Karidinali Antoine KAMBANDA: ikiganiro cyaciye benshi umugongo!

Cardinal Antoni Kambanda

Inkuru dukesha Ikinyamakuru “La Croix”, mwashyiriwe mu Kinyarwanda na Albert MUSHABIZI

Icyumweru kimwe nyuma y’imbwirwaruhame ya Emmanuel MACRON mu Rwanda, Karidinali Antoine KAMBANDA, Arikiyesipisikopi wa Kigali, yemereye “La Croix” kuyibwira icyo yayitekerejeho. Yagarutse ku kibazo cy’imbabazi mu myumvire ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibirego bikomeje gushinjwa Paul KAGAME, n’igikwiriye Abapadiri b’Abajenosideri.

Ni ikiganiro yagiranye na Laurent LARCHER, i Kigali.

Ikinyamakuru «La Croix» : Ni iki watekereje ku mbwirwaruhame ya Emmanuel MACRON?

Karidinali Antoine KAMBANDA : Nta kibazo twigeze tugirana n’Abafransa, ahubwo twakigiranye na Politiki y’u Bufransa ku gihugu cyacu, ku ngoma ya HABYARIMANA. Ibyo byatezaga urwikekwe hagati yacu abaturage b’ibihugu byombi. Imbwirwaruhame ya MACRON yatanze umucyo kuri iyo ngingo yemera uruhare abamubanjirije bafatanyije n’abadutoteje : ni ikimenyetso cy’ishingiro rya byose.

Ikinyamakuru «La Croix» : Uremeranywa na we ku mvugo y’uko Ingabo z’u Bufransa ntacyo zifite cyo kwishinja ku ibyabaye mu Rwanda ? 

Karidinali Antoine KAMBANDA : Tuzi icyo Ingabo z’u Bufransa zakoze mu gihugu cyacu. Njye ubwanjye, nabiboneye bagenzura amarangamantu kuri za bariyeri ! Bibwiraga ko Abatutsi ari abacengezi ba FPR. Turabizi ko Ingabo za HABYARIMANA zaterwaga akanyabugabo n’ukuhaba kwazo, ko ntacyo zakoze ngo zihagarike ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi hagati y’1990 n’intangiriro za Jenoside, ko zadusize mu biganza by’Abicanyi muri Mata 1994, nk’uko byagenze mu misozi yo mu Bisesero, kuwa 27 Kamena. Turabizi ko Abajenosideri babashije guhunga baciye mu karere zagenzuraga. Ubirebye Emmanuel MACRON ntiyashatse kurakaza bamwe mu Abasirikari b’Abafransa. Icyo kwishimira ni intambwe yateye mu cyerekezo cyacu. 

Ikinyamakuru «La Croix» : Yagombaga gusaba imbabazi mu buryo bweruye ?

Karidinali Antoine KAMBANDA : Yabikoze mu buryo bwa Kinyarwanda, aduhoza ku gahinda twatewe. Mu kwemera ibyo, ari mu nzira yo kudusaba imbabazi. Ni iby’agaciro kuri twe, kubona u Bufransa bubasha kwiyumvisha ukuntu twababaye kubera amahitamo bwagize kuri twe. Uko kubasha kubyiyumvisha ni intambwe y’intango.

Ikinyamakuru «La Croix» : Urashaka kuvuga iki ?

Karidinali Antoine KAMBANDA : Prezida MACRON ndetse na Prezida wacu, bemeranyijwe ko hari intambwe yatewe. Nyuma yo kwemera inshingano z’u Bufransa mu kaga katugwiriye, nyuma yo kuduhoza ku bw’umubabaro twagize, igihe kizashyika adusabe n’imbabazi. Ariko mu maso yanjye, ndetse n’ay’Abanyarwanda batari bake, Prezida MACRON yavuze iby’ingenzi. Kuva magingo aya, rwose dushobora gushyira hamwe mu mwuka w’amahoro n’ituze.

Ikinyamakuru «La Croix» : Imyaka 27 nyuma ya Jenoside, Abanyagatolika b’Abanyarwanda bafite ubwiyunge hagati yabo ?

 Karidinali Antoine KAMBANDA : Kiliziya y’u Rwanda iri mu ishusho ry’Umuryango Nyarwanda. Twakoze umurimo uhambaye wo gusabana imbabazi. Ibyo bitangirana no kwiyunga kwa buri umwe nawe ubwe, ku bw’igicumuro yakoze. Ntabwo byoroshye kwicuza, hari benshi bakinangiye imitima, bagahitamo kwihebera ubugizi bwa nabi, ibiyobyabwenge, ubusinzi… Ariko iyo ubashije iyo nzira, ubwo uba uri mu mwanya wo kwiyunga n’abandi. Iyo niyo nzira twatoye mu Rwanda, ni inzira yerekeza ku buzima, ukwiyubaka no guharanira ahazaza heza. Dufatanye urunana dutera intambwe muri iyo nzira.

Ikinyamakuru «La Croix» : Imiryango Itagengwa na Leta Mpuzamahanga ishinja Paul KAGAME guhutaza uburenganzira bw’ikiremwa-muntu mu gihugu cye.

Karidinali Antoine KAMBANDA : Abavuga ibyo ntacyo bakoze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Hariho imbaraga ziri hanze y’igihugu, cyane mu Abanyarwanda batuye ibihugu byo hanze, bagifite ingengabitekerezo yo mu w’1994. Bakagira abo babyakuranwa hagati mu muryango nyarwanda wacu. Izo mbaraga ziharanira amacakubiri, ziracyatewe ingabo mu bitugu n’umutima w’ubugizi bwa nabi, mu gihugu cyahuye ku buryo bukabije n’ubugizi bwa nabi buhebuje ubundi bwose. Kuri abo, abantu ntibakwiye kuba ibiburabwenge cyangwa ngo babatinye. Icyo abari hanze bita kutavuga rumwe n’ubutegetsi, tuzi neza imbere mu gihugu ko ari inyegamo ikingira abogeza iby’amoko, bashaka guteza umwiryane, ndetse no gutera ubwoba abacitse ku icumu rya Jenoside.

Ikinyamakuru «La Croix» : Mwumva mute ko Paul KAGAME ari umwicanyi ruharwa w’Akarere k’Ibiyaga Bigari ?

Karidinali Antoine KAMBANDA : Oya yahagaritse Jenoside, we, we wenyine. Na none icyo FPR yakoze muri Zayire (magingo aya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo) yari intambara yo ugukurikirana Abajenosideri. Abo bari bisuganyije ngo badutere. Bari kumwe n’abasivili, maze babayobora mu rugendo rw’amakuba rwagati mu mashyamba ya Kongo. Abenshi batakarije ubuzima muri uko guhunga. Ariko ibyo ntaho byakabaye Jenoside, nk’uko Raporo y’Umuryango w’Uburenganzira bwa Muntu ushamikiye ku Umuryango w’Abibumbye ubyumvikanisha. “Mapping report” ni ikinyoma nta n’ubwangamugayo ishingiyeho. Abenshi mu impunzi z’Abanyarwanda zari muri Zayire baratahutse. Ariko abayoboye bakanakora Jenoside yakorewe Abatutsi, n’abafatanyabikorwa babo b’Abakongo bapapiriye icyo kirego. Gisubirwamo, cyizewe n’abo mu Burengerazuba bw’isi. Ariko baba bihinduye ibikoresho by’abafite inyungu mu kwica amaso ku ibyo bakoze hano iwacu. Ndakangurira, abo babafasha ibyo birego, kuza hano mu Rwanda bakibonera ukuri kw’ibiri mu gihugu.

Ikinyamakuru «La Croix» : Ese abapadiri bahamwe na Jenoside mwaba mubakorera iki ?

Karidinali Antoine KAMBANDA : Ikibazo cyabo ntikitaweho mu Igitabo cy’Amategeko Agenga Kiliziya gatolika. Duhora ducukumbura ibikwiye kugira ngo tubashe guhangana n’ingaruka za Jenoside. Mu bizwi neza, hariho abagera kuri batanu bari muri za Gereza, tubakangurira kwicuza. Tugenzura niba abarangije ibihano byabo, niba bataba bagifite akayihoyiho k’umwuka wa Jenoside.

Iyo bitari ibyo, tubakangurira kwiyegurira ubuzima bwo kwicuza, gusenga ngo bacungure ubuzima bwabo, no gutanga umusanzu mu butabera. Abandi bo, tubagarura muri twe, ariko bemeye gucishwa bugufi,  kandi bakiyegurira ubuzima bwo kwicuza.

Ikinyamakuru «La Croix» : Naho abahungiye i Burayi ?

Karidinali Antoine KAMBANDA : Hano ntawe utazi imyitwarire y’urukozasoni y’umubare runaka w’Abapadiri bahawe ubuhungiro i Burayi. Bariyo mu Bufransa, mu Bubiligi, mu Butaliyani na Hisipaniya. Imiryango yabakiriye ntiyatekereza kubabona nk’Abajenosideri ;bityo bagafashwa bakanarindwa. Mu iby’ukuri biragoye kwiyumvisha ko Umupadiri yakora ibikorwa byerekeza kuri Jenoside. Muri Jenoside byose biragoye kubyiyumvisha. Ikintu kimwe rukumbi gikwiye kwifuzwa, ni uko ubutabera bwakora akazi kabwo. Emmanuel MACRO yiyemeje kuri iyo ngingo, ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Nta kindi gikwiriye kwifuzwa.

2 COMMENTS

  1. Kambanda Antoine dit Cardinal n’est pas cardinal de l’Eglise catholique mais cardinal du FPR.
    Il a prouvé par ses propos scatologiques contre la majorité écrasante des Rwandais.
    S’il a le sens de l’honneur et de dignité les plus élémentaires, il doit remettre sa démission à celui qui l’a créé cardinal, à savoir le Pape François. Ainsi , il sera vu et traité en droit et en fait comme cardinal du FPR.
    Continuer à porter les habits de cardinal de l’Eglise catholique alors qu’il ne l’est pas en fait, c”est insulter les Catholiques Rwandais au premier rang les évêques et déshonorer le Pape François et ceux qui l’ont positionné à ce poste par jeu de magouilles afin de créer une homogénéité au sommet des institutions politiques et catholiques au Rwanda.
    Après avoir nié l’existence des millions de victimes Huti, Tutsi et Twa du FPR au Rwanda et des millions de victimes congolaises mentionnées dans le Rapport Mapping qualifié par lui de pure invention de la part des génocidaires rwandais et leurs alliés congolais, osera-t-il regarder tout droit dans les yeux les fidèles catholiques rwandais? Selon ses propres dires, l’assassinat de Monseigneur Christophe Munzuhirwa,Evêque de Bukavu une fabulation. Il en de même de celui de Monseigneur Nikwigize Phocas et autres centaines de religieux et religieuses.

Comments are closed.