KWAMAGANA LETA YA KAGAME KU ITERABWOBA IKORERA ABANYARWANDA RNC

Itangazo Nº003/rw/08/08/2012

Hashize igihe kitari kinini raporo y’ impuguke za Loni igaragaje bidasubirwaho uburyo Leta ya Kigali ifasha inyeshyamba zo muri Kongo guteza umutekano mucye muri icyo gihugu. Urwanda rwatangajwe nuko iyo raporo yerekanye byose uko byakabaye; nk’aho amanama yagiye abera, ibyo bayavugiyemo haba kuri za tel cyangwa se mubiganiro ninshuti zabo cyagwa abavandimwe.

Ibi byatumye leta ishyira iterabwoba kubaturage bayo ngo ntibazongere kuganira ndetse no kugira ibyo banenga leta nagato. Ibi ntahandi byabaye uretse mubihugu byayogojwe nubutegetsi bw’ igitugu nka Cuba, Korea y’ amajyaruguru ndetse n’ubushinwa.

Icyo nabwira abanyarwanda ni uko, ibibikangisho byuko bumviriza amatelefoni cyangwa ibiganiro ntabwo ari ibitangiye uyu munsi. Kuva muri 1999, leta y’ urwanda yajyaga muri Rwanda tel ndetse naho MTN itangiriye imirimo yayo mu Rwanda, nabwo abakozi bo munzego z’ umutekano zajyaga kwaka ama fagitire y’abafatabuguzi kugira ngo bamenye abo bavugana nabo. Itandukaniro ririmo gusa, nibyo Musa Fazil Harerimana yatangaje ejo, ni uko ubu bagiye kwiyererutsa mu nteko ishinga amategeko kubisabira uburenganzira. Ni kimwe no kujya gufata irembo ry’ umugeni kandi mumaze kubyarana kabiri.

Banyarwanda rero murabe maso, ibi ni ibikorwa by’ iterabwoba bigamije gushyira abanyarwanda mubwigunge, ngo buri muntu ajye atinya mugenzi we, ntakagire inshuti, ntagasurwe ndetse ntakavuge ibigoramye mugihugu. Byatangiriye mubinyamakuru, none ntibihagije, ubu bageze kubaturage.

Ihuriro nyarwanda(RNC)RNC, ribasezeranije ko urugamba rwo kwibohoza ruzakomeza kandi ko itazabatererana. Bimaze kugaragara ko iyi leta inaniwe kandi kwisubiraho bitagishobotse. Mutugane muri benshi maze twihutishe gahunda igamije kwimakaza ubwigenge nyakuri, ukwishyira ukizana, na demokarasi nyakuri.

Ihuriro nyarwanda kandi, rirasaba abashinzwe umutekano n’ abandi bakozi ba Leta bose kutemera kwijandika mu byaha byo kuvutsa abanyarwanda uburenganzira bwabo. Gukorera Leta si icyaha, ariko kwemera gukoreshwa ubugizi bwa nabi n’ ubutegetsi, binyuranije n’ itegeko nshinga kandi biba ari ubufatanyacyaha.
Mugire amahoro

Jean Paul Turayishimye

Umuvugizi w’ Ihuriro Nyarwanda

Email: [email protected]

10 COMMENTS

  1. ya baba ngo namwe mwavuze,ubwo se murashuka bande?tubagane turi benshi?hahahaha,bariho bavamo,nawe ngo reka dukoke abandi bajyemo,kuki se abo bari kuvamo?ntawuzabagana musubize amerwe mwisaho,tuzapfira inyuma ya kagame,uko byagenda kose mubyunve mu bimenye mureke kudutesha igihe,mushaka amaramuko,ni nanga kagame nkabayoboka ,muzampiki se, byose ni hahandi,tuzaguma inyuma ya paul ni bura turaryama tugasinzira,umutekano ni wose,kagame ajya avugaa ngo mwihangire imirimo,nibyo mwarihangiye umurimo,ni mwirwarize ariko nzi neza ko ntacyo bizabamarira gushaka kudusubiza aho twavuye, mu he amahoro president wacu murindire mandant ye ishire hanyuma nababwiriki apana kuzana pala pala wana buri munsi kuko ibyanyu byaturambiye ,byagaze,musubire hasi mutegereze

  2. @ fatuma abantu nkawe bashimishwa n’inda zabo mugihe abandi baturage bariho bapfa, abandi bicwa n’inzara mukwiye kwamaganwa kuko niba uvugako uryama ugasinzira wibwira ko mugihugu cyose ariko bimeze?? ntiwibwire abanyarwanda bose batekereza nkawe! IMANA IKURINDE.

  3. Fatuma ngo azagwa inyuma ya Kagame!Reka dutegereze turebe ko Kagame nahunga cyangwa agafungwa muzaba muri kumwe!Uratubeshye ntubuze kimwe!Biragaragara ko propagande ya Kagame imaze ikugeze habi.

  4. sinibaza niba fatuma atekerereza abantu bose?ngo RNC barashaka amaramuko? Kurindese? Ubwo ubona iyogahunda reta izanye ariyo demokarasi? Ukwiye kureba kure wowo nabandi mutekereza kimwe.

  5. @fatuma we nuwo gusengerwa na bandi batekereza nkawe. bamwogeje mu mutwe kweri kweri( brainwashing,indoctrination e.t.c). Ashobora kuba ariyo akiva mungando cyangwa se itorero. Rega ni interahamwe zijya kugwa inyuma ya presida Habyarimana zarizizi ngo zirapfira peresida wazo.ubu zirihe? fatuma yabisubiza aho zibarizwa. uretse nokureba indaye gusa,ntanubwo agishobora gutekereza birenze ibyo yize mw’itorero.Akwiye ahubwo nugushimira imana nokuba we ashobora gusoma izinyandiko abandi bo bari imbere mugihugu ntibemerewe nokuzisoma. Kuba rero atari mu rwanda, ubwo butore buzamushiramo vuba aha cg se agume yisomere igihe.com na newtimes.co.rw ibyo leta ye ishaka.

  6. Icyo nababwira ni kimwe gusa mubitegereze muzabibona. Politique ya babantu izisenya kuko ubona ntamusimamo ntacyerekezo bafite. none se umuntu ariyita umuvugizi nyuma akibagirwa akandika uko atekereza..

  7. Muvandimwe Fatuma uzagwa inyuma ya Kagame wenyine…niba amateka ataraduhaye isomo sinzi uko umuntu yabyita ! Ndibuka nari nkiri muto Habyarimana yigeze kuvuga ijambo ngo “Abanenga se nabagira nte ko ari uburenganzira bwabo n’ubwo atari byiza guharabikana…ati umunyamakuru unenga politiki ya Habyarimana, yabikora gusa akirinda guharabikana”! Mbibarize ikibazo kimwe cyane cyane abavuga ngo bazagwa inyuma ya Kagame, mwari mwumva n’umunsi numwe H.E RUDASUMBWA yerura akavuga ati uwanenga nabyemera ??? Kagame hari umuntu umunenga ari mu gihugu bikarangirira aho ? Mujya mwumva uko asubiza iyo bamubajije ikibazo kikamurakaza ? None mwumva ari normal umuntu udashobora kunengwa ?? Mwo kagira ibibondo mwe rwose bana b’u Rwanda ko turi ikiremwamuntu twese mwamenye ko dutegekwa n’umu dictateur waboshye igihugu cyose kugeza aho abantu bose babaye abatekinisiye n’ababeshyi, kugeza aho utanizera n’uwo muvukana kandi bidahuje n’umuco w’ubupfura wa kinyarwanda !! Kagame afite isura n’amayeri menshi ku bamuzi naho abatamuzi cyangwa abamazwe n’ubwoba nibo birirwa bamubeshya ngo baramukunda da…! Mwabanje mugakundana hagati yanyu…mbabazwa n’abavuga ngo bazamugwa inyuma…ibyo byo azanavaho nabi yoretse imbaga keretse imana nitabara…kandi abatutsi benshi nibo bazabigwamo muzaba mureba nidukomeza kuvunira ibiti mu matwi ngo ni RUDASUMBWA yaraturokoye…aho bizagaragara ko ariwe wakongeje amahano bizagenda gute ? Nubwo ubu bitari byemezwa kandi ko yenda atarinabyo gusa tubitege amaso…Kagame sha ntimumuzi iyo wamukoreye uramumenya…na nyina umubyara yamwirenza! Uyu munsi muhana ikiganza, wamutera umugongo arakurigisa nta mpuhwe !Njye nizere ko nzava kuri iyi si bigiye ku mugaragaro uwahanuye indege hanyuma akajya ku karubanda , amaraso y’abanyarwanda yamenetse bizatuma abantu bose bashira impumu bakamenya koko intandaro y’ikibi…naho ibindi byose banyarwanda dupfa ubusa biteye agahinda umwijima watujemo !

  8. RNC nkunda imvugo yabo kimwea nkandi mashyaka yose arwanira kubohoka kwa banyarwanda ndi murwanda kandi ndimuyoboke wa RNC kandindishuti yandi mashyaka yose aharanira ukuri abarata KAGAME bo nibakomeze simbabujije ibyo dukora turabizi kandi tuzayigwa inyuma.

Comments are closed.