Kigali:Grenade yaturikiye Nyabugogo

Amakuru ava mu mujyi wa Kigali aravuga ko kuri uyu wa gatanu tariki 26 Nyakanga 2013 ahagana mu ma saa moya, haturikiye igisasu cya grenade Nyabugogo hafi y’ibagiro.

Amakuru atangazwa n’abahigereye twashoboye kuvugana ku murongo wa telefone, aravuga ko hakomeretse abantu benshi cyane ndetse hagapfa n’abandi benshi, ngo yumvise bavuga ko hapfuye umwana, umugore n’umukarani. Ngo byabereye ahantu nyabagendwa hakunze kuba hari abantu benshi muri ariya masaha.

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko icyo gisasu cyahitanye abagera kuri 3 naho abandi barenga 30 barakomereka bakaba bahise bajyanwa kwa muganga kwitabwaho n’abaganga.

Nk’uko bisanzwe polisi y’u Rwanda, mu ijwi ry’umuvugizi wayo ACP Badege ngo hari umuntu wafashwe ukekwa kuba ari mubagize uruhare mu iterwa ry’icyo gisasu ngo iperereza rirakomeje, twizere ko koko uwo muntu abifitemo uruhare atari nyiri umutwe munini imijugujugu itarenga.

Ikibazo cya grenade n’abazitera gikomeje kuba urujijo dore ko n’abafatwa usanga bitagaragara ku buryo budasubirwaho icyo bagamije kandi niba koko baba bagize uruhare mu kuzitera. Kugeza ubu ubutegetsi buvuga ko ziterwa na FDLR,abashyigikiye Lt Gen Kayumba cyangwa Victoire Ingabire mu gihe ku rundi ruhande abatavuga rumwe na Leta bavuga ko ari ikinamico cy’ubutegetsi kigamije gutera ubwoba abaturage.

Ubwanditsi bwa The Rwandan burihanganisha ababuze ababo ndetse bukifuriza abakomeretse kurwara ubukira.

The Rwandan

2 COMMENTS

Comments are closed.