Faustin Twagiramungu yaganiriye na leprophete.fr

Taliki ya 11/8/2012, Leprophete.fr yaganiriye na Faustin Twagiramungu (F.T), Perezida w’ishyaka RDI Rwanda rwiza, imubaza ibibazo Abanyarwanda benshi bibaza muri iki gihe. Dore ibisubizo yaduhaye.

LEPROPHETE.FR : Nyakubahwa Perezida wa RDI, mu mezi ashize mwigeze gutangaza ko mwiteguye kujya gukorera politiki mu Rwanda. Ariko muri iyi minsi icyo gitekerezo ntawe ukikivuga ! Mwaba se mwarahinduye gahunda ?

F.T : Nk’uko nigeze kubitangaza kuri BBC Gahuzamiryango no mu mahuriro anyuranye, politiki yo kuri interneti ari nayo nise politiki ya telekomande, njye ntabwo nayishobora. Igihugu dushaka ko gitera imbere mu bukungu no muri demokarasi ni u Rwanda. Abaturage twifuza gufasha kwigobotora ingoma y’igitugu ya FPR-Inkotanyi ni Abanyarwanda, kandi abenshi ni abari mu Rwanda. Niyo mpamvu nsanga politiki nyayo igomba gukorerwa mu Rwanda. Simvuze ko abanyapolitiki bakorera mu buhungiro ari inkorabusa ariko nyine abifuza ko ibintu byahinduka koko bakwiye gutinyuka bakaza tukajya mu Rwanda gufatanya n’Abanyarwanda batsikamiwe imbere mu gihugu.

LEPROPHETE.FR : FPR yemeje amahanga ko yazanye iterambere mu Rwanda kandi umutekano ukaba ari wose mu gihugu, mbese ngo ibintu byose ni byiza. Ni ibihe bibazo RDI ibona biri mu gihugu muri iki gihe ?

F.T : Sinahakana ko hatari ibintu byiza byakozwe mu Rwanda muri iyi myaka 18 FPR imaze ku butegetsi ! Ariko dukwiye no gufungura amaso tukareba amahano ndengakamere FPR yakoreye Abanyarwanda, ayo mahano kandi agatuma ibyo FPR ivuga ko yagezeho bitagira ireme, bigasa n’inzu itagira fondasiyo.

Iterambere ryo ni umugani cyangwa se gushaka gushinyagurira Abanyarwanda ! Kuvuga ngo Kigali ifite isuku n’amazu meza bimaze iki mu gihe igice kingana na 90% cy’abaturage bicwa n’inzara n’ubutindi ? Isuku iri i Kigali imaze iki mu gihe abaturage bafite imitungo iciriritse birukanywe muri Kapitali , amazu yabo agasenywa ku ngufu, ibibanza byabo bikagabizwa Abanyamahanga ? Mu by’ukuri ni nde wakwihandagaza akavuga ko Kigali ari ishema ry’Abanyarwanda mu gihe bigaragarira bose ko Kapitali y’u Rwanda yahindutse burundu umwihariko w’abanyamahanga ? Icyo ndashyigikiye kandi RDI igomba kurwanya ni AKARENGANE, kagaragara mu byiciro byose by’abenegihugu , mu turere twose tw’igihugu no muri Kigali ku buryo bw’umwihariko.

Nk’uko wambajije ngo ibibazo mbona ni ibihe, ndagirango ngusubize ko ikibazo cy’ingenzi ari AKARENGANE kigaragaza mu buryo bwinshi . Reka ngaragaze nk’ibintu bitanu byerekana ako karengane :

(1)Iterabwoba rihoraho, Abanyarwanda bagahora baragijwe imbunda nk’ibisimba. Wagira ngo u Rwanda ruri mu ntambara kuva taliki ya 1/10/1990 kugeza ubu ! Niba mu Rwanda hari umutekano nk’uko bivugwa, bariya basilikari bahora bagerekeranyije mu mugi wa Kigali, amanywa n’ijoro, bakora iki ? Iterabwoba ribyara UBWOBA: Abategetsi b’u Rwanda bahorana ubwoba, igihugu cyose gihora mu bwoba ! Ibyo se nibyo bamwe bita umutekano ? Abategetsi batinya iki ? Batinya abaturage ! Abaturage bo batinya nde ? Batinya abategesti kuko batabibonamo ! Ubwo se wowe urumva ari normal ? Mu Rwanda harabura ikintu gikomeye !

(2)Ukwikubira umutungo w’igihugu : Uko ibintu bihagaze muri iki gihe, wagira ngo hari abagenewe gukora bakagoka , abandi bakarya bakadamarara. Uku kwikubira umutungo w’igihugu bigaragarira nko mu itangwa ry’akazi aho icyenewabo n’irondakoko byahawe intebe ku mgaragaro. Ukwikubira kugaragarira kandi mu BUSUMBANE burenze igipimo mu mishahara. Bamwe bakagenerwa ibya mirenge abandi bagahembwa urusenda kandi bakorera igihugu kimwe.

Faustin Twagiramungu

Reka dufate urugero ruzwi na benshi . U Rwanda ni igihugu gikennye, niyo hakubakwa amagorofa igihumbi areshya n’aya New York, ntigishobora kugera ku bukire nk’ ubw’igihugu cy’i Buraya cyitwa Ububiligi, habe no mu myaka 25 iri imbere. Ministre w’Intebe w’Ububiligi ahembwa ibihumbi 10.688 bya ma Euros ku kwezi, Perezida François Hollande w’Ubufaransa ahembwa ibihumbi 13.500 bya ma Euros ku kwezi, nyamara Perezida w’u Rwanda, Jenerali Paul Kagame ahembwa amadollars ibihumbi 30 ku kwezi, nukuvuga ibihumbi 24.489 bya ma Euros ku kwezi. Umushahara wa Perezida Kagame ukubye incuro hafi ebyiri umushahara wa Perezida w’Ubufaransa!

Perezida Kagame akora iki gituma arusha Perezida w’Ubufaransa umushahara ? Igihugu kinini se ? Abaturage benshi ? Ubukungu buhanitse ? Impamyabushobozi se ?, Ubwenge se ? Birashoboka ko umushahara uruta uwa Perezida w’Ubufaransa Perezida Kagame awuhemberwa kubera ko yateye Urwanda kandi akaba ngo yarahagaritse jenoside ! Abantu bamwe nta soni bagira kubona umwarimu w’amashuri avanza ahembwa amadollari atagera kuri 80 ku kwezi, undi muntu agahembwa amadollari ibihumbi 30.000 ku kwezi, ni ukuvuga umushahara w’abantu 150!

Ikindi umuntu yakongeraho, ni uko Perezida w’Urwanda ibyo akoresha byose ni ibya Leta : inzu, imodoka, telefone, ibiribwa n’ibinyobwa, kugeza no ku kiyiko byose byishurwa na Leta.

Iringaniza ry’imishahara ni ngombwa. Kandi byashoboka abari ku butegetsi baretse gukomeza kurigisa imfashanyo n’umutungo w’igihugu, mu cyayange. Bazareke duhamagaze abahanga mu bugenzuzi bw’imari babereke irigiswa ry’umutungo n’imfashanyo rituruka mu ikoreshwa rya budget y’igihugu, maze turebe ko bamwe badakorwa n’ikimwaro !

(3)Ivangura rizahaza cyane urubyiruko ! Iyo Leta ivangura abana bayo, ikagira abo yanga gufasha ngo bige batuje iba icirira intambara n’umwiryane mu bihe bizaza.Iyo wize amashuri ababyeyi bawe babanje kugurisha utwari dutunze umuryango wose, warangiza kwiga ntuhabwe akazi kubera inkomoko yawe cyangwa ubwoko bwawe, Leta iriho wayibonamo ute ?

(4)Ikinyoma cyagizwe nka “stratégie” yo kuyobora igihugu : Kutigisha amateka y’igihugu urubyiruko bihishe ikintu gikomeye. Niba Abanyarwanda bashaka gusohoka mu mwiryane kugira ngo bubake igihugu gifite amahoro arambye bagomba kwemera amateka yabo yaba meza, yaba mabi. Abayobozi ba FPR-Inkotanyi bibwira ko « GUTERA IBIPINDI » ariyo « siasa » yubaka ariko baribeshya. Politiki ishingiye ku KURI niyo yonyine izazahura u Rwanda. Ibyiza byabaye nibivugwe, ibyashenye igihugu byamaganwe. Abenegihugu babaye intwari nibahabwe icyubahiro kibakwiye, ababaye ibigwari bagawe ku mugaragaro. Abakurambere nibahabwe icyubahiro kibakwiye, abapfuye bashyingurwe mu byubahiro bijyanye n’urwego rwabo, bibukwe, babere urubyiruko urugero. Urwanda ntirwatangiye kubaho FPR ifashe ubutegetsi, ababyibwira baribeshya cyane.

(5)Gufunga urubuga rwa politiki :
FPR igomba kumva neza ko u Rwanda ari urw ‘Abanyarwanda bose, kandi twese tukaba dufite uburenganzira bungana mu gihugu. Ntabwo FPR ikunda u Rwanda kurusha abandi. Twese dufite uburenganzira bwo gutekerereza igihugu cyacu, tukageza ibitekerezo byacu ku banyarwanda, bo ubwabo bakihitiramo gahunda babona ko ibanyuze. GUFUNGA cyangwa KWICA Abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta ni ingeso igomba gucika mu maguru mashya.

Muri make, ngibyo ibibazo RDI yifuza guhangana nabyo kugira ngo Abanyarwanda basubirane ishema ryo kwitwa Abenegihugu, bareke gukomeza kuba ABAJA n’INGARUZWAMUHETO mu gihugu cyabo.

LEPROPHETE.FR : None se ibisubizo bishya RDI ihishiye Abanyarwanda kuri ibyo bibazo ni ibihe ?

F.T: Mu kiganiro kigufi nk’iki sinakugezaho ibyiza byose RDI yiteguye gukorera Abanyarwanda. Gusa nakubwira ko hariho umurongo rusange RDI ifite wo guteza igihugu imbere mu burenganzira bw’ikiremwa muntu mbere na mbere, hanyuma Abanyarwanda bose bakagira uruhare mu kubaka iterambere ry’igihugu cyabo. N’ubwo dufite ibisubizo twatekereje kandi tuzakomeza no kurema mu rwego rw’Ishyaka, hari n’ibindi bisubizo byinshi tuzabona ari uko dufatanyije n’Abanyarwanda kubitekereza.

Ariko ngerageje nko kukwibiraho, navuga nk’ibintu bitatu dusanga ko byihutirwa cyane , ni byo nakwita « priorités » :

(1)Ubusumbane mu mishahara buzahita bukurwaho guhera mu kwezi kwa mbere RDI igeze ku butegetsi.

Abarimu b’amashuri abanza ,ayisumbuye n’amakuru ntibashobora gukomeza gufatwa nabi bigeze hariya kandi aribo shingiro ry’u Rwanda rw’ejo. Bazahabwa imishahara ikwiye, bahabwe ibikoresho byose by’ingenzi bibafasha gukora umurimo wabo neza, boroherezwe mu hugabwa inguzanyo za Banki, bagenerwe umunsi ngarukamwaka w’ibirori byo kuzirikana agaciro ka mwalimu. Hazafatwa n’ibindi byemezo bya ngombwa bituma MWALIMU aba INKINGI-FATIZO y’u Rwanda rushya. Burya byose byigirwa mu ishuri . Reka ISHURI RYA REPUBULIKA turyiteho, turigire urufunguzo rw’ejo hazaza heza.

(2) Ivangura mu rubyiruko rizasezererwa rigende nk’ifuni iheze:

Hazashyirwaho Formation idasanzwe igenewe urubyiruko rwarangije amashuri (abanza ayisumbuye na Kaminuza) ariko rudafite umwuga wabeshaho umuntu. Mu gihe cy’amezi 8, urubyiruko ruzahabwa amasomo y’imyunga (Formation professionnelle) hakurikijwe ubushobozi n’impano ya buri wese. Nyuma urubyiruko ruzatozwa gukora amashyirahamwe ateza imbere umwuga bahisemo, ayo amashyirahamwe yoroherezwe mu guhabwa inguzanyo za Banki, kugira ngo bashobore kwihangira imirimo. Leta ntizatererana urwo rubyiruko rufite ibibazo. Ikiguzi cy’amahoro y’u Rwanda ni aha kiri. Amahoro ntazatangwa no guhora mu ntambara z’urudaca n’abaturanyi.

(3) Mu rwego rwo gusaranganya umutungo w’igihugu, twatekereje « un paquet de projets » twise « MILLE COLLINES, MILLE PROJETS »: Aho kurundanya ubukungu bw’igihugu mu karere kamwe cyangwa muri Kigali gusa nk’uko FPR ibigenza muri iki gihe, imishinga 1000 ya rutura izanononsorwa neza (yatangiye kwigwa) kandi isaranganywe imirenge yose y’igihugu kugira ngo imirimo n’amafaranga bigere ku baturage bose. Nta murenge uzasigara udafite umushinga waha akazi nibura abantu 500, haherewe ku rubyiruko. Nta kajagari, nta bwikunde n’irondakarere bizihanganirwa mu mishinga y’iterambere. Iryo vangura riri mu byashenye u Rwanda, rigomba gucika burundu.

Reka ndekere aho, ibindi tuzakomeza kubitangaza buke buke mu biganiro mbwirwaruhame tuzatanga mu mezi ari imbere, tugeze mu Rwanda.

LEPROPHETE.FR: Iyi gahunda mudusogongejeho ndabona ari nziza cyane . Ariko se amafaranga yo kuyishyira mu bikorwa muzayavana he?

F.T: Amafaranga arashakwa, icy’ingenzi ni ukumenya kuyakoresha neza. N’ubwo ngo abasangira ubusa bitana ibisambo , abakurambere bongeraho ko ahatari umwaga uruhu rw’urukwavu rwisasira batanu ! Igihugu ni ikintu gikomeye, ntigishobora guhomba, kizira gusa abategetsi bateye nk’Isiharusahuzi, bikubira byose bashyira mu ngo zabo zonyine! Ubu se Abanyarwanda bose ntibamaze kumenya ko igice kingana na 50% cy’ingengo y’imari ya Leta y’u Rwanda gituruka mu mfashanyo itangwa n’amahanga? Twebwe rero iyo mfashanyo ntituzayikoresha mu kugura ibitwaro byo kurimbura abavandimwe b’Abanyekongo. Tuzayakoresha muri biriya bikorwa byubaka igihugu maze kuvuga. Kandi Abanyarwanda nibatsinda ubwoba, bagatinyuka guharanira uburenganzira bwabo bambuwe, bagafatanya na RDI tuzabigeraho, tuzubaka u RWANDA RWIZA rubereye abenegihugu bose.

LEPROPHETE.FR : Mu gusoza iki kiganiro hari ubundi butumwa mwifuza gushyitsa ku Banyarwanda ?

F.T: Ndagira ngo mbwire Abanyarwanda iri jambo rimwe gusa : IGIHE KIRAGEZE. Iki ni igihe cyo kwigobotora ingoma y’igitugu , tugaharanira ko buri mwenegihugu yishyira akizana mu Rwamubyaye. RDI yiteguye kuza mu Rwanda gufatanya n’abanyotewe UKURI, UBUTABERA, n’UBWISANZURE.

Muzatugaye guhera….

Source: leprophete.fr

4 COMMENTS

  1. Ariko rero nanga abantu babeshya !Twagiramungu nawe uratubeshyeho gato ! Kagame ahembwa 2,9 millions RWF ni ukuvuga 5.000 USD ! Kandi ibyo kwishyurirwa amamodoka, amazu n’ibindi ntiwabigereranya na gato na perezida w’ubufaransa kuko abahanga bavuga ko budget ya Elysee ari +/- 90 millions euros ku mwaka (Miliyari 67 za RWF)! Muri rusange abategetsi bo ku isi yose barahenda birenze akenshi amikoro y’ibihugu byabo…kandi nawe ukiri ministre w’intebe ndibaza ko wahendaga abanyarwanda kandi wishyurirwaga ibyo byose !! Aha rero shaka ikindi unenga utagiye mu matiku kuko ku ifaranga mwese muri bamwe iyo mugeze ku mbehe ! Yenda wavuga ko indege agendamo ari izo leta imukodesha ukanerekana ingendo akora zidafitiye igihugu akamaro ariko iby’umushahara byo siho akura amafaranga afite !! N’ibyo byo kuvuga ngo imisumbane mu mishahara buzavaho se mbwira ayo ma FRW yo kongerera imishahara abarimu uzayabona bitakugoye da ? Abandi bakozi ba leta se barimo abakora mu buzima, abapolice ndetse n’abasilikare bose ko bataka ngo bahembwa make uzabishoboza iyihe formule ? Izo mfashanyo se wibaza ko zizagumaho ko tuzahora duteze amaboko ? Politique ku isi hose hizezwa ibitangaza gusa mujye mureba n’ubushobozi igihugu gifite mureke kwemera ibyo mutazashobora!

  2. muminsi ishize mperutse kubaza umuturanyi wumuzungu impamvu abona abanyarwanda tutamenya footbool aransubiza ngo tumara umwanya munini wacu turi mumatiku bityo aho gutoza abana bacu umupira bakiri bato ahubwo tukabatoza amatiku none ibyo twagiramungu avuga byose 99% aba ari amatiku njye nanga abanyamatiku kandi ikindi kibazo abanyarwanda dufite twese twigize abanyapolitique ningegera zose ngo zirakora politique noneho iyobigeze kuziri hanze zose ngo zikumva zaba ba president ndabiyamye bantu mwese mutikura ntagihugu cyubakira kumatiku ngo gikomere.

Comments are closed.