Ijambo rya nyuma rya Colonel Muammar Muhammad Abu Minyar al-Gaddafi

Mu izina rya Allah…. Umunyambabazi, ushoborabyose..

Mu muaka 40 cyangwa irenga sinibuka neza, nakoze ibyo nshoboye byose ngo abantu mbahe amazu, ibitaro, amashuri, igihe bari bashonje nabahaye ibyo kurya. Na Benghazi yari ubutayu nyigira urwuri.

Narahagaze mpangana na wamushumba (cowboy) Ronald Reagan, igihe yanyiciraga umwana w’umukobwa w’impfubyi nareraga, ashaka kunyica, ariko yica umwana warenganaga. Nafashije abavandimwe ba Africa mu gutanga amafaranga muri African Union.

Nakoze ibishoboka ngo abantu babone demokarasi ya nyayo, aho komite z’abaturage arizo zayoboraga Libya. Ariko ibi ngo ntibyari bihagije, niko bamwe bambwiye, yemwe bamwe bafite amazu y’ibyumba icumi, amasuti (suits) mashya, n’ibindi bikenerwa byose, ntibahaze, bashakaga ibirenzeho.

Babwiye abanyamerika n’abandi bashyitsi ko bashaka « Demokarasi » n’ « Ubwigenge » batazi ko ari iyo kwicana gusa, aho ibinini bimira uduto, ariko bakirirwa babiririmba. Ntibarebe ko muri Amerika iyo, nta buvuzi bw’ubuntu, nta bitaro bitishyuza, nta mazu y’ubuntu, nta burezi bw’ubuntu, nta byo kurya by’ubuntu cyereka iyo batonze umurongo babisabiriza.

Ibyo nakoze byose, ntibyahagije bamwe, ariko abandi, bari bazi ko ndi umuhungu wa Gamal Abdel Nasser (yayoboye Misiri, afatwa nk’umuntu ukomeye mu barabu) umuyobozi w’ukuri wenyine mu barabu n’abasilamu twagize nyuma ya Salah-al-Deen, wasabye ko hacukurwa Canal ya Suez ku baturage be, nkuko nanjye nabisabiye Libya, nageragezaga gutera ikirenge mu cye, ngo abaturage banjye ntibategekwe n’amahanga, ntibibwe n’ibisambo byashaka utwacu.

Uyu munsi, nugarijwe n’ibitero by’ingabo zikomeye mu mateka y’isi, umwana wanjye w’umunyAfrica Obama, arashaka kunyica, ngo yambure ubwigenge igihugu cyacu, ngo atwambure amazu atishyurwa, ubuvuzi bw’ubuntu, uburezi nta kiguzi, n’ibyo kurya by’ubuntu, ngo abisimbuze uburyo bw’Amerika ibayeho mu busambo bwitwa « Capitalism », ariko twe tuzi icyo ivuga, ivuga ko abanyamafaranga (corporations) batwara ibihugu, batwara isi, abaturage bagahangayika.

None rero, nta bundi buryo mfite, nzahagarara, niba Allah abishaka, nzapfa ariko ndi munzira ye, inzira yatumye igihugu cyacu gitooha, gifite amafunguro n’ubuzima, inzira yatumye tunafasha abavandimwe b’abanyafrica n’abarabu.

Sinshaka gupfa, ariko niba bikenewe ngo ndengere abantu banjye, ibihumbi byose by’abana b’igihugu cyanjye, bizabe nzapfe.

Reka iri sezerano ryanjye ribe ijwi ku isi yose, ko mpagurutse imbere y’ibitero bya NATO, ko mpagurukiye ubugome, ko mpagurukiye ubugambanyi, ko mbagurukiye Uburengerazuba no gushaka ubuhake kwabo, kandi mpagurukanye n’abavandimwe b’abanyafrica, n’abarabu b’abasilamu b’ukuri ngo tube abatwara urumuri.

Igihe abandi bubakaga amazu y’ibitangaza, njye nabaga munzu isanzwe, ndetse no mu ihema, sinzibagirwa ubwana bwanjye muri Sirte, sinasesaguye umutungo w’igihugu cyanjye, kandi nka Salah-al-Deen, umuyobozi w’umusilamu w’intanarugero, nafashe bike bimpagije…

Iburengerazuba, bamwe banyise « umusazi » abandi « igicucu » ariko bazi ukuri n’ubwo bakomeza kubeshya, bazi neza ko Libya yigenga, itari mu nzaara zabo, ko inzira yanjye ari iy’ukuri ku bantu banjye, ko kandi nzarwana kugeza nshizemo umwuka ngo Libya igume yigenge.

Allah ushoborabyose adufashe tugume kuba abizerwa kandi bigenga

– Muammar Khaddafi.–

4 COMMENTS

  1. Byari kuba byiza iyo irijambo murishyiraho atarapfa,niho mwari kuba mubaye intwari !!! ariko ubu mugaragaje ubugwari kuko aho rukomeye ntimwemera kuvuga ukuri!!!Allah ibya Kadafi abizi cyane!!!

  2. yari intwari kandi yavuze umuri, gupfa ni bisanzwe ariko gupfa udasize amateka nibyo bibi none ibyo yavuze ubu sibwo batangiye kubona ko ari ukuri, Imana imwakire

  3. Abanyafrika ni ingambanyi gusa. Ni ba bashimira mu iriro, naho ubundi ntibari kwemera ko umugabo nka KADDAFI ATERWA. NONEHO, BIBA AGAHOMAMUNWA, BATANGIYE KUGARAGAZA UBUTWARI BWE! MUKUNDA ABAPFU KURENZA ABAZIMA, AFRIKA WE!!!!

Comments are closed.