Karugarama na Mukantaganzwa bararutwitse barinumira….

Ese Karugarama Tarisisi na Mukantaganzwa Domitila bakoreye Leta y’ubumwe cyangwa barayitobeye?
Nubwo ntaramenya niba amabaruwa yanditswe n’abagororwa bo muri gereza ya Mpanga ku matariki ya 03 na 31 Ukwakira 2012 agenewe Perezida w’umutwe wa Sena na Perezida w’umutwe w’abadepite yarabonye igisubizo, jyewe nk’umunyarwanda wiboneye tekiniki ya giswa yakoreshejwe mu nkiko gacaca, aho abere bafungwa mu kigwi cy’abicanyi; namaze gusoma ayo mabaruwa yombi, nibaza niba Karugarama wari Misitiri w’ubutabera na Mukantaganzwa wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’igihugu rwari rushinzwe Inkiko Gacaca(SNJG) barakoreye Leta bisunze amategeko bize cyangwa bakaba baritwaje imyanya bahawe nk’abanyamategeko bagatobera Kagame.
Ntawutabona ko mu bibazo by’ingutu Leta ya FPR igomba gucyemura harimo n’ibyatewe n’abo batoni b’umuryango wa FPR batatinye kwica amategeko ku mugaragaro kandi ntibigume mu mvugo gusa ahubwo bakabishyira no mu nyandiko.
Ese Karugarama yajyaga azirikana ko ibyo yavugaga n’ibyo yandikaga amaherezo ashobora kubibazwa? Iyo ntumwa nkuru ya Leta icyuye igihe yandikiwe amabaruwa atagira ingano n’abagororwa barenganijwe muri gacaca maze aho gufata ibyemezo nk’uwari ukuriye urwego rw’ubutabera kugira ngo amategeko yubahirizwe abantu barenganurwe iahubwo akajya ku maradiyo agatangaza ko nta byera ngo de! Ngo inenge zagaragaye mu manza zaciwe na gacaca ntawazirenzaho uruho rw’amazi ngo yicecekere, ngo zizakosorerwa mu nkiko zizasimbura gacaca!
Iyo mvugo ye ni na yo yashutse Perezida wa Repubulika Pawulo Kagame maze muri disikuru ye yo ku wa 18/06/2012 asoza gacaca abeshya abanyarwanda ko bizwi ko hari abarenganyijwe n’izo nkiko kandi ko bazahabwa ubutabera. Yavugaga ko Itegeko Ngenga ryavanyeho inkiko gacaca ryagennye uburyo ibibazo zasize bizacyemurwamo.
Nubwo iyo mvugo yahurirwagaho na Kagame na Karugarama bigaha icyizere abagororwa barenganiye muri izo nkiko, Karugarama yabivugaga atayobewe ko nta kuri kwaranzwe mu mikorere y’izo nkiko; zageze n’aho zihinduka urubuga rwo gufunga abacitse ku icumu banze gushyigikira ubugambanyi bwakorerwaga inzirakarengane.
Uwashaka guhinyuza azabaze Niyisengwa Paulin wo muri Segiteri Kagarama na Gashugi Oswald wo muri Segiteri Gikomero, Komini Mushubati urwo baboneye mu manza mpimbano zaregwagamo umugabo Muberuka Pascal w’i Takwe muri Komini Nyamabuye.
Impamvu inteye kwibaza niba Karugarama Tarisisi yarajyaga atekereza ku guhuza imvugo, inyandiko n’ibyo yize ni umwanzuro mperutse gusoma  yashyikirije urukiko rw’Umuryango wa Afrika y’uburasirazuba rukorera Arusha muri Tanzaniya. Akaba yarireguraga mu rubanza Leta y’u Rwanda yarezwemo n’umunyapolitiki Dr Niyitegeka Tewonesiti ufungiye muri Gereza ya Mpanga.
Nawe se, ko Mukantaganzwa Domitila yashyizeho ibaruwa imwe rukumbi yahindurirwaga nomero uko bagiye kuyoherereza uwabaga yamugejejeho ikibazo cyo gusubirishamo urubanza ingingo nshya, Karugarama abirora ntagire icyo abikoraho kandi atari ayobewe ko Mukantaganzwa atari urukiko bityo akaba yarafataga ibyemezo adafitiye ububasha abuza inkiko gacaca guca imanza; yahindukira akemeza ate ko umuntu wahawe ibaruwa imubwira ko urubanza rwe rudashobora gusubirwamo agifite inzira z’ubujurire zemewe n’amategeko mu nkiko z’u Rwanda byo kuba atakwiyambaza inkiko mpuzamahanga? Karugarama Tarisisi n’ubwo yavugaga iteka ko nta we uzavutswa ubutabera, mu gutegura Itegeko-Ngenga no 04/2012/OL ryo ku wa 15/06/2012 ari na ryo ryakuyeho inkiko gacaca, yakoze ku buryo abavukijwe uburenganzira bwo gucirwa urubanza rwubahirije amategeko batazabona aho banyura ngo basubirishemo imanza zabo.
Si ibyo gusa no mu gutegura Itegeko-Ngenga no 03/2012/OL ryo ku wa 13/06/2012 ryerekeye imiterere, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’ikirenga, yareruye mu ngingo ya 86 igika cya 2, avuga ko gusubirishamo urubanza ingingo nshya mu rukiko rw’ikirenga kubera akarengane, bisabwe n’urwego rw’Umuvunyi, bitareba imanza zaciwe n’inkiko gacaca.
Nubwo ayo mategeko yombi yasinywe na Minisitiri Karugarama Tarisisi, mu gusobanura ko uwavukijwe uburenganzira bwo gusubirishamo urubanza ingingo nshya mu nkiko gacaca agifite inzira z’ubujurire mu nkiko z’imbere mu gihugu, yarahindukiye ashingira ku ngingo za 78, 79, 80, 81, 82, 83, 84 na 85 ariko akirinda kuvuga
n’iyo ya 86 igika cya 2 imubuza kuregera Urukiko rw’Ikirenga. Ibi ni ko yabyanditse muri uwo mwanzuro yashyikirije Urukiko rwa Afrika y’uburasirazuba ku wa 28/03/2013 mu rubanza rwa Dr Niyitegeka Tewonesiti rufite no 10 OF 2012.
Ikibazo nibaza kikaba kumenya uburyo Karugarama yavugaga abantu bazarenganurwamo mu gihe amategeko yose yatoresheje mu Nteko ishinga amategeko atemerera abo banyarwanda kugera mu rukiko nibura ngo batsindwe; dore ko kuburana ari umuhango, ariko nibura bemerewe kuburana kandi ko ari byo basaba nk’uko byateganywaga
n’ingingo ya 93 y’Itegeko-Ngenga no 16/2004 ryakurikizwaga mu nkiko gacaca.
Nubu agiye asize avugishije amategeko yatoresheje ibyo adateganya. Ibi se ntibyaba bigaragaza umutego yateze Leta yakoreraga? Nonese ko mbona ibibazo byabajijwe umutwe wa Sena n’uw’abadepite ari byo yashimangiye muri uriya mwanzuro, kuki agiye adasabye ko ariya mategeko ahindurwa nk’uko bariya bagororwa b’i Mpanga babisabye?
Si byiza ko ibibazo by’ingutu nka biriya byagumya kurenzwaho uruho rw’amazi mu gihe abanyarwanda bashishikarizwa guharanira uburenganzira bwabo. Nonese ko bimaze kumenyerwa ko ibibazo by’abanyarwanda bicyemurwa ari uko Kagame yabasuye, atari uko bitazwi ahubwo ari uko inzego zakagombye kubicyemura nta cyo zibikoraho, Nyakubahwa Pawulo Kagame yaba ateganya kugenderera amagereza ngo abanyarwanda bayarunzwemo barengana bahabwe umwanya na bo abarenganure?
Erega Nyakubahwa Kagame Pawulo ntakeke ko Karugarama Tarisisi amusize ku idembe kuko ibibazo biri mu butabera ni intwaro ikomeye ishobora kuzifashishwa na opposition akarushaho kumanuka nk’uko yabivuze atazi ko ahanura ku itariki ya 01/01/2013!
Karugarama Tarisisi amaze kubona ko ntawe uvuguruza igipindi cye ndetse na Kagame
akajya agishimangira, yahaye urubuga Madamu Mukantaganzwa Domitila maze yereka abahutu n’abatutsi barenganiraga muri gacaca aho abera akaga!
Uyu mugore agomba kuba yaragabiwe uriya mwanya w’ubunyamabanga nshingwabikorwa bw’urwego rw’ivihugu rwahoze rushinzwe inkiko gacaca bamwibeshyaho ko ari umunyamategeko, ariko mu kuri ari umunyetiku waritswemo n’ivanguramoko.
Nawe se, bishoboka bite ko umunyamategeko yatinyuka gushyiraho amabwiriza avuguruza Itegeko-Ngenga azi neza ubusumbane bw’amategeko buteganywa n’ingingo ya 190 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda?
Nubwo Itegeko no 08/2004 ryo ku wa 28/04/2004 rishyiraho kandi rikagena imiterere, inshingano n’imikorere by’urwego rw’igihugu rushinzwe gukurikirana, kugenzura no guhuza ibikorwa by’inkiko gacaca mu ngingo yaryo ya 2 ryabuzaga urwo rwego kwivanga mu mikorere y’inkiko gacaca mu buryo ubwo ari bwo bwose bwabangamira ubwigenge bwazo, yaratinyutse yandikira abagororwa ko imanza zabo zidashobora gusubirwamo ngo kiko yasesenguye, agasuzuma, agasanga zaraciwe hakurikijwe ibyo amategeko ateganya. Ubwo bubasha bwo gucira umuntu urubanza ataburanye nta bwo yahabwaga n’ingingo ya 40 n’iya 50 z’Itegeko-Ngenga no 16/2004 ryagengaga inkiko gacaca, ahubwo yabibuzwaga n’ingo ya 2 y’Itegeko no 08/2004 twavuze haruguru. Yihinduye urukiko rero kugira ngo avutse abantu u ubutabera. Imirimo y’ubujyanama mu rwego rwa tekiniki yashinzwe mu itegeko ryamugengaga si yo yakoze ahubwo yihinduye urukiko kandi aho kugira ngo Karugarama agire icyo abikoraho yihutira gutoresha amategeko agaragaramo ivangura ari na ko abeshya ko dufite ubutabera bwunga.
Ubu se ko agiye, asize nkuru ki mu butabera bw’u Rwanda bamwe batagitinya kwita ubutareba? Ese iyi nteko ishinga amategeko yemeye gutora amategeko nk’ariya bigaragara ko anyuranyije n’Itegeko Nshinga, ntibona ko nta musanzu yahaye abanyarwanda ahubwo ikaba iteze igisasu gishobora kuzaturikana abazayisimbura ku ntebe?
Amaze kwigira urukiko rufata ibyemezo bitajutirirwa, Mukantaganzwa Domitila ntiyagarukiye aho. Atitaye ku byateganywaga n’ingingo ya 35, 1er & 3 y’Itegeko-Ngenga no 16/2004 ryo ku wa 19/06/2004 ryagenaga imiterere, imikorere n’ububasha by’inkiko gacaca, iyo ngingo ikaba yarateganyaga ko inama rusange y’umurenge yari ifite inshingano yo kwakira no gucyemura ibibazo by’imikorere y’inkiko gacaca bitereketanye no guca imanza(les fonctions purement administratives et non juridictionnelles) yashyizeho amabwiriza no 12/2007 yo ku wa 15/03/2007 aha iyo nama rusange ububasha bwo gufata ibyemezo ku busabe bwo gisubirishamo imanza ingingo nshya, bityo iyo na yo aba ayigize urundi rukiko rudateganywa n’amategeko. Icyo iyo nama rusange yakoze muri ubwo bubasha yahawe na Mukantaganzwa avuguruje Itegeko-Ngenga ni ukwihanganisha uwabaga yararenganye wayigejejeho ikibazo imukina ku mubyimba ngo urubanza rwe rwaciwe rukurikije amategeko. Aha twibutse ko iyo nama rusange yabaga ikuriwe na Perezida w’urukiko gacaca rw’ubujurire ari na rwo twabaga rwarenganyije usaba ko urubanza rwe rusubiraaishwamo ingingo nshya.
Iyo mikorere ya Mukantaganzwa Domitila n’inama rusange z’imirenge yahawe umugisha na Karugarama Tarisisi kandi iyi ntumwa nkuru ya Leta yari ifite inshingano ikomeye yo kubahisha Itegeko Nshinga ry’igihugu cyacu riteganya mu ngingo ya 60 igika cya 2, ku byerekeye itandukana ry’ubutegetsi, ko “ubu butegetsi uko ari butatu buratandukanye kandi buri butegetsi burigenga…”
Iryo Tegeko Nshinga kandi mu ngingo yaryo ya 140 igika cya 5 rivuga ko ibyemezo by’ubucamanza bidashobora kivuguruzwa keretse binyuze mu nzira no mu buryo buteganywa n’amategeko. Rinasobanura neza mu ngingo ya 19 igika cya 2 ko ntawe ushobora kuvutswa kuburanira imbere y’umucamanza itegeko rimugenera. Ubu se koko twavuga ko Mukantaganzwa Domitila na Karugarama Tarisisi bavukije abantu uburenganzira bahabwaga n’itegeko batari bazi izo ngingo kandi ko Itegeko-Ngenga no 16/2004 ryakurikizwaga mu nkiko gacaca ryasobanuraga neza mu ngingo ya 93 igika cya 3 ko urukiko gacaca rw’ubujurire ari rwo rwonyine rwari rufite ububasha bwo gusubiramo imanza zaciwe burundu n’urundi rukiko gacaca.
Niba se koko Leta y’u Rwanda yariyemeje kugendera ku mategeko kandi ibyemezo byose binyuranyije  n’Itegeko Nshinga bikaba nta gaciro na gato bigira nk’uko ribiteganya mu ngingo yaryo ya 200 kandi Mukantaganzwa n’inama rusange z’imirenge bakaba barihinduye inkiko ku mugaragaro, bagafata ibyemezo bibuza abantu kuburanira imbere y’umucamanza bagenerwaga n’Itegeko-Ngenga no 16/2004 ku birebana no gusubirishamo urubanza ingingo nshya, aho uwo mugore ntiyabeshye umukuru w’igihugu ko yamufashije kunga abanyarwanda kandi mu by’ukuri yaramupfunyikiye ikibiribiri?
Nk’umwana uri iwabo uvuna umuheha akongeza undi, Mukantaganzwa yamaze gukora ayo mahano yivanga mu bucamanza atayobewe ko yari mu butegetsi nyubahiriza tegeko ashinzwe “des fonctions purement administratives” noneho ahabwa amadosiye y’abo yafunze ngo ayarindire muri Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside(CNLG), kugira ngo abo barenganyijwe batazabona uko bagaragaza ibyababayeho ngo basabe kurenganurwa.
Jye ndasanga bitumvikana ukuntu mu gihugu kigendera ku mategeko, urwego nyubahiriza tegeko rwaheza abantu ku butabera ndetse n’inteko ishinga amategeko ikabirushyigikiramo ishyiraho amategeko nk’ariya abagororwa banenze mu mabaruwa yabo. Ubu se koko nubwo intero yabaye ko nta munyacyaha wemera igihano, na Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu(CNDP) tuzerure tuyite umuburanyi ko niboneye amaraporo yakoze ku katengane ka bake mu bo yakutikiraniye imanza mu nkiko gacaca? Nubwo yeruye igasaba ko abo banyarxanfa bongera kuburanishwa ishingiye ku makosa yaranze imanza baciriwe, Mukantaganzwa utarageraga aho izo manza zaberaga, ayo maraporo yayakubye na zero. Ese iyo atubashye Itegeko Nshinga akabishyira mu nyandiko ndetse na Karugarama wari umukuriye akabimushyigikiramo, yibwira kp biriya yakoze atari umitego yateze FPR abereye Komiseri? Arasanga se amaherezo y’ariya maraporo atangiye kugera mu maboko y’abatavuga rumwe na Leta azaba ayahe?
Nyamara Nyakubahwa Kagame Pawulo yari akwiye kumenya ko hagomba kugira igikorwa kuko za raporo yahawe kuri gacaca nta kuri kuzirangwamo. Rero niyumviye ku wa 11/06/2013 mu mpaka zaberaga mu Nteko ishinga amategeko abo ba nyakubahwa barwanya ko imanza zaciwe n’inkiko gacaca zasabiwe gusubirishwamo ingingo nshya ziburanishwa ngo byaba ari ugupfobya gacaca, ngo ahubwo hazafatwe icyemezo cya politiki. Ubwo se twemere ko gacaca igomba guhabwa agaciro kakamburwa umunyarwanda? Ubwo se si ukwemeza ko mu Rwanda ubutabera bwanizwe na Perezida Pawulo Kagame?
Nubwo abategetsi b’u Rwanda bakomeza kwica amatwi kandi induru zivuga, igihe kirageze ngo bemere ko amategeko ariho mu gihugu yubahirizwa, abayarenzeho nka Mukantaganzwa na Karugarama bayavugishije ibyo adateganya bakabibazwa. Kuko aho kubaka Leta, bayiteze imitego izayishibukana bidatinze. Erega bitinde bitebuke igihe kizagera ukuri kuzatsinde ikinyoma, uwiyita umushishozi uyu munsi azahinduke Katabirora kandi bibera mu maso ye ntagire icyo abikoraho.
Didier Rugamba

3 COMMENTS

  1. Karugarama nubwo hari umuriro yatwitse ariko yazize igikorwa kimwe cyo gusinya kw’itegeko rishyiraho imishahara mishya y’abakozi nkuko yasohotse mw’i Gazette ya ya leta yo kuwa 1/3/2013. Kandi President yari yamwihanangirije. Ubu bikaba byarateye urujijo ku bakozi ba leta nabigenga, ubu Agaciro kabaye itegeko kandi imfashanyo zarasubijweho zikarenga nizari ziteganijwe. Ikindi ni urupfu rwa Brig. Gen Dan GAPFIZI wishwe igitaraganya nyuma yaho yitotombeye imyanzuro yafatiwe mu mwiherero wa senior officers na Kagame. Mubyo yitotombeye ni izamurwa mu ntera rififitse ry’abarisirikare n’ishyirwa mu myanya yabo akaba yari yabibonye nk’igitugu gikomeye. Asanze abandi bagiye banyongwa bazira ibitekerezo byabo. RIP.

  2. Ibyanditswe kuri Karugarama Tharcisse wari Ministre w’ ”UBUTABERA ” mu Rwanda na MUKANTAGANZWA wari ukuriye Inkiko GACACA mu Rwanda ni byo .

    Ariko abanyarwanda bose bajye bibaza impamvu ituma ”Abadepite ” n’Abasenateri ” bo mu Rwanda nta na rimwe basshobora gukora ibiri mu nshingano zabo :
    1.Contrôler l’action du Gouvernement.
    2.Interprétation des lois ( qui sont mal appliquées .

    Ese bene ayo mategeko afifitse , arenganya rubanda : aho ategurirwa nta bantu bize iby’amategeko ngo bajye babagira Inama niba ba Karugarama baribagiwe iby’amategeko bize cyangwa niba bayica nkana ?

    Basebeje cyane za Kaminuza bizemo, ni akaga pe.
    Ese Cour constitutionnelle yo ikora iki ko bene ayo mategeko anyura imbere yayo mbere y’uko ashyirwaho umukono na Kagame Paul?

    Ese nta bantu bize iby’amategeko cyangwa se bajijukiwe baba bakorana na Kagame ngo bajye bamugira inama ? Cyangwa byose ni nko mu misa !!!

    Rero ngo abantu bose bacecekeshejwe na FPR !!! Nta kuri kukiba mu Rwanda ?
    Opposition politique ifite akazi gakomeye , twese hamwe n’abahinduwe ibiragi niduhaguruke tuvuge irituniga , duhindure buriya butegetsi bwakandamije abanyarwanda.

  3. mwebwe ho muracyavuga twarapfuye twarashize keretse imana yonyine niyo ishobora kurenganura abarenganijwe ubwo se abo bose birebesha imirari ngo ni ba mukantaganzwa na ba karugarama bayobewe uburyo intambara yabaye nabayigize mo uruhare ko nabo balimo aliko nyagupfa nitwe abaturage utali umusilikare ngo amenye gukoresha imbunda muliliya ntambara yarafite ilihe jambo koko genda Rwanda waragenderewe imana yonyine izaturenganura uburoko bwi rwnda bwuzuyemo inzira karengane nyinshi nubu kandi abahimbyi bibinyoma baracyali mu mashuli yabyo kagame we urategeka aliko abagufasha nibabi cyane barakuvangira kandi nawe ukica matwi ngo ntacyo bikubwiye ali nkawe urengana nkatwe ntiwakenera ukurenganura!!!!!!!!!!!!!!!! tuguteze amaso abanyururu

Comments are closed.