Jeannette Kagame yakanguriye intore gusizora ku Nkoranyambaga

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu kiganiro cyiswe Ihuriro ry’Urubyiruko cyabereye mu nzu ya FPR yiswe Intare Arena kuri uyu wa 14/05/2021, abasore n’inkumi bakiri bato bakibyiruka binjijwe mu Ntore, bahawe inshingano yo guhaguruka bagasizora nka bakuru babo bamaze imyaka batukana banabeshyabeshya ku mbuga nkoranyambaga, mu cyo bita kunyomoza abaharabika n’abasebya u Rwanda.

Ibyavugiwe muri iki cyumba cyose byibutsaga uru rubyiruko rw’Intore ko abo bita abanzi b’u Rwanda bakajije umurego, kandi ko bafite imbaraga nyinshi mu kuvuga ibitagenda mu gihugu, bakakibeshyera, bakagihimbira, bakagiharabika, bakanagituka ntacyo bishisha, kandi ngo kuko baba babiteguranye ubuhanga, bigatuma amahanga n’imiryangoi nterankunga n’iyubahiriza ikiremwamuntu babisamira hejuru kandi atari ukuri. 

Ku bw’iyi mpamvu, basabwe guhaguruka bagashyiraho akabo, ntibakagoheke bataravuguruza buri wese wavuze u Rwanda nabi. Ntibasabwe kandi kuvuguruza gusa, ahubwo banasabwe gushyiraho umuhate mu kuvuga cyane kandi kenshi ibyiza by’u Rwanda, bikaburizamo ibibi baruvugaho. Utazi kuvuga cyangwa kwandika ibyiza bishimagiza, nawe akiyambaza bagenzi be babishoboye, cyangwa se yashaka akandukura (agakoporora) amagambo meza yabivuzweho n’undi nawe akayifashisha, kuko ngo basenyera umugozi umwe.

Mu ijambo rye nk’umushyitsi mukuru, Madame Jeannete Kagame Nyiramongi yabishimangiye yifashishije igitekerezo gihimbano cy’inyoni yise umununi. 

Amagambo yakoresheje yahise ashyirwa no ku rubuga rwe rwa Twitter, agira ati: “Abagifite ibitekerezo bihabanye nabo, yaba umwe cyangwa benshi nibabishaka, tuzafatanya tubavuze inkongoro idateka y’ubumwe n’ubumuntu! Maze Ubunyarwanda – Isano muzi yacu, ibaramire kurusha ibindi byose.”

Yakomeje agira ati: “ Ndifuza kubasangiza igitekerezo kivuga ku bwenge/ubushishozi bw’inyoni yitwa colibri–iyi nyoni yenda gusa n’iyo twita umununi mu Kinyarwanda. Igihe kimwe ishyamba ryarahiye, umununi wari kumwe n’izindi nyoni n’inyamaswa bigira ubwoba. Umununi ntiwaheranywe n’ubwoba ahubwo watangiye kujya gushaka aho wakura amazi, uko ugiye ukagarukana igitonyanga kimwe, ugasuka kuri wa muriro, ukongera ugasubirayo, bikomeza bityo.

Imwe mu nyoni zari aho, iza kurakazwa n’uko uwo mununi utaguma hamwe, ni uko yifatanya n’izindi nyamaswa bitangira guseka wa mununi ziti: “Urabona ako gatonyanga kamwe uzana kazimya uyu muriro?” Umununi urasubiza uti: “Ni byo, ntabwo nazimya uyu muriro jyenyine, ariko ndagira ngo nibura ntange umusanzu wanjye.”

Nyuma y’uyu mugani utuzuye, Madamu Jeannette Kagame Nyiramongi yahise yerura icyo ashaka kuvuga, ati: ” Abakurikira cyane iby’imibereho y’inyamaswa cyane inyoni, umununi ni inyoni n’ubusanzwe itangaje ifite umwihariko wo guhozaho, no kudacika intege. Ukurikije uko yubaka, uko ibaho byose biratangaje.

Madamu Jeannette Kagame ati: Kugira ngo mbihuze n’ibyo mukunda, ubanza umununi ari ka kanyoni k’ubururu ka twitter katwibutsa guhozaho, gutanga amakuru kandi katarambirwa. Uruhare rwa buri wese muri mwe uko mungana, rwazana impinduka zarenga umuntu ku giti cye, kandi bigakebura n’abandi.

Nyiramongi yarongeye ati: Rurubyiruko, munyemerere rero mbasigire umukoro muza no gufatira ibyemezo-ngiro. Gukomera no kurwana ku Bunyarwanda bwacu, bisaba ko mumenya imikorere y’uwububa, wihisha iteka inyuma y’ibisenya Ubunyarwanda.”

Yashoje ababaza icyo biteguye gukora ngo n’ubwo baba badafite ubuhanga mu kuvuga no gusobanura ibintu nk’abanzi b’igihugu (mu magambo ye), ngo nibura bashyireho akabo nka cya gitonyanga kimwe kimwe cy’umununi mu nkongi y’umuriro. Yagize ati:  “Mwumvise inkuru y’umununi, murakoresha mute ikoranabuhanga mu guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside ndetse no gusenya ubunyarwanda?

Yabaremye umutima abumvisha ko ari bo mizero y’igihugu, ati : “Twe nk’ababyeyi, dushimishwa n’uko muri benshi bafite ibitekerezo bizima”, abasaba kubikoresha basibanganya abafite ibitekerezo birwaye.

Uyu muhate wa Jeannette Nyiramongi mu gushishikariza Abanywarnda guhangana n’abari hanze y’igihugu baterana amagambo, ubusanzwe Gen Kabarebe niwe ubihoramo, ariko mu nama yaguye ya FPR Inkotanyi iherutse kuba , Perezida Kagame nawe yabigarutseho, abihaho umukoro abari bitabiriye iyo nama, atarobanuye abato n’abakuru. Ku Ruhande rwe, Paul Kagame yikomye cyane ubutumwa butambutswa kuri Youtube.

3 COMMENTS

  1. La Présidente en fait du Rwanda a longuement prodigué des leçons aux Intore de son régime sur ce qu’ils doivent faire désormais partout où ils sont. Le comble pour elle est que ses Intore sont incapables d’affronter intellectuellement et cordialement les opposants politiques rwandais aussi bien de l’intérieur que de l’extérieur lors d’un débat. Ils préfèrent une fuite en avant.
    Si dans le passé ils ont pu réussir certaines missions à savoir liquider certains paisibles exilés rwandais, leur mode opératoire ayant été démasqué, les leçons de Nyiramongi ne porteront pas leurs fruits. Je rappelle aux lecteurs de The Rwandan que j’ai maintes fois expressément demandé à l’expert du génocide dit des Tutsi, Docteur Bizimana JD, pour débattre publiquement et techniquement sur “génocide” et ” génocide des Tutsi” en vain.
    Ce qu’il faut retenir, sous la République Rwandaise, les épouses des Présidents Rwandais ont toujours été hors de la direction du pays. Leur rôle était réduit aux simples compagnes des chefs d’Etat.
    Sous Kagame, l’épouse de celui-ci est directement associée à la gestion chaotique du Rwanda. Il s’ensuit qu’elle est responsable au premier chef comme son mari des crimes les plus abominables qui ont été commis contre les Rwandais d’une part et du détournement de plusieurs milliards de dollars US de deniers publics d’autre part. Elle en subira les conséquences le moment venu.
    Il convient de préciser le père de Nyiramongi, Murefu, alors réfugié au Burundi était correspondant du service de renseignement rwandais et qu’en 1993 il a été expulsé du Burundi avec sa famille vers le Rwanda, son pays natal.
    Murefu et sa famille a donc choisi de retourner au Rwanda où il a reçu un accueil triomphal de la part du régime Habyarimana. Il a reçu une aide financière du Gouvernement Rwandais sous Habyarimana pour mieux s’installer au Rwanda.
    Jeannette menait une vie d princesse au Rwanda
    En effet, Mzee Murefu, grâce à la subvention du Gouvernement sur décision du Président Habyarimana, a ouvert un bar de luxe qui s’appelle Eden Garden. Murefu a ouvert ce bar avec un partenaire d’affaires nommé Mathieu Ngirupantse, dignitaire du régime Habyarimana, partenaire d’Affaires de Muref et cadre très respecté du MRND. Etant rappelé que Ngirumpatse qui ne pouvait même pars tuer un chat a été, accusé jugé et condamné à plusieurs années de prison par le TPIR pour génocide des Tutsi.
    Eden Garden était un bon endroit pour la détente, car le bar était un lieu où toutes les belles filles de Kigali affluaient pour leur chasse aux hommes riches et les expatriés.
    Les Rwandais qui ont mis les pieds dans Eden Garden, nom choisi par Murefu, connaissent Nyiramongi Jeannette, une jeune fille souriante et courtoise.
    Sans entrer dans les détails sans intérêt, Jeannette Nyiramongi aimait le belle vie à Kigali d’alors. Elle pouvait poursuivre ses études universitaires au Rwanda car elle connaissait les grands pontes du régime Habyarimana dont Joseph Nziorera et le Président Habyarimana connaissait son père mais elle ne remplissait pas la condition requise pour intégrer l’enseignement supérieur au Rwanda, soit être détenteur d’un certificat d’humanités avec une note supérieure ou égale à 60%.
    Le constat est que la même Nyiramongi est à la tête des officines du régime dont la mission est de salir feu Président Habyarimana, son régime, sa veuve et Mathieu Ngirumpatse, ami et partenaire de son père. Est-elle consciente de ce qui l’attend quand le régime va s’écrouler comme un châteaux de cartes ?

  2. La Présidente en fait du Rwanda a longuement prodigué des leçons aux Intore de son régime sur ce qu’ils doivent faire désormais partout où ils sont. Le comble pour elle est que ses Intore sont incapables d’affronter intellectuellement et cordialement les opposants politiques rwandais aussi bien de l’intérieur que de l’extérieur lors d’un débat. Ils préfèrent une fuite en avant.
    Si dans le passé ils ont pu réussir certaines missions à savoir liquider certains paisibles exilés rwandais, leur mode opératoire ayant été démasqué, les leçons de Nyiramongi ne porteront pas leurs fruits. Je rappelle aux lecteurs de The Rwandan que j’ai maintes fois expressément demandé à l’expert du génocide dit des Tutsi, Docteur Bizimana JD, pour débattre publiquement et techniquement sur “génocide” et ” génocide des Tutsi” en vain.
    Ce qu’il faut retenir, sous la République Rwandaise, les épouses des Présidents Rwandais ont toujours été hors de la direction du pays. Leur rôle était réduit aux simples compagnes des chefs d’Etat.
    Sous Kagame, l’épouse de celui-ci est directement associée à la gestion chaotique du Rwanda. Il s’ensuit qu’elle est responsable au premier chef comme son mari des crimes les plus abominables qui ont été commis contre les Rwandais d’une part et du détournement de plusieurs milliards de dollars US de deniers publics d’autre part. Elle en subira les conséquences le moment venu.
    Il convient de préciser le père de Nyiramongi, Murefu, alors réfugié au Burundi était correspondant du service de renseignement rwandais et qu’en 1983 il a été expulsé du Burundi avec sa famille vers le Rwanda, son pays natal.
    Murefu et sa famille a donc choisi de retourner au Rwanda où il a reçu un accueil triomphal de la part du régime Habyarimana. Il a reçu une aide financière du Gouvernement Rwandais sous Habyarimana pour mieux s’installer au Rwanda.
    Jeannette menait une vie d princesse au Rwanda
    En effet, Mzee Murefu, grâce à la subvention du Gouvernement sur décision du Président Habyarimana, a ouvert un bar de luxe qui s’appelle Eden Garden. Murefu a ouvert ce bar avec un partenaire d’affaires nommé Mathieu Ngirupantse, dignitaire du régime Habyarimana, partenaire d’Affaires de Murefu et cadre très respecté du MRND. Etant rappelé que Ngirumpatse qui ne pouvait même pars tuer un chat a été, accusé jugé et condamné à plusieurs années de prison par le TPIR pour génocide des Tutsi.
    Eden Garden était un bon endroit pour la détente, car le bar était un lieu où toutes les belles filles de Kigali affluaient pour leur chasse aux hommes riches et les expatriés.
    Les Rwandais qui ont mis les pieds dans Eden Garden, nom choisi par Murefu, connaissent Nyiramongi Jeannette, une jeune fille souriante.
    Sans entrer dans les détails sans intérêt, Jeannette Nyiramongi aimait le belle vie Kigali d’alors. Elle pouvait poursuivre ses études universitaires au Rwanda car elle connaissait les grands pontes du régime Habyarimana dont Joseph Nziorera mais elle ne remplissait pas la condition requise pour intégrer l’enseignement supérieur au Rwanda, soit être détenteur d’un certificat d’humanités avec une note supérieure ou égale à 60%.
    Le constat est que la même Nyiramongi est à la tête des officines du régime dont la mission est de salir feu Président Habyarimana, son régime, sa veuve et Mathieu Ngirumpatse, ami et partenaire de son père. Est-elle consciente de ce qui l’attend quand le régime va s’écrouler comme un château de cartes ?

Comments are closed.