Kuki Leta y’u Rwanda ikunda kwivuguruza?

Mu minsi ishize igihe hatangazwaga ko tariki ya 17 Kanama 2012 abanyarwanda n’abanyekongo bafite umugambi wo gutanga ikirego barega Perezida Kagame ku rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI) rw’i La Haye mu Buhorandi, abantu benshi bashyigikiye Leta y’u Rwanda bagerageje kwerekana ko icyo gikorwa ntacyo kimaze ngo kuko u Rwanda rutashyize umukono ku masezerano ashyiraho urwo rukiko.

Ariko biyibagije ko Perezida wa Sudani, Omar Hassan Al Bashir nawe yashiriweho urwandiko rwo kumufata kandi igihugu cye kitarashyize umukono ku masezerano y’i Roma ashyiraho urwo rukiko.

Nk’uko abateguye icyo kirego babivuga, ngo ni uburyo bwo kwereka urwo rukiko ibimenyetso simusiga kugira ngo bakangurire urwo rukiko narwo kuba rwatangira gukora amaperereza yarwo ku byaha bishinjwa Perezida Kagame.

Ikindi gishekeje cya Leta y’u Rwanda n’inkuru igaragara mu kinyamakuru kibogamiye kuri Leta ya FPR, igihe.com.
Iyo nkuru ivuga uburyo umushinjacyaha mukuru wa Leta y’u Rwanda, Martin Ngoga mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 13 Kanama 2012 i Kigali avuga ko kuba urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI) rwarashyizeho inyandiko zo gufata Jenerali Mudacumura bidahagije ngo ko agomba gufatwa ngo kuko bazi aho ari kandi ngo u Rwanda rugiye kubishyiramo ingufu ngo rusabe ko afatwa nk’uko hashyizwe ingufu mu gufata abandi.

Umuntu akibaza ukuntu iyo hagize uvuga ko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rushobora gukurikirana Perezida Kagame bahita babihakanira hejuru bavuga ko u Rwanda rutashyize umukono ku masezerano y’i Roma. Ariko bavuga ko hashyizweho inyandiko zo gufata Jenerali Mudacumura noneho Leta y’u Rwanda igatangira kuvuga ko igiye gushyiramo ingufu ngo afatwe kandi Leta y’u Rwanda itemera ruriya rukiko.

Iki kibazo gishobora kuba kirimo ibindi byinshi byihishe inyuma. Ibi Leta y’u Rwanda itangiye kuvuga n’uko izi ko Congo yashyize umukono ku masezerano y’i Roma ashinga ruriya rukiko. Mu mishyikirano irimo kuba ubu yo kugerageza gushyiraho ingabo mpuzamahanga zidafite aho zibogamiye zigamije kurwanya imitwe y’abarwanyi no kugenzura umupaka w’u Rwanda na Congo ndetse no gushaka kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo muri rusange, Leta y’u Rwanda irashaka gukoresha urwandiko rwo gufata Jenerali Mudacumura rwatanzwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (u Rwanda rutemera) ngo rushyireho igitutu kuri Congo na MONUSCO ngo bafate Jenerali Mudacumura, icyo gitutu gishobora gutuma u Rwanda rwikura mu isoni mu byo ruregwa byo gufasha M23 ndetse ahubwo Jenerali Mudacumura atashobora gufatwa vuba Leta y’u Rwanda ikazasaba kujya muri Congo kumwifatira.

Mbese igitutu kiri ku Rwanda aho ruregwa n’amahanga gufasha Jenerali Bosco Ntaganda kandi ashakishwa na ruriya rukiko, Leta y’u Rwanda nayo irashaka gukoresha ikibazo cya Jenerali Mudacumura mu gutesha agaciro Leta ya Congo na MONUSCO.

Marc Matabaro

4 COMMENTS

  1. Gusa jye ndumva byumvikana,kuko nta kuntu Mudacumura ucuruzanya coltans na Monusco ,imyaka n’imyaniko ngo maze ikibazo kibe Gen Ntaganda urwanira agateka k’ubwoko bwabo bwahejejwe ishyanga inyuma y’ishyamba!Kandi jye hali icyo njya nibaza.Nkubu iyo UN,THE HAGUE iza guciraho iteka R.P.F na Uganda,mu gihe twahirimbiniraga gutaha mu Rwacu,cyagihe ngo ikirahuli cyuzuyemwo amazi kidasukwaho andi….Cya gihe nta Ministeqi yo gucyura impunzi yabagaho mu Rwanda…Ariko ubundi UN,CPI,kuki bitabaza Kabila impamvu adacyura impunzi?Ese DRC nayo yabaye akadatsindagirwa amazi wamugani wa Habyalimana lol?Ahubwo uwanabafasha maze tukareba maze.Mobutu c ko yavanyweho.

  2. Niba hari za Entreprise zikora reforms cyangwa updates kubera uko ikirere cyaramutse ni Leta y’u Rwanda. Nagira ngo mbabwire ko nta stabilité politique tugira muri make turajarajara, ibi rero bituma ntabantu bashobora kutugirira icyizere, nta n’iterambere twazagira kuko nta genamigambi tugira. Mayibobo ihindura ruhurura bitewe n’imbeho yaraye!!!

  3. Mudacumura ni Mudacumura koko!kuba aharanira ibyiza ari mumaboko y’IMANA yamuremye
    .ninde wabasha kuyamukuramo?yatsinze ataburanye.

  4. Abantu ku giti cyabo ntibashobora kurega ngo bigire icyo bitanga ariko icyo bazageraho ni Political milege!Gusa Leta ya Congo ishatse kurega Kagame ko yishe abanyacongo kandi ibimenyetso birahari Kagame ntiyarara adafashwe na ruriya Rukiko ahubwo sinibaza impamvu leta ya Congo atariko ibigenza!

Comments are closed.