Musenyeri Bimenyimana arihanangiriza Padiri Nahimana wa leprophete.fr


Mgr Yohani Damascène Bimenyimana
Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu
B.P.05 RCyangugu
République Rwandaise
(Afrique Centrale)

Cyangugu , le 16/5/2012

Kuri Padiri Thomas Nahimana,

Réf: EV.Cya/189/2012

Impamvu: Kwihanangiriza

Padiri,
Taliki ya 9/3/2011 nandikiye Nyiricyubahiro Musenyeri Michel Guyard wari umushumba wa Diyosezi ya Le Havre. Namumenyeshaga ibyerekeye urubuga washinze. Namusabye nkomeje ko yagutegeka gufunga burundu urubuga www.leprophete.fr kandi akagusaba ko utagomba kugira n’urundi rubuga wandikaho inyandiko zerekeranye na politiki. Mu gisubizo yampaye, yambwiye ko udahakana ko ibyo ukora bifatanye isano na politiki.

Padiri,
Kuva icyo gihe ntabwo wigeze uhagarika kwandika ku rubuga www.leprophete.fr inyandiko ziteza amacakubiri mu Basaserdoti b’iyi Diyosezi ya Cyangugu nawe ubarirwamo ndetse no mu gihugu cyose. Ndakwihanangirije bwa nyuma nkanagusaba nkomeje ko utagomba kongera kwandika kuri uru rubuga ndetse no ku zindi mbuga izo nyandiko zifite aho zihuriye na politiki kuko zicamo ibice abapadiri b’iyi diyosezi , zigateza urwikekwe, zikabangamira ubwumvikane n’ubwiyunge. Ndakwibutsa icyo ingingo ya 285§1 y’Igitabo cy’amategeko ya Kiliziya ivuga : “Abasaserdodi bakwiye kwirinda ikintu cyose kitajyanye n’imibereho yabo,hagendewe ku amategeko yihariye ”. Ndakurangira na none ingingo y’ 110 y’Ibaruwa Africae Munus ya Papa Benedigito wa XVI , aho agira ati :” Nimubeho murangwa n’ubwiyoroshye ,urukundo rwa kivandimwe no kumvira umushumba wa diyosezi yanyu. Kubera icyubahiro dukwiye kugirira Uwadukunze, birakwiye kumvira nta buryarya, kuko usuzuguye uyu mwepiskopi tubonesha amaso, aba ashaka gushuka umwepiskopi utagaragara”(p.91).

Padiri,
Ndakwibutsa ko amasezerano yasinywe n’Umushumba wa Diyosezi ya Le Havre nanjye ubwanjye, agena ubutumwa bwa gisaserdoti ukora muri diyosezi ya Le Havre azarangira ku italiki ya 31/8/2012.

Mu gihe ngitegereje igisubizo cyawe, nkuragije Bikiramariya, Umwamikazi w’intumwa kandi nguhaye umugisha wa Nyagasani.

Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana
Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu.

Bimenyeshejwe :

Musenyeri Jean-Luc Brunin
Umushumba wa Diyosezi ya Le Havre.

 

Kubera iyi baruwa Padiri Nahimana yanditse inkuru ku rubuga leprophete.fr agira ati:

“NDAGISHA INAMA ABIHAYIMANA N’ABALAYIKI : Iyi baruwa Mgr BIMENYIMANA yanyandikiye , mwe murayibona mute?

Iyi baruwa ya Mgr Bimenyimana yanteye kwibaza byinshi ! Birasa nk’aho Mgr Bimenyimana ahisemo gukoresha ku mugaragaro ububasha bw’umwepiskopi agamije GUCECEKESHA burundu Padiri Thomas n’abandi Banyarwanda batari bake bari batangiye kumenyera kuvuga mu bwisanzure icyo batekereza ku miyoborere y’igihugu cyabo no kwamagana akarengane bagirirwa n’Ubutegetsi bw’igitugu , babinyujije ku rubugawww.Leprophete.fr ! None Mgr Bimenyimana aciye iteka ngo uru rubuga niruhagarikwe ! Ariko se uku gufata ibyemezo (prise de position) , gusa n’ukugamije gukingira ikibaba ubutegetsi bwica abaturage n’abaturanyi (Congo) , bugafunga inzirakarengane, bugasahura ibya rubanda…, Musenyeri Bimenyimana arabiterwa n’iki ?

Tuvuge se ko Mgr Bimenyima afite uburenganzira bwo guhatira umupadiri wa Diyosezi ayobora n’Abanyarwanda muri rusange kumvira no kuyoboka buhumyi ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi butihanganira kunengwa ? None se ubu muri iyi mikorere ya Musenyeri Bimenyimana, nta gutandukira kurimo? Ubu se umuntu yasubiza iki umuyobozi mu by’iyobokamana ukora nka Mgr Bimenyimana, usa n’uwiyemeje kuba igikoresho cy’ubutegetsi, mu gusiribanga uburenganzira bw’abanyagihugu? Ko njye ari uko mbibona , mwe murabibona mute ?”

Source: www.leprophete.fr

 

 

5 COMMENTS

  1. Nyakubahwa Padir,
    Akababaro n’ikibazo cyawe birumvikana rwose. Birazwi kandi biragaragara ko nyiricyubahiro musenyeri wawe bimenyimana ntacyo amariye intama ashinzwe kuragira. Impyisi zahutse mu gicukumbi, aho kugira ngo umushumba azirengere, yihitiyemo kogeza ibyo bikoko.
    None uti murabibona gute? Ni uko nyine. Inama yaba iyhe? Nk’umuntu wumva amsezerano wiyemeje yo kumvira, ndabona wagungika ugakurikiza amabwiriza ya nyiricyubahiro uliya. Ntibyoroshye, aliko kandi ushishoze neza iliya ngingo ya 110 ya Africae Munus ya Nyirubutungane abe ariyo wibandaho. Papa Benedigito ntayobewe ko hali absenyeri Batagize icyo bamaze, byaba ku bushake cg ku mpamvu zitabaturutse ho. Gufungisha urubuga leprophete si ngombwa, aliko kwifata birashoboka. Nasanze nyogokuru aducira utugani nk’ako ngo ntagahora gahanze, kandi ngo bucya bwitwa ejo. Nyiricyubahiro wawe ntazatura nk’umusozi, dore nayo ko itibara mbona isuri iyigerereje. Hagti aho, sakindi izaba ibyara ikindi.
    Uwiteka aguhezagire.

  2. Biriya ni iterabwoba, uriya Mgr ni umuswa muri jocking politique. Biriya nibyo yasabwe na FPR. Nahimana se leprophete.fr niye wenyine? Kuki atandikiye abo bireba bose, kuki ntawundi yahaye kopi kandi tuzi neza ko hari igihe yogeze kwandika agasinyisha abapadiri boseee yarangiza akabinyuza ku gihe.com? Biriya ni FPR ibiri inyuma kuko leprophete mu Rwanda barayifunze, ntawuyisoma keretse abajyama nyine muri IT, babajwe ni iki?. Njye ndabona azira icyaha cy’inkomoko

  3. Musenyeri bimenyimana Muzehe urashaje irinde gupfa wanduranyije buri munyarwanda afite uburenganzira bwo kuvuga icyashatse umuntu ntakababwire ukuri ngo muzane iyongenga bitekerezo yanyu yamacakubiri ntuzi akababaro kabanyarwanda warezwe namafaranga yabazungu reba ibyo muri kiriziya yawe ibyohanze byihoze nibakandi na FPR iguhembera kwirirwa wandika ibida fite agaciro abanyarwanda ibyo dukeneye sibyo kdi tubabarire.

  4. None se tugusubize ngo iki Padiri,

    Gusa birababaje, Musenyeri Bimenyimana arashaka kuba umutoni ngo FPR itamuclassa mu banzi kandi urabizi ko ari ikibazo mu Rwanda. Ugomba kuba personnel bitakubujije kugendera ku mabwiriza ya Kiliziya. None se ko atari uwa mbere wanditse cyangwa uvuze ibyo nawe atemera?

    Erega n’ubundi ubwo ni ubutwari wagize bwo kuvuga ukuri abandi batinya kandi ibyo birasanzwe bene ibyo umuntu arabizira.

    Courage.

  5. Padiri
    Birumvikana ko ugomba kubaha uriya Nyakubahwa Musenyeri. None wabigenza ute ko ariko amategeko ya Kiliziya abitegeka. Wowe sezera kuri le prophet. Ariko uriya musenyerri ‘ umuswa muri Politiki na Histoire umureke akomeze abone umukati ahabwa na RPF. Naho ubundi azaguhitana dore ko ari no gukangisha ngo amazeserano afitanye na mugenzi we ugukoresha. Uko bigaragara ariko ndumva kuri iriy ataliki, uriya musenyeri ntazongera gusinya amasezerano. Natabikor kubera ubushobozi buke afite bwo kuyobora, uzmureke, ushake ubundi buzima.

    Abasenyeri nkabariya twagize benshi. Ninabo batugejeje ho turi kurindagira. Abasenyeri nka Misago tuzagira kereka mugihe u Rwanda ruzagira ubwisanzure muri politiki na Kiliziya noneho tukagira abayobozi badatinya kuvuga. Biteye ikibazo: Musenyeri udashobora gufatanya n’ abandi ngo bamagane amaraso ameneka buri musi!!!!

    Padri: iyakaremye niyo ikamena. “umwanzi agucukurira icyobo, Imana ikagucira icyanzu”. umunyarwanda yise umwana we “bangamwabo” undi amwita “mpemukendamuke”. wowe uzakomeze wibere “nzayinambaho” kuko nubwo Mr Bimenyiman yakwirikanisha ntazagutwara ibyo Iman rurema yakugeneye “kuyubaha no kuyikorera”. God bless you!!!!

Comments are closed.