Mu gihe Béatrice arimo yiruka u Burayi, Liliane we arimo kunyonga igare i Kigali

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko nyuma y’irangira ry’irushanwa ry’amagare ryiswe Tour du Rwanda ubu hatangiye irindi rushanwa ryo kunyonga (amagare) ryitabiriwe n’abakinnyi kabuhariwe muri uwo mu kino nka ba Liliane Iradukunda!

Nk’uko musanzwe mubizi, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, Bwana Aimable Bayingana yitangiye uwo mukino bidasubirwaho ku buryo yitabaza n’abakinnnyi baturutse mu bihugu bya kure nka Canada bagaragaje ubuhanga mu guterera imisozi no gucuncumuka mu bisiza no kwiruka imirambi n’ibibaya by’urwa Gasabo.

Umufasha wa Bwana Bayingana ari we Béatrice Uwera nawe arimo kuzenguruka mu Burayi mu gihe imyitozo ya Tour du Rwanda igice cya kabiri irimo kubera mu bwatsi bwe! Ku buryo atarimo akurikirana neza abo bakinnyi umufasha we arimo gukoresha imyitozo yo kunyonga (amagare)

Ubundi abakinnyi nka ba Liliane Iradukunda iyo bari mu ngendo bacumbika iwabo cyangwa kwa baramu babo ariko ubu siko biri kuko bahisemo gucumbika kwa Nyiratunga mu rwego rwo kugira ngo biborohere gukora imyitozo neza (yo kunyonga igare).

Harahagazwe!

Umusomyi wa The Rwandan, Canada

2 COMMENTS

  1. Abo bantu ntitubazi kandi private life ntitureba.The rwandan muragenda mugwa mu mutego wo gusebya nk’izindi mbuga zose bita ngo:N’imbuga z’ababuze amikoro batunzwe n’iposho i Burayi cg Amerika.Muzajye mutwihera amakuru agezweho yo mu gihugu yerekeye politike tuyaganireho,ariko please ayo mazimwe niryo sebanya ntitubikeneye.Nh’ubundi se mwaba mutandukaniye he n’abandi?

Comments are closed.