BRUXELLES: IMYIGARAGAMBYO YO GUTABARIZA IDAMANGE YVONNE N’IZINDI MFUNGWA ZA POLITIKI

Yanditswe na Eric Niyomwungeri

Kuri uyu wa 20 werurwe 2021, abanyarwanda barenga 300 bari bitabiriye imyigaragambyo mu gihugu cy’ububiligi yo kwamagana ihohoterwa ndetse n’akarengane kari gukorerwa madame IDAMANGE Yvonne ndetse n’izindi mfungwa za politiki.

Abanyarwanda bagaragaye bambaye imipira iriho ifoto ya Idamange, Mushayidi, Rusesabagina ndetse n’iya Bahati; bafite ishyaka ndetse na morale, mu ndirimbo zamagana Leta ya FPR ndetse n’akarengane iri gukorera abanyarwanda cyane cyane abatavugarumwe nayo bazira ibitekerezo byabo byuzuye ukuri.

Abayobozi bakuriye amashyaka ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bafashe ijambo bashimira abitabiriye imyigaragambyo ndetse banabasaba ko twakomeza  gusenyera umugozi umwe nk’abanyarwanda ntanumwe usigaye kugirango turwanye iyi leta iyobowe na Kagame.

Imyigaragambyo yagenze neza cyane k’umutekano uhagije ndetse ikaba yarangiye neza ntamuntu numwe uhutajwe n’abagizi banabi biyita intore.

Banyarwanda rero turakomeza kubashishikariza guhaguruka tugakomeza iy’impinduramatwara yatangijwe na YVONNE IDAMANGE tukarwanya akarengane munzira y’amahoro nk’uko aricyo twiyemeje.

2 COMMENTS

  1. Ariko mubona ibi bintu bizabahira? kubona urubyiruko rukomeje kurindagizwa nizi mburamukoro biteye agahinda. uburoko nibwo bubakwiriye mwabigarasha mwe. inkuru nk’izi ziteye ishozi.

Comments are closed.