Kigali: Limousine ya Ndengeye yongeye kugaragara mu iyarara

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Nyuma y’imyaka itari  mike imodoka ihenze kurusha izindi mu Rwanda iteshejwe agaciro na Leta bakayigira ay’ifundi igira ibivuzo, yongeye kugaragara mu iyarara, aho bategereje ko izabora ikibagirana burundu. Ifoto yayo yakomeje gukwirakwizwa muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga i Kigali, ari nako ivugwaho amagambo menshi.

Iyi modoka yamenyekanye i Kigali mbere gato y’umwaka wa 2007, irakundwa cyane, dore ko bamwe bayifataga nk’umwe mu mitako ya Kigali, abandi bakayibona nk’igitego u Rwanda rutsinze ibihugu by’ibituranyi.

Iyi modoka nubwo yabaga ihenze cyane kuyikodesha uyitemberamo cyangwa kuyikoreramo ibirori, hari bamwe bayashakishaga, bakayatanga ngo umunsi w’ibirori byabo uzabe urwibutso rw’agatangaza.

Ku bijyanye n’uko iyi modoka ihenze cyane yinjizaga, dufatiye nko ku bukwe, iyi limousine yakodeshwaga amadolari 500 ku gice cy’umunsi nko ku babaga bashaka kuyikoresha mu gusaba no gukwa gusa, cyangwa se mu gusezerana mu rusengero. Uwahitagamo kuyikoresha hombi yasabwaga kwishyura amadolari 1000. Imbere mu modoka hari hameze nko mu ruganiriro (salon), kandi hakabamo ibikoresho bihagije by’ibirori.

Amafoto y’iyi modoka yagiye asohoka mu bitangazamakuru byinshi by’I Kigali bikorera kuri internet, ariko igitangaje ni uko aho agiranye ikibazo na FPR, ibyo bitangazamakuru byarayahanaguye.

Ndengeye yagiranye ikibazo na FPR mu mwaka wa 2007, ikitari kure y’uko bigendekera n’abandi baherwe bose batemeye guharira ibyabo byose FPR ngo ijye ibagenera.

Mu kumwihimuraho bamutwikiye akabari kitwaga B-Club k’i Nyarutarama, kuwa kabiri tariki ya 23/02/2010, ibyarimo birakongoka, n’imodoka zizimya umuriro zihagera ntacyo ziramira. Aho inkongi yatangiriye habashaga gufata byihuse iriya Limousine yari ihaparitse, bigaragaza ko nayo yari igenderewe mu bigomba gutwikwa. Cyakora mu buryo butunguranye batanabigiyeho inama, abaturage bahuruye ku bwinshi, barayiterura bayigiza aho umuriro utabashaga gushyikira. Ibi babitewe no kuba bari babaniwe neza na Barry Ndengeye nyiribikorwa byari byafashwe n’inkongi.

Mu mwaka wa 2008 Ndengeye yahimbiwe icyaha cy’ubusahuzi muri jenoside, agishinjwa na Joséphine Uwamwezi (wamenyekanye cyane ku izina Nyiragasazi), wavugaga ko muri Jenoside Ndengeye yamusahuye ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari eshatu n’igice. Icyari kigamijwe ni ukumwicira izina, kumugira ruharwa no gufatira imitungo ye yose iri mu gihugu.

Barry Ndengeye yakomeje kuburabuza kugeza ubwo ahunze u Rwanda ajya gukomereza ibikorwa hanze yarwo aho yagiriye umugisha, ariko ibyo yasize mu Rwanda bikomeje kwangirika.