Leta y’Ubwongereza irateganya urundi rugendo rw’abasaba ubuhungiro nyuma y’urwaburijwemo

Leta y’Ubwongereza yavuze ko imyiteguro ikomeje y’urundi rugendo rw’indege rujyana mu Rwanda abasaba ubuhungiro bavuye mu Bwongereza.

Urugendo rwa mbere rwaburijwemo ku wa kabiri nimugoroba habura iminota ngo indege ihaguruke.

Uruhare rw’urukiko rw’Uburayi rw’uburenganzira bwa muntu (ruzwi nka ECHR, mu mpine) rwatumye habaho ukundi gutambamira iyo gahunda mu nkiko zo mu Bwongereza.

Minisitiri w’umurimo n’ikiruhuko cy’izabukuru w’Ubwongereza Thérèse Coffey yavuze ko leta “yatunguwe kandi ibabajwe” n’icyo cyemezo.

Ariko yavuze ko “abanyamategeko ba minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu bamaze gukora ku bigiye gukurikiraho”.

Ati: “Ndabizi ko abategetsi bamaze gutangira gutegura urugendo rukurikiyeho”.

Aho, yasobanuraga intego ya leta y’Ubwongereza yo gushyiraho “inzira zitekanye ku bantu zo kubona ubuhungiro”.

Umunyamategeko Geoffrey Robertson QC, washinze akaba anayobora inzu y’ubwunganizi Doughty Street Chambers yakoze ubwunganizi bw’ibanze ku Rwanda mu rukiko ECHR, yagize ati:

“Kimwe mu bintu bituma Ubwongereza ari igihugu cy’igihangange… ni uko tuzakurikiza [ibyemezo by’] inkiko mpuzamahanga n’amategeko mpuzamahanga”.

Iyi gahunda yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bavuye mu Bwongereza yatangajwe na leta mu kwezi kwa kane.

Igamije kohereza ubutagaruka bamwe mu basaba ubuhungiro binjiye mu Bwongereza bambutse umuhora wa Channel (La Manche), bakaba ahubwo ari ho basaba ubuhungiro.

Leta y’Ubwongereza yavuze ko iyi gahunda izaca intege abandi ntibambuke uwo muhora.

Ku wa kabiri nimugoroba, abantu bagera kuri barindwi bari bitezwe gukurwa mu Bwongereza bakajyanwa mu Rwanda n’indege yo mu bwoko bwa Boeing 767.

Bigereranywa ko yari yakodeshejwe ku giciro cy’amapawundi 500,000 (angana na miliyoni 617 mu mafaranga y’u Rwanda).

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubwongereza Priti Patel yavuze ko “ababajwe” n’icyemezo cy’urwo rukiko ariko yongeraho ati: “Imyiteguro y’urugendo rukurikiyeho ubu iratangiye”.

Iyo ndege yari yitezwe guhaguruka saa yine z’ijoro n’iminota 30 (22h30) ku isaha yo mu Bwongereza.

Yari guhagurukira ku kibuga cy’indege cya gisirikare cy’i Wiltshire mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Ubwongereza.

Ariko umwanzuro w’urukiko ECHR rukorera i Strasbourg mu Bufaransa, uhagarika kohereza mu Rwanda umwe mu bagabo, wahageze nyuma gato ya saa moya n’iminota 30 (19h30).

Uru rukiko rw’i Strasbourg – rutari urwego rw’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ariko ruri mu kanama k’Uburayi, kagifata Ubwongereza nk’umunyamuryango wako – rwavuze ko umugabo w’Umunya-Iraq yari “mu byago byo kwangirika kudasanwa” iyo aguma muri iyo ndege.

Urukiko rukuru rw’i London rwari rwasanze uwo mugabo wiswe gusa KN ashobora gusubizwa mu Bwongereza mu gihe ubusabe bwe bwo kuburizamo gahunda yo kujyanwa mu Rwanda bwakwemerwa.

Urukiko ECHR rwavuze ko uwo mugabo adakwiye koherezwa mu Rwanda kugeza hatangajwe icyemezo cyuzuye kijyanye no kumenya niba iyi gahunda ya leta ikurikije amategeko, kizafatwa n’urukiko rw’ikirenga, cyitezwe mu kwezi kwa karindwi.

Minisitiri Coffey yavuze ko ari “ingenzi” ko leta yiga kuri icyo cyemezo cy’urukiko, cyabujije ko indege ya mbere itwaye abasaba ubuhungiro yerekeza mu Rwanda.

Yavuze ko leta y’Ubwongereza yari “yateganyije ko habaho imbogamizi nyinshi zo mu rwego rw’amategeko” kandi ko “izashyigikira bikomeye” iyi gahunda.

Yabwiye BBC ati: “Dufite amateka meza kandi turashaka gutuma duca intege inzira zidatekanye zinyuranyije n’amategeko zo kwinjira muri iki gihugu ari na ko tugumishaho inzira zitekanye kandi zikurikije amategeko”.

Minisiteri y’ingabo z’Ubwongereza yavuze ko ku wa kabiri yatahuye abimukira 444 bambuka umuhora wa Channel mu Bwongereza bari mu mato (ubwato) matoya.

Uyu ni wo mubare munini cyane ubayeho mu mezi abiri ashize, kuva ubwo abantu 562 batahurwaga bambuka Channel ku itariki ya 14 y’ukwezi kwa kane.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubwongereza Patel yavuze ko “benshi mu bakuwe muri uru rugendo rw’indege bazashyirwa mu rukurikiyeho”.

Yanavuze ko “bariyeri zakomeje kubaho zo mu rwego rw’amategeko” zisa n’izo leta yahuye na zo mu kundi kohereza abantu mu mahanga.

Leta y’u Rwanda yavuze ko “idaciwe intege” no kuba indege ya mbere itashoboye kwerekeza i Kigali.

Yavuze ko igikurikiza ibikubiye mu masezerano yagiranye n’Ubwongereza

BBC