Leta y'u Rwanda isigaye yikanga baringa

Abarwanashyaka b’amashyaka atavuga rumwe na leta ya Kigali (PS IMBERAKURI na FDU INKINGI) basuye imfungwa za politiki zifungiye mu magereza yo hirya no hino mu mujyi wa Kigali maze ubutegetsi bwa Kigali bwikanga baringa maze igipolisi gifata abarwanashyaka 12 n’umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri mu karere ka Nyarugenge bwana NZABAHIMANA Eriel bashinjwa gushaka gukora imyigaragambyo.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 17/08/2012 nibwo abarwanashyaka benshi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho bazindutse bajya gusura imfungwa za politiki maze nyuma yo kuvayo bafata ifoto y’urwibutso, mu gihe icyo gikorwa cyari kimaze kurangira nibwo abarwanashyaka bo mu karere ka Nyarugenge bari kumwe n’umuyobozi wabo bagera muri 40 bahasesekaye maze igipolisi gihita gifatamo 13 bambikwa amapingu bajyanwa mu cyumba cyijimye cyiri muri gereza nkuru ya Kigali, maze batangira guhatwa ibibazo by’urudaca bashinjwa gusa gushaka gukora imyigaragambyo ndetse banashishikarizwa kuva mu ishyaka PS Imberakuri.

Mu bindi babwiwe harimo ko bazi aho buri murwanashyaka aba kandi n’ibyo babitse babizi ko bagiye kubakoramo umukwabo bakabajyana mu cyaro bityo bagakorera ibyo bikorwa mu cyaro.

Ubutegetsi bwa FPR bukomeje kwikanga baringa aho no gusura imfungwa bitangiye kwitwa gukora imyigaragambyo. Tubibutse ko mu minsi ishize aribwo umuyobozi wa CID mu karere ka Nyarugenge Athanase yafatiragaho imbunda yo mu bwoko bwa pistoret Bwana NZABAHIMANA Eriel ndetse ahita amufatira na moto yaratwaye yitwaje urwego ahagarariye ndetse amubwirako agomba kuva mu ishyaka bitaba ibyo bakazahangana. Nta gitangaza rero uko guhangana atangiye kugushyira mu bikorwa.

Mu gihe cy’amasaha ane bahaswe ibibazo ndetse baterwa ubwoba aho bageze naho basinyishwa n’ibyo batemera. Ariko abayobozi bari babafashwe bahise babafungura.

Kuba ibi bikorwa bigikomeje kugaragara nta kindi byerekana usibye ubwoba kuko amazi amaze kurenga inkombe kuko usibye no kuba bafunze abo ntibibagiwe no gukurikirana abandi barwanashyaka bari bamaze gusura cyane cyane bibasiye umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga muri PS Imberakuri mu mujyi wa Kigali Bwana NIGIRENTE James.

Icyateye ubwoba Leta ya Kigali kigatuma yikanga imyigaragambyo n’uko i La Haye mu Buhorandi, abanyarwanda n’abanyekongo bibumbiye mu mashyirahamwe ndetse n’amashyaka ya politiki bari bagiye gusaba umushinjacyaha mukuru w’urukuko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI) gutangiza iperereza kuri Perezida Kagame kubera ibyaha yakoreye abanyarwanda n’abanyekongo.

Ntagushidikanya ukuri kuzatsinda kandi baroge magazi amazi si yayandi.

 

Umurwanashyaka wa PS Imberakuri

Umujyi wa Kigali

8 COMMENTS

  1. iki ni igikorwa cy’ubutwari mba mbaroga! abanyarwanda bamaze gutinyuka koko wamugani w’umunyarwanda ngo wirukankana umugabo ukamumara ubwoba!!

  2. ikibazo nuko namwe ubwanyu ivangura ritaboroheye kuko harabarwanashyaka bandi bahohoterwa mukaruca mukarumira birashoboka ko mwaba mukorera igice kimwe bizabagora

  3. Ubwo noneho abahutu na batutsi bashyize hamwe ,ubanza ingoma ya ya PAHULO,igeze mu marembera. Ku mvo ni mvano GAFUNI yansekeje. Ngo baramwanga ra! ngo byose ntacyo bimubwiye. Gafuni we tegereza gato,kandi abo bana bi KIGALI,aho bukera bazakumenya zoona! Tubari inyuma,kandi no muri 59,biyahuye mu mihanda baricwa ariko baza kugera ku bwigenge! pahulo we nguhaye amezi atatu gusa. kandi nugera ikuzimu uzasabire ako gatsiko kawe kuri satan azabakire mu muriro utazima!

  4. Ntabwo Kagame yikanga Baringa…..ntabwo ubumwe bw’abahutu n’abatutsi ari baringa …..arabizi neza ko umunsi abatutsi n’abahutu bishyiza hamwe atazarara ku butegetsi kandi bitangiye kugerwaho…..

  5. Muli intwari cyane, Ndabona ubutegetsi bwi’igitugu bigiye guhirima. Nubwo bafunze Ingabire na Ntaganda, aliko ntibazashobora gufunga ibitekerezo byacu.

    COURAGE Ndabona noneho Revolution yatangiye mu Rwanda.

Comments are closed.