Lt Gen Kayumba yavuze ko amaherezo Kagame ashobora kuba nka Kadhafi

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Lt Gen Kayumba Nyamwasa yavuze ukuntu Perezida Kagame yashyize ingufu nyinshi mu gushaka kumwivugana.

Gushaka kumwivugana byateye umwuka mubi mu mubano w’Afrika y’Epfo n’u Rwanda ku buryo icyo gihe Afrika y’Epfo yahamaje uyihagarariye mu Rwanda.

Lt Gen Nyamwasa yabwiye abanyamakuru ko yategetswe gushyira mu bikorwa amategeko ya Perezida Kagame. Ngo mu 1998 yabwiye Perezida Kagame ko politiki ye muri Congo ari ubusazi. Ngo icyo gihe nibwo aba yarabivuyemo ariko ngo ntabwo byashobokaga.

Lt Gen Kayumba yagize ati:”Kagame ni umuntu w’imico mibi, n’umugome, arahuzagurika, nta mutima agira, ntanyurwa ndetse n’umwicanyi.” Lt Gen Kayumba yongeye ho ko Perezida Kagame ashaka ko apfa kubera ko azi byinshi.

Muri icyo kiganiro Lt Gen Kayumba yemeye ko arwanya ubutegetsi bwa Kagame, ariko yongeraho ko nta ntambara ateganya. Ngo abona bashobora kwikiza Kagame biciye mu nzira zitamena amaraso. Yagize ati: ”Twizeye ko abaturage bazivumbura. Icyo gihe Kagame azagenda mu mezi 3. Ni ikigwari, aziruka. Ntibizabatangaze nitumukura mu ruhombo rw’amazi nk’uko abanyalibiya babikoreye Kadhafi”

Hari umunyamakuru wavuze ko Ikigo cyo muri Afrika y’Epfo cyita ku by’impunzi n’abimukira cyajyanye ikirego mu butabera kigaya uburyo Lt Gen Kayumba yabonyemo ubuhungiro, ngo hirengagijwe amategeko yo muri Afrika y’Epfo n’amategeko mpuzamahanga ngo kuko Lt Gen Kayumba akekwaho ibyaha by’intambara. Ngo kandi hari amakuru ahwihwiswa avuga ko Afrika y’Epfo iri ku gitutu cy’u Rwanda ngo Lt Gen Kayumba azoherezwe mu kindi gihugu kitari icy’Afrika. Ariko kuri ibyo Lt Gen Kayumba yavuze ko Afrika y’Epfo ikomeye bihagije ku buryo itaterwa ubwoba n’u Rwanda.

Ngo Lt Gen Kayumba na Mugenzi we Col Patrick Karegeya wahoze ategeka iperereza ryo hanze mu Rwanda, ngo batwara Afrika y’Epfo miliyoni nyinshi z’amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu (Rand). Ngo bombi barinzwe n’iperereza rya gisirikare bakaba barindiwe umutekano ahantu hadasanzwe.

Lt Gen Kayumba yabwiye abanyamakuru ko Perezida Kagame afite uruhare mu rupfu rw’abakuru 3 b’ibihugu by’Afrika.

Ku bijyanye n’iraswa ry’indege ya Perezida Habyalimana, Lt Gen Kayumba yavuze ko yari mu mwanya watuma abimenya ariko ngo nta ruhare yabigizemo.

Ngo mu 2001, Kagame yatanze itegeko ryo kwica Perezida wa Congo, Laurent Désiré Kabila kubera ko ngo atubahirije amasezerano bagiranye. Lt Gen Kayumba yabisobanuye agira ati:” mu nama y’abasirikare bakuru, Kagame yavuze ko tugomba kwikiza Kabila. Namusubije ko byagwamo abantu benshi ko tutagomba kubikora. Nta banga rikirimo n’ibintu bizwi ko Kagame yakomeje akabikora.”

Lt Gen Kayumba avuga ko adashaka kuba Perezida, yagize ati:”Ndashaka kuruhuka nimara gufasha gukiza igihugu umunyagitugu.”

Marc Matabaro

77 COMMENTS

  1. oh!ese uyu mugabo amaze guta umutwe bigezaha iyo wumvise ibyo avuga ushobora kwibaza niba koko ari umusirikari wari ufite ipeti rya Lietenant Géneral inama natanga kugihugu cya africa yepfo nuko aho kugwiza umubare munini wabamurinda hitabweho kumushakira counsellors bigaragara ko afite ihahamuka.Mwifurije gukira akazataha murwamubyaye yaragaruye ubwenge erega ubundi ntabyiza by’ubuhunzi!

    • uyu wavuze ibi ni umusirikare kdi wahoze ari uw urwanda mwikihutira kuvuga murebe ibyo avuga nib bizaba cg bitazaba.icyo gihe nibw muzameny icyari ukuri.gusa nge sinumva impamvu inkuru nyinshi ziri kwibanda kuri RPF na Paul Kagame.God bless Africa.(Rwanda&Rwandans)

    • Ubuhinzi nibwiza kuko butuma umuntuygabyinshi,birababaje kuba utekerza,general yabatazi ibyavuga waba utekereza rwana,humuka nkuko yahumutse ,nubundi uwo siyasa za kagame zidafashe aba abaye umusazi humura ibyavuga nubwo abivugana impumu bizashoboka,cg ibisanabyo

  2. Yewe aha niho mbonera ko abakurambere bacu bene GIHANGA NGOMA IJANA bari inararibonye mu buvanganzo ndetse no mu bushishozi buhanitse aho bagize bati ngo UBUGIRANEZA BW’INKWARE BWAYIGONZE IJOSI.Ngayo nguko

  3. Birumvukana uwo umwami yahaye amata niwe wamuhaye amaraso Kayumba yibutse ko uwavuga afite ibigwi byinshi kayumba atageraho kandi nubu arandika mateka wowe wigwizaho ubuhungiro.

  4. Wa mugabo we Ibyo ukora America ntago yagushyigikira ahubwo uzapfa nabi,Byumvuhore yavuze ko uwishe President harimo Facture nawe uri kuyishyura nurubyaro….

  5. Yesu yaragize ati,mufite amatwi nimwumva mufite amaso ariko ntimubona
    Muhamadi nawe ati,muzabona byinshi muzumva byinshi ariko ntimuzabyungukiramo
    Namwe rero nuko mumeze leta ya kagame yatugize ibiragi,ariko turumva kdi turanareba
    Nigute waba umukinnyi mwiza udafite abo mukina nabo?ni gute abaturage dutinya leta twashyiho?
    Dukeneye leta itinya abo ikorera,it as disgrace to us citizens were staving
    Mu gihe imfanshanyo zose zabanyarwanda zishorwa mu ntambara ku nyungu za gatsiko kamwe
    Imisoro yacu yo sinavuga,intumwa zose zatewe amabuye zimwe ziranakubitwa ariko ukuri kwageze ku bantu
    Namwe rero vuba gato abanyarwanda bazamenya ibyanyu,ngeho narabamenye.

    • Yes, igihe kirageze ko tumenya ukuri, mujye mutubwira nicyatumye muhitamo inzira yintambara kdi HABYARA yari yabemereye ibyo mwari mwamusabye. Courage KAYUMBA jya ukomeza utubwire ukuri nibyo bitugaragariza ko watandukanye na sekibi.

  6. MUKAMANA , jya ureka amaranaga mutima kugirango ukuri kuge ahagaragara ntawundi wakuvuga atarumuntu uzi ayamabanga kandi wabihagazeho akana yabamo izo mama zawe uge ugenda uzitange ku igihe.com

  7. Reka mbaze abantu bajya bitiranya ibintu, jye ndabona kayumba arumugabo harabavugako ubutabera bumushaka azabivuga uko byagenze nubundi ukuri nti kuzamenyekana bitageze mubutabera, nku muntu wiyemeza kuvuga ukuri, nihagire abandi batera ikirenge muke, nabo bavuge ukuri ubuse abashinje ingabirebari bazi ibyo bakora cyangwa bari munzozi? nonese harutazi ko ingabire arwanira ukuri, ese mwaba muzi abamushinja? Ese rwarakabije niwe ntwali ?. Mureke abanyarwanda dutahirize umugozi umwe winyabutatu dushakire abana burwanda rwejo hazaza heza.

    • nshuti ufite ibitekerzo byakibo kandi wagirira igihu akamaro.RWARAKABIJE, NA KAYUMBA UMGABONINDE KOKO,BM HABYARIMANA WE NIKIGWARIKIRENZE IBINI WE NTANAVUGA.TUREKE AMARANGAMUTIMA TUVUGE BIBAZOBURWANDA UKOBIRI

  8. nonese ubwo uyu yavuze iki ? ngo nari mu mwanya wo kumenya uwishe HABYARA ariko ntaruhare nabigizemo , ubuse koko aha harimo ikihe gisubizo . none ngo kagame ashaka kumwikiza kuko azi byinshi yarangiza ngo ndashaka gukiza urwanda umunyagitugu… nonese ibyo uzi utavuga ngo abantu tubimenye ubibikiyende ? ubwo se nibwo buryo bwo kwikiza uwo wita umunyagitugu ? njye ntekereza ko wari ukwiye gushira ukuri ahagararagara maze ukareba ko ataribwo uriburookore urwanda nkuko ubivuga sinon urahiriwe ntuharaye . ujye wibuka ko ukimara kuraswa kagame bamubajije bati urabivugaho iki ? igisubizo yatanze yagize ati : ntabwo umuntu wamurashe ari umusirikare kuko ntazi gupima iyo aba aritwe ntitwarasa hariya … niba rero wumva wumvire aha. ikindi ngo kagame yishe aba perezida 3 ngirango ibi bikwereka ko nawe kukurangiza ari nko guhumbya ,ariko njye hari aho ngera simbashire amakenga wowe na karegeya n’abandi nkamwe mufite byinshi muzi byaba ku mahano yarwiriye urwanda ,byaba ku mfu zitandukanye haba Burundi,Congo n’Urwanda ariko umuziro ni ukugira ngo hazagire ikibasohokamo … mwarangiza mu kirirwa ku ma radio muvuga ubusa
    mukwiye kumrnya ko amagambo anyu tuyahaze muvuge ibyo uvuga niba mudashaka muceceke kuko nubundi ntacyo mwakoze ngo murengere abo bose bapfuye kdi mwari mubishoboye , wasanga mwaba munatinya kubazwa uruhare rwanyu muri ibyi byaha byose .

    • …none se niba wumva nyine abo bagabo baba batinya uruhare baba baragize muri ibyo byaha, ubwo ni uko wemera ko na Kagame yabikoze kuko ariwe wari ubakuriye ? Aba bagabo ibyo bapfuye na kagame rubanda ntitubizi, gusa ikizwi ni uko bari inkoramutima ze ku buryo ikizaregwa Kagame nabo kizabageraho cyane cyane Kayumba mu byaha by’intambara niyo mpamvu ubona aterura…!Niba atari ukubeshya wa mugani bagiye ahagaragara muri izo nkiko bagatanga ibyo bimenyetso noneho byose bikajya hanze amatiku akarangira ? Mwe murumva barakoze complot yo guhanura indege ya Habyara ubwo bahagarara bakarebana mu maso n’abatutsi biciwe ? abahutu barashe ?..cyakora byo niba bavugisha ukuri njye sinabita abasazi ahubwo baba ari ibyihebe gutinyuka gukora mu jisho HE amiral general Rudasumbwa, kuko n’abagenerals bose binyara mu dukabutura !

  9. Erega tuve kubintu twemere ese izonkunga ubundi zimariye iki abanyarwanda rusange zahabwaga kagome gusa nagatsiko ke nuwo mushikiwabo louise nabobafatikanije ayomabi twe ntamunsibata tunyunyuzaga imitsi nkabaturarage ahhh noneho abaturage turagatoye nonese ibyobihuru byindazabo barabisuka mo iki byaduteshaga imitwe bibonayomadorali kuvamumahanga mumfashe abaturage turerekezahe ?

  10. Ian, icyangobwa suko Kayumba na Patrick bavuga ukobyagenze nabobabazi bicishijwe na Kagame, Patrick yigeze kuvuga ko azi impfuzabantu harimwo niza basendashonga ariko aravuga ati abantu nibarege nibisabwa ko abaha ubuhamya azahamya.
    Kayumba ababwiye ipfu zaba perezida batatu, Rudasingwa yavuze uko Kagame yamubwiye ko ariwe warashishije indege yarifite ba presida babiri, umusirikare Lt. Abuduru Ruzibiza na Mugenzi we Ruyenzi babyanditseho, ubutabera ntibukorera muri studio zitangaza makuru Reka Kabira Joseph aregere se, Mukahabyarimana aregere umugabowe,Muka Ntaryamira aregere umugabowe muze tuzagaye abagabo kobadatanga umuti ukwiriye rubanda.
    Ibyo kuvuga ngo wamenya ute niba bataragize mo uruhare barugira bakabivuga, nibabrarugize uwabayoboraga yigeze abahana kubaba barishe ba Presida bibihugu cyagwa abaturage akoresheje imbara yahabwaga namategeko yahabwa numwanya yarimo? Baravuga koba nze ko ibikorwa nkibyo byubuhemubitari bikwiye kande nbabyanze kandi koko ahobabyangiye niho batangiriye kugira ibibazo. Kayumba baho Patrick na Rudasigwa nimurambe ibyiza birimbere dufashe urwanda ntasasu rituritse. Dukeneye nayomateka atariyakabayeho kwisi.
    Ubuse kandi arakyabaza uko muzamukuraho nangebyagyaga biyobera ukozavaho ubwoya vugaga yishongora abaza ngo batese?????????????? bate????????????politikise???????? imbundase???? demokarasise????????? gute???? ariko ubanza inzira arimwo kuyibona inzira nubumwe ibindibyose byaza ejo wamugani windirimbo yumuhanzi! yanze amahoro ateranya inshuti nabavandimwe, yishe abatamurwanyije batabashije no kubikora none amahanga amukomye munkokora!

    • Erega niba baragiz’uruhare bose mugukora amabi, bashobora kutabihanirwa bose, hagakurikiranwa uwali abakuriye. TAYLOR se yigeze ajya kurugamba, J. PIERRE BEMBA, LAURENT GBABO. Igihe nikigera ukuli kuzamenyekana, niyo kandi kutameyekana, ariko ayo ma dossier aguma gushyirwa mu kabati amaherezo azkurwamo.

  11. Muzavuga,nimurangiza muhore.Kagame yanga amafuti,akunda rubanda.Wowe Kayumba,ubabajwe na Farm yawe batwaye i Tabagwe nahandi kandi uri Generali!Iyo Kagame atahaba,ubu ba Generaux muba mwarateye imiyenzi no mu mazi.Ese Kayumba wumva ushaka iki?

  12. none se ko avuga ngo yabikora ku mategeko, ko kagome yagutumye gushaka intera hamwe yagutumye kwica bene wacu,rwose kagome simukunda ariko umenye ko waduhekuye kandi urakuze ni wowe wari kuri terrain kagome ntabwo mwari kumwe, nta nubwo yari kumenya ko utabishe iyo ubihorera wabikoze nkana uzabibazwe jye nta nubwo mba nashaka ku kureba dore ukwareba

  13. Ariko se bazajya bitwa abakomeye nibava mu kazi babone kwitwa ibigarasha none dutegereze na Kagame abanze aveho tubone kumenya icyo aricyo ahubwo ntitwatega amatwi inkoramutima ze hanyuma bikazafasha n’inkiko………..

  14. kuyunguyu ndeba ariho aregyera izabukuru arashya yo kori ki koko,bambe wiyicarire wirire utwo wibye mu mutuzo uve murayo,erega kagame arakunzwe ,urarushwa nu busa

  15. Icyo nemera nuko Kayumba narangiza kuvuga amabanga yose, amaraso y’ abo yahambye mu misarani no mubivumo azatuma Kagame amugenera urumukwiye. noneho revolution Kayumba avuga ibone gutangira. Ibi ntibitinze!!!

  16. Murarenzwe ngaho nimushyushye imitwe kagame wacu tumuri inyuma nk’abana b’ u rwanda kandi ntacyo muzamutwara.

  17. ibyaribyo byose Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo myiza umuntu yakoze of cause now nimirimo mibi umuntu yakoze ntiyayibagirwa muceceke guca imanza kumuntu uwariwe wese kuko umucamanza wukuri ariwe (Imana) araje abikemure NINDE wITEGUYE GUYEGUHANGANA NAYO!!!!!!????????KENYERA UKOMEZE KUKO AZAKUBITA ATABABARIRA MUVEMUMATIKU ADAFITE ICYO ABAGEZAHO.DORE IBANGA MUSABE IMANA KURINDWA UBWO BURAKARI BW’UHORAHO KANDI INZIRA N’IMWE KWIHANA IBYAHA BYOSEMUKAVA NOMURAYO MATIKU MWIRIRWAMO ATAZAGIRA ICYO ABAGEZAHO NIMBA ATARIBYO RERO MBAHAYE INTASHYO.IBYIZA BYO MUGIHUGU NTIMUZABIRYA.

  18. UKOMURUSHAHO GUHARABIKA PAUL WACU NIKO TURUSHAHO KUMUKUNDA,KAYUMBA TUBWIRE NINDE WARIYE INKA ZA ABAGOGWE,WIVUGA UWISHE ABAKURU 3 GUSA,KANDI IGISIGA CY’URWARA RURERURE CYIMENYINDA MWA!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  19. yewe byose ni amaco yinda, yewe Kayumba we urababaje ndobona uri murumuna wa rukokoma icyo nakubwira niba utegereje kuzataha Kagame yavuyeho ubwa Kadafi ndabona uzaza warabaye umusaza ugendera kukabando widutera umwaku utwifuriza ibyo Kuntwari yacu Kadhafi.

  20. Ikiza avuze nuko atifuza amaraso yandi mu Rwanda, ibindi nababwira iki, nteranya abasore ngakiza abasaza. Ibyo muvuga byose mutubabarire abaturage ntakiza twigeze tubona mukurwanira ubutegetsi bwanyu, uwo Immana ibihaye azajye ategeka tuzakoma yombi icyo dupfa nuduha amahoro.

  21. laisser le temps faire son travail ,laisser le temps dire c’est le temps qui nous dira qui a tord ou qui a raison

  22. NUKURI IMANA IZABAZA BYINSHI UBWOKO YIREMEYE,UBU ABANTU TIBAKWEMERA KUGERA K’UBUTEGETSE BATITWAJE ABATURAGE RUBANDA RUGUFI TWARARUSHYE.DUKENEYE UMUYOBOZI UTUMA DUKORA NTAWUTWIRUKANKANA NAHO UVUGAKO AZADUKIZA UMUNYAGITUGU NTAWUZI UWAKURIKIRA WANGA UMUGORE UGUGUNA IGUFWA UKAZANA URIMIRA BUNGURI MUREBYE KURE NTACYO TWARI TUBUZE MURWANDA.

  23. yeweee bite agahinda kubona kayumba ariwe uvuga ibyo byose ndumiwe pee.cg nareke gukomeza gutesha abanyarwanda umwanya avugishe ukuri. ubu twarakangutse ntawushobora kongera ku dushuka

    • aliko ubu abantu bibazako abantu tugisinziliye cg kubulyo tugomba kwigishwankabana ubu icyo umuntu nka kayumba nyamwasa abona iterambere urwanda rudafite abona yatugezaho nilihe aho ali sinzi niba asoma ibitabo cg areba television iyo ubona amahanga abwira ibindi bihugu kwigiraku rwanda ukulikije aho rugeze yibaza ko arukurwigiraho gukora bibi cg ??iterambere atatugejejeho ali mu gihugu banyarwanda mubona azalitugezaho aho alihaliyahanze koko ?jye mbona twali dukwiye kwima amatwi abashaka kudusubiza mubyo twavuyemo bibi igihe kirageze ko dukulikira abayobozi bacu tgateza igihugu cyacu imbere kandi natwe tuzaba twiteje imbere ex @ubu urebye agaciro kumunyarwana wo munyaka ya i993 ukareba nako afite ubu wahita wiha igisubizo so banyarwanda imana yaduhaye amaso ngo turebe iduha namatwi ngo twunve aliko si ukunva abantu bashakakugusubiza mu bibi nkibyahise ahubwo nkunva abakujyana mu byiza bili mbere thx and proud to have and soppoter our leadership .

  24. yewe ibya babaGABO BIREBA ABA 2 KUKO UVUGA IBYABO NTA YAMENYA AHO AHERA MBESE UMWE ASABE UNDI IMBABAZI MAZE MUTEKANE.

  25. nJYE NDABONA KAYUMBA AKWIYE KUJYA KWIGA DROIT. KUKO IBYO AHYIRA KURI KAGAME KO YISHE ABAPREZIDA BATATU BA AFRIKA, IYO AZA KUBA INYANGAMIGAYO ABA YARABIVUZE BATARAPFA MU RWEGO RWO KUBAKIZA, AHO GUTEGEREZA KUBIVUGA ARUKO AGIRANYE NA KAGAME IKIBAZO AHUNZE IGIHUGU. UBWO SE ARABONA KO IBYO WTABYEMERA. MU BISANZWE IYO UMUNTU AGIRANYE NUNDI IKIBAZO NIBWO AMUSHYIRAHO IBIBI BYOSE KUGIRA NGO AMWIHIMUREHO. NIBA KOKO KAGAME YARABIKOZE, AKABA AZANABIRYOZWA PLUS TARD, NTAHO KAYUMBA AZABIHUNGIRA KUKO BATEGEKANAGA. NTABWO KAGAME ATEGEKA WENYINE ABA AFITE ABAMUFASHA. GUSA NJYE NDAMUKUNDA NUBWO ARANGWAHO IGITUGU BWOSE, ARIKO ATAKIGIZE NTABWO YASBOBORA KUYOBORA URU RWANDA RURIMO ABANTU BICANYE GUTYA. IYO ATABA MALIN MURI POLITIKE, NA NUBU ABANTU BABA BICANA BAHORANA AMOKO. ARIKO UBU NKUNDA UMUTUTSI NAWE AKANKUNDA TUGATUMIRANA.KAYUMBA WE GENDA SHA TURAGUHAZE. DUSHAKA AMAHORO NTA KINDI. UZAFATA IGIHUGU GUTE SE UTARWANYE. IMPAMVU UVUGA KO NTA MARASO WAMENA NUKO UZI KO UTABONA AHO UHERA. KIRARINZWE NYINE. CECEKA SHAN

  26. Gen Kayumba abatamwumva nuko ntamatwi yokumva bajyira ntanubwo bazi ibiba kubera bari mukwaha kumunyagitugu ariko nabo simbarenganya niko ibimeze ariko muminsi mike nabo nzi nezako bazayabangira ingata kuko uriya munyagitugu nindashima ugushimakwe nukukwica,reba ibyo Gen Kayumba yamukoreye byose none reba igihembo ari kumuha nabandi bamujyejeje kubutegesti bwigitugu iyo bari,kuko mudakurikira nakubaza nka Rwigema,Bunyenyenzi,Sendashonga,nabandi mwirengangiza muzi reba Kajeguhakwa urebe Rujugiro iyo barigipfunda imitwe namafranga bakoresheje kujyirango bashimishe uriya munyagitugu reba ibihembo barimo;wowe uvugako Gen Kayumba arwaye mumutwe reka guhwihwisa kuko utazi ibyo uvuga tegereza gato kuko uramusanga iyo ari nujyira IMANA nkizo yajyize nukomeza guhwihwisa ntazakwakira.

  27. kayumba nyamwasa ni umuntu twese twemera ko afite the genuine evidence of what happened while he was working with this ruthless dictator paul kagame so ntabwo gusa twakwibagirwa ko abatekereza nka kagame bose ari hostages and sycophants yahumye amaso kandi ntawabarenganya gukorera mukwaha ku umuntu academically known to have completed senior four only at ntare secondary school by the way am even worried how a such country is ruled
    gusa ibyo akora byose bibe ejo cg ejo bundi azabibazwa na kadafi ntiyari yoroshye.naho abantu nka julius utazi ibyo avuga ati ibitabapfu na abandi nkawe ndakumenyesha ko kayumba we nibura yize makerere ahubwo ni wowe na shobuja mukwiye kujya ku ishuri .

    • uravuga ukuripe KAYUMBA NUMUTANGABUHAMYA MUGUSHYIRA UKURI AHAGARAGARA,NOGUKURaho urujijo kubanyarwanda

    • @ Rukundo,

      Ubu se we Ki?Kayumba n’umntu wagatinyutse kuvuga Kagame?Ntimutuvugishe byinshi twebge twiboneye amatwara ya Kayumba adusanga Congo,badukura mu mazu yacu bakayabohoza,ndetse n’amamodoka.Ariko yiyibagije abana bacu b’Abasilikale bavuye Congo,bibgira ko baje kwifatanya na bagenzi babo,barangiza bakicwa?Ubu se ni Kagame wari wamwohereje?Narindire gusa,azabona.

  28. guys reka abagifite umutima wa abantu bazima dufatanye na general nyamwasa guhirika this tyrannic regime of kagome as the various reports from UN given by human right watch mentioned that kagome has massively killed our brothers and sisters since he began to invade congo .none rero gahunda ikwiriye guhagarira hariya .otherwise,if we do not take a such decision ntabwo twagera ku uburenganzira na ubwigenge bwuzuye.

    • @ Cedric,

      Iyo mubishobora muba mwarabigezeho,ariko wayaaaaaa!!!Byarabananiye.
      Ni mutuze murye ibinoze,naho guhubuka ntacyo bizabamarira kandi rero natwe turahari.Kandi rero ntimukagire ikinyabupfura gike hano ku rubuga.Nadine,komera ufite right yo gukunda uwo ushaka nta wukeneye kuguha amasomo,nabo ni babanze bishobore.

  29. naho wa kana we Nadine do not use your feminine emotions remember you are still young leave politics for us who know what we are talking about .am sorry that this dictatorial regime has blinded you as you are still child but your mind can be still restored back from the wrong people you have chosen to sympathize with.

  30. Kayumba sinkuzi, ariko igihe mbona ufatanyije na Gahima na Rudasingwa, numva binteye ubwoba iyo nibutse igihe bari muri leta y’urwanda. Nizere se ko politiki yanyu ari itiku gusa. Uzi ko kenshi abayobozi bicyo gihe bakoraga amakosa menshi, Abaturage bagatabarwa ne Kagame gusa. Si mvuga ko Kagame nta makosa afite, ni menshi yagiye akora, ariko no muruhande rwanyu ni mwisuzume, ntabgo muri abera de!

  31. anonymous:
    uransekeje cyane pe ngo abanyarwanda mwara kangutse nta wakongera kubashuka ahubwo si ugusinzira gusa mugeze aho mugona ubu se hari uyobowe igitugu cya kagame nawe uvuga utyo uracyizi nuko ari ubwoba bubikuvisha no kuba ufata umwanya ugasoma ibi nuko uba uzi neza ubugome bwe naho julius uvuga ngo Gen.Kayumba ntazi droit ndagira ngo nkumenyeshe ko ari nabyo yaminujemo ahubwo nakugira inama nujya kuvuga ujye ubanza ukarage ururimi rwawe inshuro ndwi.Baca umugani mu kinyarwanda ngo (utazi ikimuhatse areba i***ro ya se igitsure) na kagame rero ararye ari menge kuko arabyina ibyanyuma

  32. yvan uravuga ngo kagame arabyina ibyanyuma ni wowe mana se ngo umenye aho igihe cye kigeza,ariko ntimugashanuke

    • ariko koko imfura zibana gutyo !?? mwakihanganye tugashyira hamwe nkuko tubisanganywe!! murakoze

  33. Ariko iyo muvuga ngo kagame ayoboza igitugu ubwo muzi abaturage ukuntu bamaze gutera imbere gusa ntabwo abantu bose bashobora kuzamukira rimwe kuko si aban utamika ariko inzira yo gukora barayeretswe bihagije ariko abashaka guhindura igihugu ni kiyovu bazahindura ikaba nyaruguru cg burera noneho burera nyaruguru bikaba kiyovu ibintu si amagambo tujye tureba ibikorwa gusa nanone ntabwo umuntyu akwiriye guhemuka rimwe ngo biteshe agaciro ibyiza yakoze jyewe kayumba yaranyoboye pe ariko numugabo kuba yarahemukiye kagame ntibivuze ko atababarirwa ariko nawe namenye ko yakoze igisikare kandi akaba umuyobozi mwiza pe ariko rero nukuba mwiza nuko yayoboraga beza nabyo ntiyabyitwaza kuko anho agendye ingabo zakomeje kubaho neza ndetse hiyongeraho twa mission gusa hafi ya twese ntidushimishwa no kuba yasuzugura umukuru kandi ntitwishimiye ko aba mubuhunzi kweri

  34. Kayumba,ashobora nogukizwa ashobora no guhinduka akavamo umugabo.kuko ubugabo butisubiraho bubyara ububwa.buriyawe afite numwanyawokwicuza ibyoyakoze naho abastimbarara bazabona ishyano kwisi nomwijuru.

  35. Bavandimwe, twirinde guca urubanza kuko hakiri kare, kandi twirinde amarangamutima aduhuma amaso kandi turangazwe imbere n’icyahuza abanyarwanda bose bagafatanya kubaka urwatubyaye. Ndibutsako Abatutsi bishwe urwagashinyaguro mu Rwanda hose benshi muri bo bazira uko bavutse, ndahamya ko abasilikali b’abatutsi bishe abahutu batagira ingano abenshi muri bo babahora ubwoko bwabo. Uko byagenda uko ariko kose nta Rwanda ruyobowe n’abatutsi gusa ruzongera kubaho nkuko nta n’u Rwanda ruyobowe n’abahutu gusa ruzongera kubaho. Ni mutegure imitima yanyu maze mwakire inkuru nziza yo gusabana imbabazi no koroherana. Ibi si inzozi ahubwo n’ukuri kwambaye ubusa.

    Uwumva niyumve kandi uwihana n’iyihane amazi atararenga inkombe.

    Abwirwa benshi Akumva beneyo,

  36. Reka nkubwire Ngirwa general we kuko nzi neza ko wayambuwe bitewe namakosa wakoreye igihugu, izo nzozi ndakurahira ihoraho ntbwo uzapfa uzigezeho ahubwo twese abanyarwanda twakurwanya twivuye inyuma ngo kagame ni mubi wabaye mubi ukamureka iyo aza kuba mubi abanyarwanda ntituba turi uko tumeze ariko koko mwagiye mwemera kuba inyangamugayo aho kwigira inyanga guhanwa, Sha kayumba we nawe karegeye muzayumbayumba ( Kuumbaumba )mu munaregereye ( kuregea / uregevu ) mumahanga nimushoberwa mubunguke muze tubakire nkawa mwana wikirara wo muri bibiliya kuko twe ntituri abagome nkamwe kuko nabakoze jenoside turabakira,ariko icyo tubasaba nuko mutajya mudusebereza umuiyobozi muganisha kugarura umwiryane mubanyarwanda. njye ndabivuga ndi umuntu muto cyane nta politike nzi nta naho mbomira ariko nkurikiza ugira ukuri,ese la kumugani we MUZAMWIKIZA BYANYUZE MUYIHE NZIRA NIBA MUTAZARWAN,NTIMUNASHYIKIRANE KO NTAMARASO MUSHAKA KUMENA ARIKO MUKAVUGA NGO AZABA NKA GHADAF ESE YAVUYEHO NTAMARASO AMENETSE HARYA? kyumba you are dreaming you dont understand your direction because you seems to be unconfident driver uzakoresha abantu impanuka utiretse munyarwanda mwene wacu va kwizima ugaruke murwakubyaye ruzakwakira maze wihane tukugangahure usubire mumuryango twe ntawe duca burundu.

  37. Mungu mwezavyote abariki President Kagame,na inchi ya Rwanda. Yesu Kristo ambaye amelinda Rwanda, ni yule yule haja badirika. Esaie 54: 17

  38. imikino ya politike yatubereye nka kanseli ubushomeri n’inzara ‘ubukene n’imisoro iryaye bitugeze ahantu ntagisubizo abandi bo bibireye muri zahobe ibyansize imana tu Izabayo

  39. banyarwanda kubwinda zanyu ndende n’ubugoryi mwita ubwenge!!!!!!!!!! murariza abana bato,,,,
    byibuze ntanuba umunyabwenge ngo numve avuga ijambo rizima nk’irya Martin Ruther king , ngo numve byibuze irotera neza abana b’urwanda,,,,,, !!!!!!!! biteye isoni cyane no kumva abantu babasaza bibeshyako bazi ubwenge batinyuka kuvuga ibitabapfu kukarubanda!!!!!!!!
    mfite imyaka 26 ,ariko murandenga mubitekerezo,,, gusa niba ariko politike ikinwa simbizi!!!!!!!
    twe iyo tubibona tuyoberwa icyo bisobanura!!!!!! nibaza ari uwuhe mukino bikandanga!!!!!!!!!!!
    Ese MUSAZA nkwibarize nubwo utansubiza;; WAVUGA UTE KO WABANYE N’UMUNTU IMYAKA YOSE MWAMARANYE ,MWARI KUMWE NTACYO YAPANGAGA WENYINE ,MWARABIFATANYAGA BYOSE. ESE NYUMA YO KUBA HARI IBYO MWABA MWARAPFUYE TUTAZI , ,,, ARIBWO UBONYE UMWANYA WO KUVUGA IBYO YABA YARAKOZE KERA MURI KUMWE???????????????? ESE WABA WEMERA ICYAHA, UKABA WARIREZE KUBUSHAKE , URIMO USABA IMBABAZI ,NONEHO UKABA URIMO KUVUGA ABO MWABA MWARABIFATANIJE BOSE( NYUMA YO KUBURA IJAMBO ) NGO NATWE TUBIMENYE????????????????

    HUMURA RDA NGOBYI YAMPETSE ,,,,,, ABANA BAKIRI BATO BAKENEYE UBWENGE ,,, GUSA UBURERE TWABONYE NTIBUKWIRIYE TUBYARWA NAMWE KUKO NTA CYIZA MUTURAGA !!!!!

    AMATEKA WEEEEEEEE, KUVUKANA NAMWE NI IGISEBO ,KUKO INDURU NUBUKUNGUZI MWIRIRWA MUDUKUNGURIRA KUKA RUBANDA NTIZATUMA TUBA AMAHORO!!!!!!!

    MANA TABARA ABATO KUKO ABAKURU BAVUMWE !!!!!!!!

  40. ese ko numva mwigira benshi kdi nziko buri mutwe ufite intego zitandukanye n’izindi mitwe ahari muri mwe ninde wamusimbura ko numva ariwe kibazo mufite?????????

    mwese muri abanyamitwe minini icyonzi cyo kdi mwuzuye ivangura kumpande z’abiyitako barwanya ubutegetsi ,,,, mwese mwibonamo ubuhutu n’ubututsi mbere yo kwibonamo ubunyaRda ,kdi abenshi muri mwe nicyo politike zanyu zubakiyeho ukuyemo kwiyerurutsa!!!!!!!!
    ndi muto ariko mwese ndabazi ,,,,, niyo mwaba imitwe 3 ntimushobora guhuza cyaneko nubu mudahuza ,muhuriza gusa kukurwanya IZINA !!!!!!!!!!!!!!!
    mbega ngo bitere ipfunwe. umugani wabambanjirije abana bato baramenye ubwenge kuko murimo kubacukurira urwobo ,hejuru y’amagambo mburamumaro ,ese niba mwarabuze ibyo muvuga mwazacecetse koko ko biruta kuvuga ubusa!

  41. mbibarize basaza!!!!!!!! imyaka yashize mubana ni myinshi aho ibo n’ijambo riburiye , ubonye ubwana bwiza nako ubusa bwiza bwo kuvuga ibibi bye yaba yarakoze igihe mwari kumwe????
    ese waba WARIREZE , UKEMERA ICYAHA KUMUGARAGARO ,NONE UKABA URIMO UVUGA ABO MWABA MWARABIFATANIJE BOSE UHEREYE KURI KU ISONGA????
    Iyo uba umugabo w’ukuri uba warabivuze kera ,kdi byinshi uba utaremeye kubikora niba yaranagutegekaga!!!!!!! Ese wowe niba waremeye kubikora nibwo butwari tubigushimire????
    Yewe ubupfura buba munda naho ibindi byose ni amaco y’inda bana bato ni mwihangane twajwemo na shitani iduteza kwikunda no gukunda icyubahiro , gusebanya tubigira umwuga ,kutumvikana tubiha intebe ,kwikuza biraganza maze bana twirirwa tubabeshya ko arimwe turwanira kdi ari ibifu byacu byanze kuzura mutubabarire !!!!!!

    ngizo imbazi mbasabiye kurubyiruko nabandi bose bakozwa isoni namwe ryo kwitwa abana b’uRda kukarubanda!!!!

  42. muraho!
    abanya rwanda dukeneye gutera imbere abo birwa babunza amagambo rwose nibarwane cg batahe birangire. ubu murashaka urundi rubyiruko mubeshya mujyana mwarangiza mukirira. rubyiruko. mubareke bazirwanire. ngo ibiganiro. koko. icyo ubwose kagame uzamubwira iki. nkawe? Imera upfe nka Fred Rwigema nabandi tuzi tubyemere. cg upfe Nka Habyarimana wapfuye guhanyanyaza akanga imishyikirano. koko wisebya ubwenge tukuziho. ceceka ahubwo ukore.
    turakwinginze.
    ariko se ko mwese tubazi. inda nawe urayifite. turapfa iki ubu koko. abapfuye nabagifungwa barahagije.

  43. Mwese nimureke Imana isengwe mureke kutwibutsa kahise twironderere ijuru ryo rifite uburuhukiro bw’iteka ryose. Ese turapfa iki ko isi twayisanzeho kandi tukaba tuzoyisiho?

  44. Ijambo Ry’imana Ritubwira Ko Ibyabereye Mumwijima Byose Bizajya Ahagaragara Mu Rwanda Umuntu Wese Wishe Abantu Kumpande Zombi Azajya Ahagara Abantu Bikoreye Amaraso Y’abantu Bakaba Bicecekeye Aho Bari Hose Imana izabashyira Kukarubanda

  45. mwe muri kukibazo cy’i byumba na ruhengeli ntabwo mureba igihugu cyose yewe no hanze y’igihigu congo,muri tanzaniya, i kibeho,kabutare,nyacyonga ni henshi kandi umubare w’abahutu niwe mwinshi ntabwo abantu bagomba kwemera ko hari abatera ubwoba ngo nibo bishwe gusa kandi no ku mibare aribo bake cyane.niba dushaka kubana mu rwanda twese twemerannywe ko abahutu bamwe bishe abatutsi ndetse n’abatutsi bamwe bishe abahutu,hanyuma tureke gutera ubwoba ngo genocide, abahutu basabe imbazi,ariko urwanda ruyobowe n’umuswa gusa gusa,noneho bigiye kubabibi kurushaho agira ubugome muri kamereye!abanyarwanda berekana ko bihanganye rwose ukaba wakwibeshya ko bagukunze ahubwo ari ukwitonda kwabo ariko bamaze kurambirwa ubugome.Bashobora kuzaguturikana umunsi umwe

  46. ibyabahutu nabatisti nacyo byatugezaho mureke duihurize hamwe twubake urwanda.

    anyway ndashaka kwibwirira Lt Gen kayumba, nshuti turabiziko uzibyinshi nkumuntu mwakoranaga ibibi nibyiza, ariko ureke nkwisanbire wegutegwa igitoze nawe ukazagikamiramo! abanyarwanda turagukunda kandi turagusengera. nongere nisabire abanyamakuru muramenye mugye muvuga ibyo mwavuganye nimukongere ngo mukunde muryoshye inkuru.

    perezida wacu mubyukuri numukozi pe amataje nimihanda n’ikyibyemeza, ariko kutagira umutima wakibyeyi nicyo tumunega,ese buriya cyuzuzu atemeye ibyo ushaka dore ko nawe amaze gura areba ukuri wahitamo kumufunga burundu? ese aramuste avuye murugo akajya kwishakiriza imibereho wamurikizayo abamukuraho? {kumwica} nonese niba koko ibivugwa arukuri ko kayhumba mwakoranye umuyobora, niba dada yarabaye icyigwari wamureste agashyira akizana yishakira imibereho ye niy’umuryagowe?
    Mana nshyize urwanda nabanyarwanda mumaboko yawe

  47. njenda rwanda urakomerewe pe gusa mwe mwandika ntimugakabye pe kdi ntimukibaze ko kagame arimana yakora byose kdi gukora amako siwe wenyine ukora amakosa pe! ese abamubanjirije bo bamurushije iki yaba nawe rwose nubwo ntabyera ngode arko birateye

  48. Kayumba niba uvuga ukuri wabanje ukemera icyaha cyo kwica habyarimana.wibuke ko nawe ubishyinjwa.nge ndasaba kagame na kayumba ko bahura bakaganira bakibuka ko bose babaye inyeshyamba zarwanyaga ikinani .INAMA KUBANYARWANDA BOSE:kwima amatwi ababashuka abarihanze bagataha abakoze ibyaha bakababarirwa hanyuma tukiyunga ;mwibuke abari murigereza kubera jenocide ;bashyize mubikorwa ibyo bashutwe nabanyepolitike kunyunguzabo.ntihagire ubashuka ngo mwigaragambye NB:murebe urugero kubihugu byabarabu ,aziya iburayi,egypte syrie, yemen,thailand,ukren na libya kayumba yatanzeho urugero ntamahoro bifite barabishenye barikwicana burimunsi kandi ntimwibagirwa aho tuvuye ninaruka twahuyenazo kandi mwibukeko ntawishimira ko dutera imbere iterambere dufite ntago twarisenya gutyo nkabayalibya batangiye kuririra kadafi batakimubonye yabakoreye byinshi byiza ariko ntibabitekerejeho ubwo bashukwaga mwiba nkabo . niba murambiwe kagame mutegereze amatora arihafi ahe abandi hanyuma murebe itandukaniro ,mumenyere kuzajya mukuraho mukanashyiraho abayobazi mukoreshyeje amatora;gusa ndasaba kagame ko yaza koresha inama ikomeye twakwita twiyunge hagatumirwamo uwiyumvamo wese ko ari umunyepolitike arihanze cg murwanda yemwe bashaka bakohereza intumwa hanyuma tugashyikirana aho gusakuriza hanze mwiteza abahemyi batabushimiye.dufite igihugu kiza twikisenyera twishinye abadutiza ifumba n’umuhoro ngo twiyononere ;mugire imana

  49. Ariko mbona abagabo nkaba numva ntacyo bamaze uretse umunwa gusa mbese ko tuzikotuziko umunwa utubaka mwajyagahe koko

Comments are closed.