Musubize inkota mu rwubati

Yanditswe na Jean Claude Nkubito

Iyi nyandiko nyihaye umutwe ukarishye kuko ibyo maze igihe mbona birakarishye. Ndavuga ku bintu bibiri bibabaje, itotezwa rya Madame Kayisire Clarisse tumenyereye nka Mukundente n’ifungwa rya Karasira.

1. Kimwe n’abandi nasomye inyandiko zibasira Madame Clarisse Kayisire zimuziza ko yavugiye Karasira ndetse n’abandi. Nta magambo yandi nzivugaho uretse kuvuga ko zigayitse. Ziragayitse kuko zibasira umuntu mu buzima bwe bwite zikanavanga abo mu muryango we mu myumvire ye kandi atari umwana muto ukigendera ku mabwiriza y’abandi. Ibyemezo ni we ubyifatira, agashima ibyo ashaka akagaya ibyo ashaka nta muntu abajije. Kuvanga umuryango we wa hafi n’uwa kure mu mpaka z’imyumvire ye bwite biragayitse rero. Ikindi gituma mbona ko zigayitse, ni uko aho kwibasira ibitekerezo bibasira umuntu kandi nkaba mbona hari ababigize akamenyero. Niba umuntu akubwiye ko ukora nabi kuki wihutira kumubwira ko bene wabo bakennye? Ubukene bwabo buhuriye he n’ibyo akunenga? Arakunenga se ngo ubakize? Ikindi mbona abanyarwanda dusa n’abagize igikangisho ni ugucyurira umuntu ko akomoka mu bakene. Uretse n’umuntu ku giti cye n’u Rwanda rurakennye. Gucyurira umuntu rero ko iwabo bari bakennye ni nko kurega ko atavukanye amenyo kandi twese tuyamera dukuze.

Izi nyandiko ziragayitse na none kuko zitwaza ko zamagana abahakana génocide, icyaha ndengakamere ariko zikibasira abayirokotse zibashinja kuyipfobya. Nsanga bimaze kurambirana, ndetse bitangiye no kuba umuco mubi, ko abantu bibasira abandi bapfa génocide. Génocide ni iki cyiza kirimo cyatuma tuyiziza abantu batayikoze, inyungu tuyifitemo ni izihe koko ? Izo ntambara zo kurengera génocide zitangiye kugaragara nka slogan zikwiye guhagarara. Génocide yarabaye iba izuba riva ihitana abantu. Kuvuga uko umuntu abibona ntabwo bibujijwe, amateka si amahame ya Bibilia kandi abantu bose ntibarokokeye ahantu hamwe ku buryo ibyo wabonye ari byo  naba narabonye. Nitworoherane rero tureke gupfa génocide nta cyiza kirimo. Ngo bayipfobeje? bayibujije agaciro? Uretse ubugome bwayiranze akandi gaciro génocide ikwiye ni akahe koko uretse kwamaganwa ngo ntizasubire? Ibi bitotezo twagize ihame se ahubwo si byo bimenyereza abantu kwica abandi nk’ibintu bisanzwe ? Iyo bamenyereye kwica se hari icyo baba bagitinya? Uzi ko inyandiko nk’izi zibasira abantu ahubwo zihembera irari ry’ubwicanyi cyane cyane iyo zandikwa ntihagire uzihanirwa? None se kuvuga ko utemeranwa n’abafunga abantu babarega ibyaha bidasobanutse byitwa gushyigikira ipfobya? Jye nkeneye ko hajyaho ahubwo itegeko rihana abakoresha génocide nk’igikinisho n’igikangisho kuko ni ukwirengagiza ububi bwayo. 

Mbabazwa cyane n’uko hari abandika biriya tuziranye cyane cyane ababishyira mu binyamakuru. Mbabazwa n’uko mbazi ari inyangamugayo kera nkaba mbona bakura basubira inyuma mu myumvire. Nanjye ndamagana abahungabanya ubwenge bwabo bakabamanura, ngo aho kurwana n’ibitekerezo bajye barwana n’abantu. Mpumurije Clarise Mukundente mubwira nti ihangane biriya ababikora na bo ubwabo ntibiyizeye n’ikimenyimenyi bamwe  ntibigaragaza. Sinirengagiza n’ababiri inyuma bashobora kuba bari na bo mu bo duhura umunsi ku wundi. Nabakangurira kubanza gutekereza ko na bo bafite ubuzima bwite buzwi kandi kuba abantu batumvikana na bo muri politiki babuceceka si iyindi mpamvu ni uko babasumba bagatera umupira aho gutera umurundi.

2.Ngaruke kuri Karasira umaze igihe afunzwe. Karasira batangiye bamurega guhakana génocide no kuyiha agaciro n’impamvu ( justification) . Nyuma bamureze ko ngo bamusanganye amafaranga adashobora gusobanura aho ava. Ku cyaha cya mbere ndagira ngo nibutse abafunze Karasira ko bari mu batumye Karasira avuga n’ubwo ntarwanya ko umuntu avuga. Bamwambuye akazi yakoraga kandi ashoboye bimuha umwanya. Icya kabiri na none ntekereza ko kuba FPR yariciye Karasira ababyeyi ari umututsi bitakagombye kumubuza kuba uwarokotse génocide. Kuba system yaramuvukije uburenganzira bw’abandi bana barokotse biri mu byatumye ayizinukwa kandi birumvakana. Sinumva impamvu FPR itagira ubutwari bwo kwemera ko mu ntambara yayo hari abantu b’abasivili bayiguyemo barimo n’abatutsi kuko ntibarasaga amashaza nk’uko basanzwe babivuga. Si ngombwa ko ntanga ingero ariko umuryango wa Karasira Karaveri si wo wonyine w’abatutsi baba barazize amasasu ya FPR. Bisaba iki FPR kubyemera ko ari ibintu byabaye izuba riva ahubwo igafasha imfubyi zasigaye? None se kuba Karasira avuze ko yanga FPR n’abayobozi bayo byagombye kugira uwo bitungura? Kumutera umutima mubi hejuru y’agahinda afite se byungura iki FPR? Kumufunga akaborera mu munyururu se kandi na we ubwe avuga ko afite dépression bimaze iki? Kuki se bagejeje iki gihe bataramuvuza hari uwababwiye ko kumufunga ari wo muti? Icya mbere cyagombaga gukorwa ni ukuvuza Karasira no kumufasha kuba mu buzima busanzwe kimwe n’abandi ba Karasira kuko ni benshi mu gihugu bari mu buzima nk’ubwe. Kumufunga ni nko gufata umwenda uriho ikizinga, aho kuwumesa, ugakata ahari ikizinga ugasigamo umwenge.

Ubu noneho ngo basanze afite amafaranga menshi. Amake se ni angahe amenshi ni angahe? Karasira ko bamwirukanye ku kazi, aba rescapés bakishyira hamwe bakamutabara, bwacya n’abanyarwanda muri rusange bakishyira hamwe bakamukusanyiriza amafaranga ngo abeho, ibyo aho gushimisha leta byayibabaza? Mu kanya muti twakiriye miliari 200 za diaspora ubundi muti Karasira afite amafaranga menshi? None se icyo bashaka ni iki? Abanyarwanda bari hanze bahagarike serum batangaga iruta kure inkunga ya Union européenne ku mwaka? Ubu se hari uyobewe ko benshi mu banyeshuri biga i Rwanda ku bufasha bw’abanyarwanda bari hanze? Hari uyobewe ko hari imiryango iteka ari uko umuvandimwe aboherereje bibiri cyangwa bitatu? Karasira se we kuki atabyemerewe? Kuko ari nyakamwe?

Nifuzaga kubwira abagifite amatwi yo kumva, baba babiri baba batatu, ko gutera abantu umutima mubi nta nyungu bakwiye kubibonamo. Nkanababwira ko niba koko bakunda ubutegetsi bakwiye gushishoza mu byo bandika babwira abandi banyarwanda kuko uko byamera kose u Rwanda ruri imber ni urwa twese mu mahoro n’ihumure. Iyi ntambara yo gutoteza abantu ibaziza ko batekereje rero , aho kububakira umutamenwa irabasenyera ibavane n’aho bari bahagaze kandi nta muntu wifuza ko kiriya gihugu cyongera gusandara. Kuko buri wese muri bo afite ubuzima bwite kandi urubyiruko rubisoma ruzabyigana na bo rubibasire. Ni nde uzarokoka? Ni ikihe cyizere abantu bazongera kubagirira? U Rwanda rw’amazimwe ruzagera ku majyambere bwoko ki? Nyamara kubaho ni ukubana tujye tubyibuka kandi kubana bisaba kubahana.

Imana irinde u Rwanda n’abanyarwanda.

1 COMMENT

  1. Kagame et autres dont Biruta Vincent: GENOCIDE dit des Tutsi, outil d’oppression, broyage et chantage contre la Verité et les opposants politiques

    Voici de ce que dit Biruta Vincent
    ” Le ministre Vincent Biruta

    Le ministre des Affaires étrangères, Vincent Biruta, a appelé les Rwandais à s’unir contre les propagandistes qui nient et banalisent le génocide de 1994 contre les Batutsi. Il a lancé cet appel lors d’une conversation en direct sur la lutte contre la négation du génocide avec la diaspora rwandaise diffusée par la télévision publique.

    L’entretien a eu lieu à un moment où le Rwanda commémore le génocide de 1994 contre les Batutsi pour la 27ième fois qui a coûté la vie à plus d’un million de Tutsis innocents. Les négationnistes avancent que seulement entre 600.000 et 800.000 personnes ont péri dans le génocide et propage la thèse du double génocide.

    Malgré le fait que différentes mesures aient été mises en place pour faire connaître la vérité, les propagandistes continuent d’alimenter l’idéologie du génocide, de mal interpréter l’histoire, de nier et de banaliser le génocide.

    Ils affirment également que la fusillade de l’avion de l’ancien président Juvénal Babyarimana a été le déclencheur du génocide, mais il existe des preuves prouvant qu’il s’agissait d’un plan à long terme visant à exterminer les Tutsis.

    La situation est alarmante compte tenu du fait que les propagandistes utilisent actuellement les médias sociaux pour tromper et répandre des idéologies destructrices parmi les jeunes constituant 70% de la population rwandaise.

    Apparaissant dans le talk-show de la télévision publique, le ministre Vincent Biruta a appelé à des efforts concertés pour éviter toutes les formes d’idéologie du génocide. « Nous devrions élever la voix et les contrer, quelles que soient les plateformes utilisées», a-t-il déclaré.

    « L’idéologie du génocide existe toujours et pourrait continuer dans les jours à venir. Cependant, elle peut être combattue si nous concentrons nos efforts et en faisons notre préoccupation. Tout le monde a un rôle à jouer tout au long du voyage. Le gouvernement, différentes organisations joueront également leur rôle », a ajouté Vincent Biruta.

    Le chef de la diplomatie rwandaise a exhorté les Rwandais à utiliser toutes les plateformes possibles pour dire la vérité sur ce qui s’est passé et à engager des poursuites judiciaires si nécessaire.

    Le Secrétaire d’Etat au ministère de la Jeunesse et de la Culture, Edouard Bamporiki, a souligné que le cheminement pour arrêter le génocide et reconstruire le pays est un bon héritage pour les jeunes et les a exhortés à consolider les acquis.(Fin)

    Le Ministre Biruta appelle à des efforts concertés pour combattre l’idéologie du génocide”.

    Dans ce pays, le ridicule est devenu mot dépourvu de sens.
    Il convient de rappeler que Biruta Vincent était un de dirigeants du PSD historique et non PSD version FPR, qu’il a participé à la création d’Abakombozi, au recrutement des combattants au sein des éléments d’Abakombozi aux bénéfice du FPR, que ce sont les éléments d’ Abakombozi qui ont largement commis des massacres de masse à Butare contre les Tutsi dont la reine Gicanda Rosalie, tante maternelle de Kigali, qu’à ce titre, il aurait dû répondre de ses méfaits. Rares sont ces jeunes gens recrutés par Biruta et autres qui sont revenus (voir Twagiramungu Faustin ex-président du MDR pour détail). Il ne peut nier car les preuves matérielles et les témoins existent.

Comments are closed.