Leta y'u Rwanda igiye kwinjira mu ntambara muri Congo ku mugaragaro!

Bwana Ndashimye arabe azi kwiruka kuko Kagame yiruka inyuma we ndabona abizi!

Amakuru aturuka ku bantu bari hafi y’inzego z’ubuyobozi mu Rwanda aravuga ko Perezida Kagame n’ibyegera bye bya hafi bamaze gufata icyemezo cyo kureba uburyo bwo kwinjira mu ntambara muri Congo ku mugaragaro vuba na vuba.

Iki cyemezo ariko Leta y’u Rwanda irashaka kubanza kugisasira ishaka impamvu n’urwitwazo rwo kwereka amahanga ndetse n’abanyarwanda.

Muri iyi minsi Leta y’u Rwanda iravuga ko ifite gihamya ko ingabo zidasanzwe za ONU zoherejwe muri Congo ngo zifatanya na FDLR, nyuma y’aho umunyamabanga mukuru wa ONU asabye ibimenyetso simusiga, ubu leta y’u Rwanda irimo kugerageza gutekinika ngo irebe ko yaremekanya ibyo bimenyetso cyane cyane ikoresheje abahoze muri FDLR n’ubundi isanzwe yohereza muri Congo guteza umutekano muke ngo byitirirwe FDLR. Ubu Ministre Mushikiwabo n’ikipe ye bagiye guhaguruka basizane.

Icyemezo cyo kujya mu mirwano ku mugaragaro muri Congo, Leta ya Kagame yagifashe huti huti nyuma yo kubona ko umutwe wa M23 urimo ugenda utsindwa ku rugamba, urwitwazo rero Kagame ashaka gukoresha n’ukuvuga ko ingabo za FARDC zivanze na FDLR ku buryo ngo kwegera umupaka w’u Rwanda byabangamira umutekano, ngo haba hagiye gukorwa uburyo bwose bushoboka kugira ngo habeho ibitero byakwitirirwa FDLR ku butaka bw’u Rwanda ndetse n’ibisasu byagwa ku butaka bw’u Rwanda tutibagiwe n’ibikorwa byakwibasira abarokotse Genocide bigamije kwitirirwa FDLR ngo ije gukomeza Genocide.

Ubu Leta ya Kagame imaze kubona ko iturufu yo kubeshya ko nta moko abaho itagifite agaciro ku buryo ubu Kagame ashaka kwikinga inyuma y’ubwoko bw’abatutsi kugira ngo bamwe mu batutsi bibeshye ko bariho kubera we ko ibyo akora byose aba akorera inyungu zabo, bityo abakoreshe mu ntambara agiye kwishoramo. Ikindi kigamijwe n’uguteranya amoko no kwiyenza ku bahutu ngo hagire bamwe muri bo bagira ibikorwa bakora ngo abyurireho.

Ikibazo gikomereye Perezida Kagame ubu n’uko benshi bari mu butegetsi bwe na benshi mu baturuka mu bwoko bw’abatutsi ndetse harimo n’abasanzwe ubundi bamushyigikira, badakozwa ibyo kwishora mu ntambara muri Congo  ariko Perezida Kagame we agerageza kubumvisha ko agomba gutera Congo intambara ikabera ku butaka bwa Congo aho kugira ngo intambara izabasange mu Rwanda ngo kuko ngo amaherezo niko bizagenda. Imbogamizi nini ihari ni uko abakongomani bavuga ikinyarwanda benshi bamaze kurambirwa intambara no kugirwa ibikoresho nyuma ingaruka bakazirengera bonyine ariko nta kundi babigenza bari hagati nk’ururimi ni ukuvuga hagati y’abakongomani bagenzi babo babanga urunika kubera intambara bahora bateza na Kagame usa nk’uwabafasheho ingwate.

Kuri Perezida Kagame ngo arifuza intambara y’akarere kose kuko ngo byatera ubwoba amahanga bigatuma habaho gushaka kumvikanisha abahanganye bityo iminsi ikaba yicuma kuko yaba abonye impamvu yo kuguma ku butegetsi yitwaje ko atava ku butegetsi igihugu kiri mu ntambara cyangwa mu bibazo. N’ubwo ibihugu byinshi bisanzwe bishyigikira Kagame bitakimushyigikiye muri ubwo bwiyahuzi bwe ariko uko bigaragara ntakizamukura kw’izima.

Abazi neza Paul Kagame baremeza ko yarangije gufata icyemezo kimeze nk’icyo umudage Adolf Hitler yafashe mu ntambara ya kabiri y’isi aho yifuzaga ko natsindwa intambara ibintu byose bigomba gusenyuka ndetse n’abadage bose bagashira kuko batashoboye kwirwanaho! Na Kagame birazwi ko yavuze kenshi ko Kigali yayisanze ari amatongo azayisiga ari amatongo. Ndetse asigaye yiyitiranya n’abanyarwanda bose aho afata ibyemezo akababeshyera ko ariko babyifuza kandi atababajije.

Ubwanditsi

 

8 COMMENTS

  1. Francois Mitterand ntiyibeshye ahanura ko Amateka azabwira bose avuga Amahanga nu u Rwanda. Ubuhanuzi bwo ukuli burahari kandi Ntakiba Imana itagihishuliye abayo. Imana ntibeshya. Kujya muri Congo azabishaka mwabishaka mutabishKa ariko azi icyo azakurayo ? Birabe ibyuya ntibibe amaraso. abagenga mu kuri musabire abanyarwanda na abarutuye

    • Muribeshya cya mwebwe muca urubanza kuri Kagame haraho amaze kugeza urwanda kandi heza,ureke mwe mufite imyumvire ya NAZIS,ubuterahamwe

  2. Muzambwire niba Kagame ntacyo apfana na Yuhi Mazimpaka cyangwa Kanjogera.Koko habuze n’umwe mu byegera bye utinyuka gusaba ko yasuzumwa indwara yo mu mutwe!None mwaba mucira urubanza umurwayi aho kumuvuza!Njye mbona ibyo akora n’ayo avuga atari iby’umuntu muzima,bizaryozwe ab’ibyegera bye.

  3. ariko mwangirwa banyarwanda mwe mutubaha ntaho mwamenera kuko turahari.gutuka umukuru wigihugu ntasoni niyo mpamvu muzahora mwihishe ni mubyutsa umutwe bawumene sindu mututsi ariko mwe ninda nini ibavugisha ibyo muvuga byose nubusa kuko ntacyo mwageraho mujye muvuga munareba urwand aho rugeze twe dukund ubuyobozi.m

Comments are closed.