Ifungwa rya Kizito Mihigo ntiryatuma Corneille Nyungura asubira mu Rwanda

Mu minsi ishize, Corneille Nyungura, umuririmbyi uzwi cyane muri Canada no mu Burayi, ukomoka mu Rwanda ariko akaba afite ubwenegihugu bwa Canada, yatangaje mu bitangazamakuru byinshi ko umuryango we wishwe n’ingabo za FPR inkotanyi muri 1994. Yavuze kandi ko adashobora gukandagiza ikirenge cye mu Rwanda kuko ahorana ubwoba bwo kuba yahasanga abamwiciye.

Icyo Corneille nyungura atavuze nuko nyuma yo gutangaza amakuru y’uko iwabo bishwe n’inkotanyi, akitura umutwaro w’ubuhamya yari amaze igihe afungiranye mu mutima we, akabohoka, yahise yikorera urusyo rwo kwitwa umwanzi wa Leta ya Kigali iyobowe na FPR Inkotanyi, ari nayo nyine yamwiciye nk’uko abyivugira.

Muri iki gihe umuntu wese uhingutsa mu magambo ye ko FPR yaba yarishe abantu, ahita yitwa umwanzi w’igihugu, agashyirwa ku rutonde rw’abahigwa na DMI, atakwicwa agafungwa. Urugero rwa hafi Corneille atareka gutekerezaho, ni umuhanzi mugenzi we Kizito Mihigo waririmbye indirimbo ya gikristu asabira abatutsi bazize Jenoside, ariko agasabira n’abandi bazize urugomo rutiswe Jenoside nko kwihorera n’ibindi. Nyuma yo guhimba iyo ndirimbo, ntibyaciye kabiri abanyarwanda twese twumva ngo yaburiwe irengero, inzego za Polisi y’u Rwanda zihakana zivuye inyuma ko zitazi aho aherereye, nyamara mu minsi ikurikiyeho Polisi iza kwiyemerera ko ariyo yari imubitse ngo kuko bamusanzeho ibyaha by’ubugome, byo gushaka guhirika Leta no kwica Perezida Paul Kagame.

Amateka ya Kizito Mihigo ntabwo ahuye neza n’aya Corneille Nyungura, kuko Mihigo akomoka mu muryango w’abatutsi mu cyaro cyo muri Nyaruguru, I Kibeho. Naho Corneille Nyungura we, agakomoka muri famille y’abahutu mu mugi wa Kigali. Nyamara aba bahanzi n’ubwo badahuje amateka, ubuhamya bwabo bombi bufite icyo bwigisha abanyarwanda. Mu kiganiro Corneille aherutse gutanga mu kinyamakuru “Le Parisien” ubwo yatangazaga igitabo yanditse ku buzima bwe, yavuze ko nyina yari umuhutukazi koko, naho ise umubyara akaba yarafashe ubuhutu mu myaka ya za mirongo itandatu kugira ngo abashe kwiga no kuzabona akazi.

Corneille Nyungura watinyutse kuvuga ibyamubayeho n’ubwo bidashimisha ubutegetsi bw’i Kigali, akabivuga ari mu mahanga azi neza ko bizamubuza gusubira iwabo, ubutwari bwe bukwiye kutwibutsa mugenzi we Kizito Mihigo watinyutse kuvuga ibitavugwa mu Rwanda kandi arurimo, agasabira abe ariko akabirenga agasabira n’abatari abe nabo bababaye, akavuga ko nabo ari abantu kandi ari abavandimwe, akabizira ubungubu akaba ariho aruhira mu gihome.

Ibyabaye kuri Kizito Mihigo kubera indirimbo ye “Igisobanuro cy’Urupfu”, bituma umuririmbyi w’icyamamare Corneille Nyungura atazigera atinyuka gukandagira mu gihugu akomokamo nyuma y’ubuhamya bwe yatangaje, mu gihe u Rwanda rukiyobowe na FPR Inkotanyi.

Patient Karinganire

4 COMMENTS

  1. Kagame akwiye gufungura Kizito kuko mu bibazo u Rwanda rufite Kizito nta kibazo ateye mba ndoga Rwankomokomo !

  2. ariko kw’isi mwabonye aho mu gihugu basenga,bagatinya byo bita gukunda umuntu umwe uretse mu rda no muri north Corea kubera abanyagitubicanyi bahayoboye

Comments are closed.