Col Rukunda Makanika arimo gukoreshwa n’u Rwanda.

Col Michel Rukunda Makanika.

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Mutarama 2020 aravuga ko kuri ubu mu misozi ya Minembwe hamaze kugera abasirikare benshi b’u Rwanda boherejweyo gufasha umusirikare w’umunyamulenge witwa Col Michel Rukunda bakunze kwita Makanika.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo intego nyamukuru ni uko abo basirikare b’u Rwanda bagiye gufatanya na Col Makanika kwigarurira imisozi ya Minembwe bakahirukana ndetse byabashobokera bakica abayobozi bose b’ingabo z’abanyamulenge ziyobowe na Col Nyamusaraba aho zirwana zifatanije n’ingabo z’abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi bwo mu Rwanda ziyobowe na ba Col Karemera na Col Kanyemera.

Amakuru twashoboye kubona avuga ko itoroka rya Col Makanika ryari ikinamico cyumvikanyweho hagati y’u Rwanda n’uwahoze ari Perezida wa Congo, Joseph Kabila bivugwa ko n’ubwo yavuye ku butegetsi ariko inzego z’umutekano n’igisirikare bikiri mu biganza bye. Dore ko uretse abasirikare bake bamurinda nta bandi basirikare Col Makanika yatorokanye.

Mu gihe mu minsi ishize u Rwanda rwahaga ubufasha aba Mai Mai bo moko arwanya abanyamulenge afatanije n’inyeshyamba z’abarundi za RED-Tabara, ubu ibintu byahinduye isura kuko benshi muri abo bakuru b’abamaimai bafashwe n’ingabo z’u Rwanda mu mayeri bucece bakaba bashyizwe ku ruhande.

Birakekwa ko ingabo z’u Rwanda ziramutse zigaruriye imisozi ya Minembwe yose zakwiyita ko zatabaye abanyamulenge zikikoreza urusyo abamaimai ko aribo bateraga abanyamulenge bakabica bakanabatwikira babikoze bonyine.

Ikigenderewe muri iyi ntambara ni igihugu cy’u Burundi nk’uko benshi twaganiriye bakomeje kubyemeza, bakavuga ko iyo misozi ya Minembwe yakoreshwa mu kurasa mu gihugu cy’u Burundi hakoreshejwe imbunda ziremereye z’u Rwanda mu bikorwa byo kuburizamo amatora ateganijwe mu Burundi mu kwezi kwa 5 uyu mwaka wa 2020.

Ababikurikiranira hafi bavuga ko bishobora kugorana kuko bivugwa ko abanyamulenge badashyize hamwe muri uyu mugambi wa Col Makanika n’u Rwanda ndetse hari n’abavuga ko Gen Pacifique Masunzu ubu uri mu bayoboye ingabo za Congo mu gace ka Kalemie yahakanye kuzajya mu kwaha k’u Rwanda ku buryo atarebera mu gihe ingabo za Col Nyamusaraba n’abanyarwanda batavuga rumwe na Kigali baterwa.

Tubitege amaso!

2 COMMENTS

  1. Ahubwo Col Kanyemera na Karemera n’ingabo zabo nako zanyu RNC muve iwacu i Mulenge please ntitubakeneye nta bufasha cg ubutabazi tubakeneyeho mutahe o wanyu mu Rwanda cg mujye Uganda abe ariho murwanyiriza ubutegetsi.

    Abanyamulenge Imana izakomeza kuturwanirira nkuko yabikoraga.

  2. Inkuru nziza mbafitiye nuko Imana yarangije gukuraho amaboko umwicanyi kagome kuko atashoboye kuzana amahoro mu gihugu.kagame agiye gupfa bitunguranye

Comments are closed.