magambo, numva afite umutima urenze wo kwishyira mu kigwi cy’abandi bari kimwe cyangwa bahuye n’ibyago nkawe, cyane cyane kubera ko nawe yari yarahuye n’ibisa nabyo. Ntabwo ubundi abantu benshi dukunda kumva akababaro k’abandi. Kumva umuntu asigaye ari nyakamwe mu muryango, asa nuvuga ati nangwa nanjye, hari abahuye n’ibirenze kundusha, numvise birenze.
  2. Nanone muri icyo kiganiro yavuze ko igihe yashoboreye gusubira mu Rwanda, abari bamuherekeje babwira abo asanzeyo ko ari umucikacumu, hari abahongobokaga bakarira cyane. Ariko we kuberako atari yaratojwe kuririra ubucikacumu bwe, ngo ntabyumve. Abacikacumu b’abatutsi bisa nkaho ubutegetsi bwa Kigali bwaba bwarabigishije kurira kungirango berekane ko mu Rwanda nta wundi wiciwe abe. Nadine yavuze ko mu kababaro yahuye nako kose, ntawe ahiganwa nawe kugira ngo amwereke ko yababaye kurusha abandi. Icyo atemera akomeje nuko hari uwakwiha ku mubyina k’umubyimba amwereka ko abe yabuze mu manzaganya, nta gaciro bafite. Kandi akaba yerekana ko yahagurukiye guharanira ko abe n’abandi nkabo basubizwa agaciro kabo k’ubumuntu mu Rwanda.
  3. Umunyamakuru w’Ijwi Rya Rubanda amubajije impamvu yahisemo gushyira ahagaragara ibyamubayeho abyandika bose ngo babisome, Nadine yasobanuye ko yabitewe n’akarengane Victoire Ingabire Umuhoza yahuye nako amaze gutangariza ku Gisozi [ubwo yarageze mu Rwanda kuri 17/01/2010] ko nubwo abatutsi bapfuye bibukwa, atabona aho abahutu nabo bapfuye muri kiriya gihe bibukirwa. Nadine yavuze ko kubona umuntu azira ko avuze ikintu nka kiriya, kandi atari ikinyoma wenda ahibye, – koko abahutu batabarika [ndetse kuruta n’umubare w’abatutsi bapfuye ari benshi cyane, nkuko abarimu b’abanyamerika bo muri kaminuza Alllan STAM na Christian DAVENPORT babigaragaza muri filimi ya BBC “Rwanda Untold Story”] barapfuye -, yumvize bimurenze, ndetse biranamurakaza. Nibwo yahisemo nawe kwerekana mu nyandiko, – ahereye kubyamubayeho, ko abo bakomeza kwerekana ko aribo bonyine bapfushije ahubwo ari cyo kinyoma cyambaye ubusa.

Kenshi tujya twibaza ngo intwari zirihe ngo ziturangaze imbere k’urugamba turiho. Ziturimo ariko ntidushaka kuzibona. Ba Victoire Ingabire, Claire Nadine Kasiinge, Frank Habineza, Jean Baptiste Kabalisa, Joseph Matata, Deo Mushayigi, Alex Bakunzibake, Bernard Ntaganda, n’abandi nkaba mu nzego zinyuranye z’abanyarwanda. Muraba bose n’abandi ntashyize hano ariko bose bari kur’urugamba rumwe, umuntu ashatse uwo akurikira mu bitekerezo, ntiyamubura.

Mu mateka y’ibihugu bimwe na bimwe hari intambara zagiye zimara imyaka 100. Ingoma ya cyami n’imitegekere yayo byamajije abanyarwanda mu gisa n’intambara nk’iriya navuze haruguru, benewacu bayimazemo ibinyejana hafi 5 abantu nta bitekerezo bwite bagira. Gihake yarabogeje mu bwonko. Nkuko nabivuze mu yindi nyandiko, iyo gihake y’icyo gihe niyo yagarukanye na FPR.

Mu buzima, iyo umuntu ahisemo kubaho nk’imbohe mu bitekerezo, abayo; akabaho nyine nk’imboye, umuboshye amukoresha icyo ashaka. Ariko iyo ahisemo kubaho yigenera imitekerereze ye ku bintu n’ibindi, ayisangira n’abandi nta mususu, ageza abe n’igihugu cye ku mahoro n’uburumbuke bushimishije.

Kagame na FPR nibadakurikira inama yamwene wabo wagiraga ati: “Aho gufunga Gitera, nimushake ikibimutera,” bagakomeza kunangira bica, bafunga, bashyira mu migezi n’ibiyaga abo batifuza, batoteza, bakeka ko ariwo muti w’ibibazo u Rwanda rufite, ntibazatangazwe nuko ingaruka z’ibikorwa byabo zizaba nk’izo muri kiriya gihe nyine cya ba Gitera.

Nimureke twibohore ku ngoyi z’izi ntambara FPR na Kagame baduhozamo zimena amaraso y’abacu atari ngombwa, cyangwa se zituboha mu bitekerezo, imyaka ikaba ibaye 24. Twanjye kuba abacakara, inkomamashyi cyangwa ingaruzwamuheto. Iyi mpanda irareba uwiyumvamo ubunyarwanda wese.

Ambrose Nzeyimana
Political Analyst/ Activist

Organising for Africa, Coordinator
The Rising Continent, Blog editor

London, UK

Email: [email protected]