Ministre Claver Gatete yaba agana ku gatebe cyangwa Gereza?

Yanditswe na Ben Barugahare

Mu nama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi yabereye ku cyicaro cyayo giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Kamena 2020, Ministre w’ibikorwa-remezo Claver Gatete yahahuriye n’uruva gusenya.

Nk’uko bimenyerewe mu gihugu cy’u Rwanda iyo umuntu umwe wo mu muryango ukomeye uri hafi y’ubutegetsi ahirimye abagize uwo muryango bose ingaruka zibageraho bidatinze bakibasirwa kakahava bashobora kuba babeshyerwa cyangwa hari ibyo bakoraga bakingiwe ikibaba cyangwa bitwaje ingufu bafite mu butegetsi ariko nyuma bikaza guhindurwa amakosa bitewe n’uko baba batakiri kw’ibere.

Muri iyo nama yaberaga i Rusororo ni Ministre Claver Gatete wogeweho uburimiro ku buryo abasesengura ibibera mu Rwanda benshi bemeza ko agana muri Gereza cyangwa ku gatebe. Nabibutsa ko uyu mugabo ari umuvandimwe na Emmanuel Gasana wahoze ategeka Polisi ndetse n’intara y’amajyepfo ubu akaba nta kazi kazwi afite ndetse no muri iyi nama nawe akaba yagarutsweho mu baregwa ibijyanye na ruswa no kunyereza umutungo!

Perezida yibasiye abayobozi arega kwitwaza imyanya bafite bakishora mu bikorwa birimo ruswa, kunyereza umutungo, gukoresha imyanya yabo mu kubona indonke n’ibindi yavuzemo Claver Gatete, Emmanuel Gasana, Jean Marie Vianney Gatabazi, Dr. Diane Gashumba, Robert Nyamvumba, General Patrick Nyamvumba n’abandi.

Kuri Ministre Gatete by’umwihariko yatunzwe agatoki mu gushyira igitutu ku buyobozi bw’umujyi wa Kigali nka Ministre w’ibikorwa-remezo kugira ngo yubakirwe umuhanda wa kaburimbo ugana iwe ku Gishushu!

Nyuma akoresheje telefone gusa yanasabye ko kuri uwo muhanda imbere y’iwe hashyirwaho ibigabanya umuvuduko w’imodoka bizwi nka speed humps cyangwa dos d’âne mu ndimi z’amahanga. Ibi binaba byararakaje Perezida Kagame cyangwa yarabikoresheje ngo yerekana ko yarakaye.

Perezida Kagame yabajije umuyobozi w’umujyi wa KIgali, Pudence Rubangisa n’umwungirije Eng. Evaritse Nsanzimana niba Ministre Gatete ari we utegeka umujyi wa Kigali.

Ministre Gatete yashinjwe kandi guha mu buryo bunyuranyije n’amategeko isoko rya Miliyoni zisaga 260 ikigo cy’ubucuruzi cyo muri Kenya kitwa Out Of The Box cyagombaga gutunganya uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu gucunga amazu ya Leta bukoreshwa n’ikigo gishinzwe inyubako mu Rwanda (Rwanda Housing Authority (RHA).

Perezida Kagame akaba yarabajije Ministre Gatete imbere y’abandi banyamuryango ba FPR ko azi icyo kigo cyo muri Kenya, ariko Ministre Gatete abanza guhakana hitabazwa umuyobozi wa Polisi Dan Munyuza wemeje ko Ministre Gatete atashoboye kumvisha ikigo gishinzwe inyubako mu Rwanda (Rwanda Housing Authority (RHA) ko kigomba guha icyo kigo cyo muri Kenya iryo soko kuko babonaga ko hari ibigo mu Rwanda byashoboraga gukora ibikenewe mu buryo buhendutse hatitabajwe abanyamahanga. Ibi Ministre Gatete yabiteye utwatsi, nk’uko Dan Munyuza yabivuze ngo mu ibaruwa Ministre Gatete yandikiye Ministre w’imali mu Ukuboza 2019 avuga ko byakozwe kubera inyungu z’igihugu!

Perezida Kagame yahise abaza Ministre Gatete na none niba atazi kiriya kigo cy’ubucuruzi cyo muri Kenya, Ministre Gatete n’ubwoba bwinshi buvanze n’ikimwaro yavuze ko yibutse icyo kigo cy’ubucuruzi anasaba imbabazi!

Perezida Kagame yavuze ko adashaka kumwumva asaba imbabazi kuko amaze kumwihanangiriza kenshi bikarangira asaba imbabazi.

Nabibutsa ko Dan Munyuza umuyobozi wa Polisi dukuriije amakuru dufite afitanye amasinde na Emmanuel Gasana “Rurayi” umuvandimwe wa Ministre Gatete, byavuzwe ko igihe umwe yategekaga Polisi undi amwungirije, Gasana yaba yarashatse kwikiza Munyuza amwohereza mu butumwa bw’amahoro mu mahanga ndetse atanasibaga kumurega ibirego byinshi birimo no kwitwaza umwanya yari afite agashora abapolisikazi mu bikorwa by’ubusambanyi. Kuba rero Dan Munyuza yashimangira ibiregwa Ministre Gatete nta gitangaza cyaba kirimo.

Ministre Gatete uwavuga ko ari mu mazi abira ntabwo yaba ari kure y’ukuri kuko anavugwa mu rubanza ruri mu rukiko  ruvugwamo Christian Rwakunda, umunyamabanga uhoraho muri MINIFRA, Godfrey Kabera, umuyobozi mukuru muri MINECOFIN, na Eric Serubibi, umuyobozi mukuru wa Rwanda Housing Authority (RHA). Bakekwaho kugira uruhare mu gutanga isoko rya Miliyali 10 z’amanyarwanda bidaciye mu ipiganwa. Uru rubanza rukaba runavugwamo uhagarariye u Rwanda mu gihugu cya Zimbabwe, James Musoni wahoze ari umwe mu bikomereza mu bihe yari Ministre mu myaka ishize.

Perezida Kagame yabwiye abanyamuryango ba FPR ko Ministre Gatete afatanije n’uwahoze ari umunyamabanga uhoraho Caleb Rwamuganza bahaye inzu y’umushoramali Miliyali 7,5 arenze mu by’ukuri ayo uwo mucuruzi yari yasabye.

Perezida Kagame yavuze kandi ko Ministre Gatete ari ikibazo kuri we ubwe no ku banyamuryango ba FPR, yanasabye Polisi na RIB gukora iperereza vuba na vuba kuri uyu wa mbere bakamuha imyanzuro akareba ibyo akora bikurikiyeho.

Yashoje agira ati: “Ndananiwe”

N’ubwo bwose guhangara n’abanyereza umutungo wa Leta banigabiza umutungo w’igihugu bitwaje imyanya y’ubuyobozi ari ngombwa, abazi imikorere ya Perezida Kagame bazi neza ko ibyakinwaga hariya ari ikinamico kuko ukurikije uburyo ubutegetsi bumeze mu Rwanda nta kuntu Ministre Gatete yari kwishora muri biriya bikorwa byose birimo akayabo kangana kuriya adakingiwe ikibaba cyangwa adahawe umugisha na Perezida Kagame ndetse n’ingufu zatumaga akora biriya Perezida Kagame azi neza ko ari we yazikomoragaho.

Abasesengura basanga uyu mukino ugamije kwigira indakemwa imbere y’amahanga n’abaterankunga ariko bigakorwa hifashishijwe kwikiza abo ubutegetsi buba burambiwe kubera amashyari no kugambanirana bya hato na hato bihoraho mu bayobozi bo mu Rwanda.

1 COMMENT

Comments are closed.