Kagame na Leta ye bakomeje kujijisha abanyarwanda ko ari ibihangange ntawabakoraho

Kagame ati: I can't rise and fall

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ubutabera Mpuzamahanga Mpanabyaha, Stephen Rapp yasuye inkambi ya Nkamira. Iyi nkambi ni yo yakira impunzi z’Abanyekongo bakomeje guhunga imirwano ibera muri Kivu y’Amajyaruguru mbere y’uko bajyanwa mu nkambi ya Kigeme iri mu karere ka Nyamagabe.

Stepthen Rapp yasuye impunzi zitegereje kwimurwa ziri mu nkambi ya Nkamira kugira ngo yumve ubuhamya bwazo ku bijyanye n’icyabateye guhunga ndetse n’uburyo baba barahohotewe.

Mu kiganiro yagiranye n’abahagarariye impunzi mu nkambi ya Nkamira, bamugaragarije ko bifuza ko Umuryango Mpuzamahanga wagira uruhare mu kugarura umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru, aho baturutse kuko ngo bifuza gusubira iwabo mu gihe cya vuba.

Ibitangazamakuru byo mu Rwanda byavuze ko ngo Ambasaderi Rapp yavuze ko ngo atigeze asaba ko Abayobozi bakuru b’u Rwanda bashyikirizwa ubutabera bitewe n’ibibazo by’intambara zikomeje kubera muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ngo Mu magambo ye Rapp yagize ati « Ndagira ngo nshimangire ko ntigeze nsaba ko hari umuntu ushyikirizwa ubutabera cyangwa ko hakorwa iperereza iryo ari ryo ryose ku Rwanda. Icyo navuze ni uko gufasha imitwe yose ikora ibyaha byibasira inyoko muntu ari icyaha gikomeye. Icyo gihe natanze urugero kuri Charles Taylor wahoze ari Perezida wa Liberiya, mvuga ko mu gihe cye hari ibimenyetso bifatika bigaragaza ko inyeshyamba muri Sierra Leone zabonaga inkunga iturutse hanze. Ndagira ngo kandi nshimangire ko ibikorwa nk’ibyo nta biragaragara mu ntambara zibera muri Kongo».

Ariko mu makuru yatangajwe na BBC Gahuza Miryango, Ambassadeur Rapp yavuze ko amaganbo yanditswe muri The Guardian ari aye, ko ibyo Radio Rwanda ndetse n’ibinyamakuru byo mu Rwanda byanditse bivuga ko icyo kinyamakuru cyamubeshyeye atari byo, ahatariho gusa ngo ni umutwe w’inyandiko ya The Guardian ariyo itari ihuye n’ibyo yavuze kuko nta muyobozi w’u Rwanda n’umwe yavuze mu izina ariko ngo amagambo ari muri iriya nyandiko ni aye, ahamya ashikamye ko Leta y’u Rwanda iha inkunga inyeshyamba za M23 ngo leta y’Amerika ibifitiye ibimenyetso biruta ibyatanzwe n’impuguke z’umuryango w’abibumbye. Ko Leta y’u Rwanda nidahagarika iyo nkunga ishobora gufatirwa ibyemezo bikomeye. (umwa hasi uko BBC Gahuza miryango yabivuze)

Tariki ya 25 Nyakanga, ikinyamakuru « The Guardian » cyo mu Bwongereza cyanditse ko Stephen Rapp yagitangarije ko asaba ko abayobozi bakuru b’u Rwanda barimo na Perezida Kagame bashobora gukurikiranwaho ibyaha bijyanye no gutera inkunga Umutwe wa M23.

Iyo Leta y’u Rwanda ibicishije mu binyamakuru byayo ivuga ko ngo ibikorwa byo gufasha inyeshyamba zo muri Congo ngo ntibigaragara wagira ngo baba bibwira ko abanyarwanda ari ibicucu. None se niba bitagaragara u Budage , u Buhorandi, u Bwongereza , Leta zunze ubumwe z’Amerika , Suwede  ibi bihugu byose byahagaritse imfashanyo byahaga u Rwanda ku bintu bitagaragara?

Ambassadeur Stephen Rapp

Uyu mwambasaderi twavuga ko ibyo yashatse kubwira u Rwanda yabishyizemo diplomasi nyinshi yanga gushinja Kagame na bagenzi be ku mugaragaro ariko yababwiriyemo igihe yatangaga urugero rwa Charles Taylor, avuga ko Taylor yakatiwe imyaka 50 kandi atarigeze akandagiza ikirenge muri Sierra Leone. Mbese byabaye nko gucira amarenga ubutegetsi bwa FPR. Aho yagize ati:“Icyo navuze ni uko gufasha imitwe yose ikora ibyaha byibasira inyoko muntu ari icyaha gikomeye.”

Ikindi kintu gitangaje n’uko abategetsi b’u Rwanda bakomeje kwitwara nk’aho iriya raporo ntacyo ivuze (iyo babwira abaturage) ariko nyuma bagaca ku ruhande bagafata ingamba zisa nk’aho zigaragaza ko batizeye kuzasubirana imfashanyo. Urugero n’ikigega bashinze ngo kitwa Agaciro Development Fund  kigamije gukusanya amafaranga ngo yo kuziba icyuho abanyarwanda baba hanze  nabo barimo guterwa igipindi ngo batange inkunga.

Si ibyo gusa ngo kuko Leta y’u Rwanda yaba yarafashe ingaba zo guhangana n’icyo kibazo nk’uko byatangajwe na Ministre John Rwangombwa.

Ubu Leta ihora yigisha abaturage ko batagomba gutegereza inkunga z’amahanga, ariko Leta yirengagiza nkana ubukene abaturage barimo kandi izo nkunga z’amahanga u Rwanda ruvuga ko rushobora kubaho rudafite zijya kungana n’icyakabiri cy’ingengo y’imali y’umwaka. Ikindi gitangaje n’ukuntu Leta isaba abaturage kuyifasha ntihere ku bategetsi aribo bahembwa menshi kandi basahura igihugu ubutitsa. Ese ubundi Kagame atanze ½ cy’imitungo yasahuye abanyarwanda n’abanyekongo ntabwo yaziba icyo cyuho ahubwo akanakirenza akaboneraho no gusigasira ubutegetsi bwe? Ubundi se izo nkunga amahanga yahagaritse biramutse bishobotse akongera akazitanga, amafaranga abanyarwanda baba baratanze bayasubizwa cyangwa yagenderako nk’amahembe y’imbwa?

Ubwanditsi

5 COMMENTS

  1. Dore umusaza ufite kime sha! Ariko ni abanyamerika bamaze iminsi bamuha imyitozo yo guterura ibiremereye? Sha umva ko ba Kayumba ari abagabo noneho si inshyi gusa ubu noneho n ingumi bajyanamo kabisa! Murakoze kuduha iyi foto. Kagame azi ubwenge, nakomeze aracyari uwa mbere

  2. ikikigega kitwa agaciro development found kugishyiramo ntibizabe itegeko kubashobora kubihindura itegeko waba ntacyo ushyizemo ukitwa umwanzi wigihugu.bibaye ubushake ntibibe itegeko ntacyo byaba bitwaye.

  3. ndabona mutangiye kureba kure gahoro! uburyo mwerekanye nyakubahwa president wigihugu cyacu biragaragara ko mumaze kubona imbaraga afite kandi ntahandi azivana usibye mukuri kwe no gukunda abanyarwanda bose namwe murimo, nahubundi nababwiye ko igihe kizagera mukagaruka utwo dukino twacyana mukatuvamo kuko bamwe muri mwe ntabwo muzi ibyo mubamo nababizi nabo nikiburukamo kibibakoresha, uko bimeze kose urwanda rwanyu kandi rwacu rwagize umugisha ukomeye imana irwihera umuyobozi urubereye usobanutse ufite icyerekezo kandi namwe turabakunda muri abanyarwanda bavandi… kuva kera twumva umugani ugira uti nibyaye ikiboze irakirigata…

  4. Ubwose iyo amahanga ahagaritse inkunga yahabwaga urwanda kubera ko rufasha ibikorwa byiterabwoba, nibikorwa byiyicaca urubozo abanye Congo, gushora muntambara abanya Rwanda batabishaka.
    Aboba nya Rwanda baba mumahanga bo bagiye gushyigikira iyo leta ishyigikiye itera bwoba bobitwa bate?
    Reka tubitege amaso turebe agapfa kaburiwe nimpongo! Abenshi bari mumahanga nimpunzi, abandi babonye ubutuze bwibihugu barimo bari mpunzi! nubwo waba urumutuze wicyo gihugu cyahagaritse gutera inkunga leta ifasha ikanashyiraho imitwe yiterabwoba yitwara gisirikare wowe ukohereza amafaranga niyo ryaba rimwe muba mufatanyije ibikorwa byitera bwoba! ubanza noneho Kagame ashaka kugyana na bamotsibe! Binyibukije ikiganirocye Kagame avuga ati nabo bagya hanze gushaka imibereho mubafunge none arabasaba inkunga? Bamushyigikire kwica no gufanga abagya kuyishaka! Nokurimbura aba Congo man naba na baba nya Rwanda bahebwa ubusa bapfa bagapfunyikwa ubundi we akabona iminyago ya zahabu na dayama na korota! Ariko banyaRwanda mwaba abaja murakanyagwa!!!!!!!!!!!
    Binyibutsa radio Rwanda ibwiriza abanya Rwanda kugya kumarondo, za bariyeri, gufata inyangarwanda, nindirimbo nyinshi zishuka abaturage ko imbunda zinyenzi zirasa amajeri!Abacuruzi sugutanga imisanzu biva inyuma ngobashyigikiye movement none barahigwa bukwari nisi yose none Urwanda rwongeye kubeshya abana barwo gushyigikira kwihekura noguhekura abaturanyi!!!! Kabuga azababwira uko ariho!Ubu isi ifite amaso nibyo mukorera mumwijima bishyirwa kumucyo bikagaragazwa butunu aba Hutu, Tutsi, Twa bose babireba!
    Umunsi Inama yumushyikirano wabayobozi bibiyaga bigari yarimo iteranira Ikampala muri Uganda Marini yu Rwanda ku Gisenyi yarimwo kwambutsa Intwaro nabasirikare batwarawa Congo!
    Muyatange mushyigikire kumarisha bene wanyu, muyatange abari muburayi bagire amahoro kuko ubundi uRwanda rwagyaga rubaha ayokuza amahwemo abatavuga rumwe nubutegetsi ubanza imbaragazanyu za gabanyutse mwagyaga mwirata ngo Kagame afite amafaranga nta wuza mushobora! None arasaba abaturagye barwaye amavunja gutera inkunga ikigega gishyiriweho iterabwoba! Sha nihandi.

  5. Ariko mwangeramwe kagame mushaka hiki ubundise inkunga zizahoraho biburegukora ngobitegereje ibyabarugigana Narita ntanshuti bagira bare inyungu zabo

Comments are closed.