Bari hehe?

Umucuranzi Byumvuhore yahimbye indirimbo ayita “BARI HEHE?”, none nanjye muri iki gitondo ndibaza aho bari!
Abo ni bande?

Ni abagize imiryango y’impirimbanyi za Demokarasi zaharaniye guca akarengane no kwishyira ukizana kw’Abanyarwanda muri rusange bari bakandamijwe n’ingoma ya Gikoloni na Gihake, maze bagakora Revolisiyo yo muri 1959!

Ni abagize imiryango y’abafatanije na Gitera, Mbonyumutwa, Kayibanda na bagenzi babo mu kugeza u Rwanda kuri Republika ya Mbere!

Ni abagize imiryango ya Habyarimana na bagenzi be bafatanije guharanira amahoro n’ubumwe bw’Abanyarwanda n’amajyambere asaranganijwe mu gihe cya Republika ya Kabiri!
Ni abafatanije na Kagame na FPR gufata ubutegetsi mu Rwanda, ariko bakaza kwitandukanya nabo kubera ko bimakaje ingoma y’igitugu n’ubwicanyi!

Ni Abanyabwenge b’ingeri zose, abacuruzi, abakozi mu nzego zitandukanye, bahunze kuva muri 1990, bakaba bakomeza kurebera ububabare bw’impunzi z’Abanyarwanda ziri hirya no hino ku isi, akarengane katagira ingano gakorerwa Abanyarwanda muri rusange, ariko cyane Abahutu, ntibagire ishyaka n’ubushake bwo gufatanya na bamwe mu Banyarwanda bahagurukiye guhirika iriya ngoma ya FPR na Kagame ikandamiza Abanyarwanda, kugirango batere ingabo mu bitugu Intwari nka Madame Ingabire Umuhoza na Mushayidi Déo zitangiye Abanyarwanda!

Ni imiryango y’abiciwe n’iyi ngoma ya FPR Inkotanyi, cyane abazira ibya Politiki, baba Abahutu cyangwa Abatutsi, bababaye, ariko bagakomeza gushinyiriza, ntibature ngo bagaragaze ko barambiwe iriya ngoma y’abicanyi, maze bashirike ubwoba bahagurke bayirwanye!

Ni imiryango ifite ababo barenganijwe na ruriya Rukiko rwa Arusha, kimwe n’inkiko z’u Rwanda, bakaba bafungiye mu gihome, ariko ntibabe mu bafata iya mbere mu kwamagana kariya karengane no gusaba ko Ubucamanza bw’ukuri bwahabwa intebe, akarengane kagacika!

Ni Urubyiruko rw’abasore n’inkumi ruzi aho rwaturutse, ruzi ibiberayo, ariko bakabyirengagiza nkaho bitabareba, bagakurikirana inyungu zabo ku giti cyabo!

Nubwo bwose habaye amakosa atandukanye ku ngoma zose zagiye zisimburana, akagira ingaruka zikomeye kuri bamwe muri twe, ntabwo byatubera urwitwazo ngo dukomeze dusubiranemo, cyangwa turekere bamwe gusa urugamba rwo kubohora igihugu cyacu!

Nidufatanye uru rugamba kuko rugeze mu mahina, hanyuma ibibazo bidutanya tuzabicocere hamwe igihe tuzaba tumaze kwigobotora ingoma y’agacinyizo ya FPR Inkotanyi y’agatsiko kayobowe na Kagame!

Umunsi mwiza!

Michel Niyibizi.

5 COMMENTS

  1. Biratangaje kubona uwibaza ikibazo nk’iki. Ndibaza ko abo bavugwa bakorera ahatagaragara, cg. ko bagishakisha. None se hari amashyaka angahe ya Opposition? ni irihe umuntu yakwizera? Nibyo koko hari impirimbanyi ariko iyo nsomye ibyandikwa aha bintera kwibaza: hari uherutse kwemeza ngo azi neza ko FDLR ikorera ishyaka rya Ingabire nawe kandi ngo arwanya ubutegetsi bwa Kigali, RNC yacitsemo kabili n’ibindi.

    Ariko iki kibazo kiragaragaza ubuhumyi: Rukokoma afite ishyaka, Eugene Ndahayo (Manyinya) afite ishyaka avugira, hari RNC n’ayandi. Bwana Niyibizi Iki kibazo cyawe ni nkana!

  2. Michel aho turi kumwe. Rwose amateka yacu mabi ntakatubera gereza ituma tudahindura ibintu. ahubwo atubere fondation yo gukora amateka meza maze abazadukomokaho bajye bavuga ngo harebaye nihakabe….

  3. Yewe Kubita Umwana Wimubwiriza Kurira Turahari Kandi Sibamwe Nabamwe Ahubwo Nabanyarwanda Twese Kuberako Turambiwe Kuyoborwa N,abasazi Aba Nyarwanda Barihano Murwanda Bo Babateye Ubwoba Butavugwa Ariko Icyo Gukora Barakizi Kadusabe Imana Iduhe Imbaraga Nogukundana

  4. urega nuhigimye aba avuze ubwo se nkabanyarwanda ba abasivire twavugirahe rwose keretse uwihaze niwe wavuga abali hnze ni mwe mugomba guhaguruka naho twe shwi mama we

Comments are closed.